HomeNewsAbiyitirira ijambo ry'Uhoraho bakishyuza amafaranga ngo babahanurire abo nibicu bitagira amazi

Abiyitirira ijambo ry’Uhoraho bakishyuza amafaranga ngo babahanurire abo nibicu bitagira amazi

Bene data bakundwa mbabajwe cyane n’amakuru namenye yaturutse muri gakondo yabakiranutsi,birababaje cyane kuba ubwoko bw’Uhoraho busabwa amafaranga ngo bubone gusengerwa.Kimwe mu bintu bimbabaje nuko numvise ko harabiyita abakozi b’Imana ngo baca macyeya nabaca menshi ibi biteye agahunda pe!

Agahinda kandi mfite nuko ntashobora gusengera abantu bo muri gakondo nkoresheje telephone kubera impamvu z’umutekano wanjye ndetse nuwabo cyane ko muzi yuko namwe ubwanyu mutorohewe kubera umwanzi yihaye gukontrola ibintu byose bishoboka binyuze mu itumanaho.

Rwose sibyiza yuko abakorera Imana bahamagawe byukuri bakwicwa ninzara kandi bakorera Uwiteka Imana yo mu ijuru.Ariko kandi nta bwo hashyirwaho igiciro runaka ngo babone gusengera abantu kuko ibyo byaba arubucuruzi bukomeye cyane,wenda washyira icyibo hariya wamara gusengera umuntu agatanga ituro ryishmwe cyangwa akaba yanaritanga mbere yo gusengerwa ariko bivuye kumutima we.

Navuye muri gakondo ntangiye kumva amakuru nkayo,ariko byari bitarakomera kugeza aho bashyiraho ibiciro bamwe baka menshi abandi bakaka macyeya,ese birutana gute?Uwaka menshi afite impano zikomeye kurusha abaka macyeya?Ndasaba bene data baba babifiteho amakuru ko bamfasha ngasobanukirwa.

Nakoreye Uwiteka kandi nzakomeza kumukorera ariko sinigeze naka cyangwa nsaba amafaranga kugeza igihe Uwiteka we ubwe yambwiye ati,ntugasengere umuntu ntabiguhereye uburenganzira kandi mbere yuko ugira uwo usengera nzajya mbaza kuguhishurira ibye hanyuma ubone kumusengera kandi ntihakagire uza iwawe amara masa kuko byamutera umuvumo.

Ku bantu bajya bifuza ko mbasengera mbaza kubabwira ubwo butumwa buboneka mu gice cya (9) cy’ubuhnuzi nahawe n’Uhoraho,kandi mbasha kuguhitishamo nimba ukeneye gusengerwa nta cyo utanze ndabikora rwose nta kibazo mbifitemo ikibazo kikazaba kuri wowe,ikindi kandi ni wowe ubwawe ufatanije n’umwuka w’Uhoraho wihitiramo ituro ushobora gutanga ryo gushyigikira umurimo wa data wo mu ijuru kuko niwe ureba imitima y’ubwoko bwe.

Ubundi umurimo wanjye nukugusenegra hanyumaUwiteka akaba ariwe wikorera,nta muntu numwe nasengeye wakurikije amabwiriza y’umwuka wera wananiwe gukira indwara cyangwa ngo ikibazo runaka kibure gukemuka,ariko hariho mwene data uba mur’Africa y’Epfo nasengeye musaba ko ahagarika imiti yafataga ya HBP ariko ngo kumunota wa nyuma yanywesheje amazi twasengeye iyo miti aba anyuranije namabwiriza y’Uwiteka none na nubu ntarakira kubera kutumvira Imana ibyo yamutegetse.

Ndumva ariwo wenyine abandi bose barakize kandi Uwiteka akomeje kubagirira neza,mu byukuri amasengesho yonyine nta bwo ahagije,ahubwo hiyongeraho gusoma ijambo ry’Imana uhereye kumurongo kuzageza igihe uzarangiriza bibiliya yose,ikindi nukwandika inzozi cyangwa amayerekwa ubasha kubona kugirango mbashe kugusobanurira uenye icyo Imana yavuganye nawe Yobu 33:14-18 Habakkuk 2:2 nahand henshi hasobanura ibyo inzozi ziturutse ku Mana.

Nyamara uramutse ukurikije iby’umwuka wera yategetse ntakabuza yuko Uwiteka aatazabura ku kumva,ndakwingingira ngo ufate akanya wegere Uhhoraho mureke kwirirwa mujya mu masinagogi ngo mugiye gusengerwa ngaho tanga ibihumbi 10000frw,5000frw,3000frw,2000frw ariko se impano z’Uhoraho ziragurishwa?

Reka mbaze mbabaze,usengeye umuntu akabona umwana yari yarabuze urubyaro uwo mwana wamushyura angahe?Usengeye umuntu urwaye sida HIV agakira uwo muntu yatanga facture cyangwa bill ya ngahe?bene data bakundwa mwishukwa cyangwa ngo muyobe nta bwo ubwiru bw’Uhoraho bugurishwa kuko udashobora kubona igiciro wabwishyura usibye Ubuntu bw’Uhoraho gusa.

Reka ndekeraho kuko ibyo navuga nibynshi ariko niba mwemera ababakorera gutyo ntagushidikanya yuko mwayobye ndetse nta numwuka w’Uhoraho uba muri mwe ahubwo mwarononekaye nta bwenge musigaranye musigaye mugenda muri ibihwahwari bitagora ubwenge mu yoborwa n’umuyaga mumeze nk’ibicu bitagra amazi.Nuko rero niba uri umwe mubakora gutyo,ntukwiye kugira icyo mwirata kuko musigarijwe gucirwaho iteka n’Umwami wabakiranutsi.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments