HomeNewsINKUBA IYO IKUBISE BAYIVUGIRIZA IMPUNDU!

INKUBA IYO IKUBISE BAYIVUGIRIZA IMPUNDU!

Cyera iyo inkuba yakubitaga, abari aho ikubitiye bahitaga batanga impundu aho gutaka. Nkeka ko zari impamvu z’uko, ari imbaraga ziturutse hejuru ku Mana, abantu bakemera ko ari ugushaka kwayo nk’Umwami w’isi yose, bakayitinya ntihagire ukopfora.

Imana yaravuze iti Kagame nguhaye ububasha bwo gutsinda abanzi bawe bose batazaba mu ruhande rwanjye. Umwuka w’Imana wavugiye muri jye mu mwaka 1995 nti: “Ni wowe Kagame ugaba ingabo, uwo baharaga ntibamuhage, ukabaganza igihagararo. Nta kabuza uzabatsinda witwaje amacumu n’amacondo, utuye ubajugutira imijugujugu ikabajugunya inyuma y’ijuru ngo ndebe aho bazahurira n’iyo hejuru.” Ibyo rero ngirango murabibona ko abikora nkuko byavuzwe kugeza aya magingo.
Nyamara Imana yamuteze undi mutego, muri 2007 aho namuhaye ITEGEKO ry’uko agomba kurinda abacikacumu, agafungura abatutsi bose bafunze kuko ibyaha bazira ari we wabiboheje nk’uwigize umurengezi w’Abatutsi, wabarokoye, atariho bashira. Naramubwiye nti uko umucikacumu azajya apfa, uzajya upfusha umwana. Aho niho Imana yamushyiriye ingusho. Iryo tegeko ntabwo ryavugaga abana be bwite yabyaranye na Jeanette Nyiramongi ahubwo ryari igishushanyo cy’abamuha imbaraga, abamushyigikira basangiye imico na we, imbaraga ze nkuko abana ari zo mbaraga z’umubyeyi. Rero nkuko bavuga ko imvugo ye ari yo ngiro, yagombaga kubyubahiriza imbere y’Imana none ubu nta cyo asigaranye cyo kwireguza, kuko ibyo yakoze yihisha kuva intambara ya 1990 yatangira bigaragajwe n’ibikorwa akorera abo yita ko arengera.
Nuko rero nyuma ya ririya tegeko, yabonye abacikacumu bakomeza kwicwa agafunga Abatutsi uko bwije n’uko bucyeye, akabona mu rugo iwe nta ngorane, abana be baraho ndetse yirirwa yambikwa imidari, ahabwa ibikopo, yanzura ko nta cyamushobora. Ntiyamenye ko abana be yabishe yabamaze we ubwe, ntawubimufashije mo.
Mwarabyiboneye, ntibyateye kabiri, ba “Rose wacu” baba baciyeho, n’abandi bose muzi ntiriwe nzimura. Ibintu byaradogereye mu rubyaro rwa Kagame biracika urwango ruranuka hagati mu ngoma n’abagirwa bayo, uko bagenda barushanwa ubukuru ni ko bagiye bapfa. None rero banyarwanda, uko inkuba igenda ikubita, muba mukwiye kuvuza impundu, nta muntu uba akwiye gutaka ngo Tom na Rusagara bafunzwe, ngo ni akarengane gakabije, kandi mu by’ukuri na bimwe babashinja bagakwiye kuba baravuze babihakana. Ikindi kandi ntimukirengagize ko hari abantu bahunze Tom na Rusagara.
Nuko rero mwitondere ibibazo by’abavandimwe! Simvuze ngo mubaseke ahubwo mwubahe Imana ica imanza zitabera ngo buri wese ahabwe ibyo yakoze. Inkuba iyo ikubise bayivugiriza impundu. Bariya rero ni bo bana ba Kagame bagiye bapfa nkuko rya tegeko ribivuga. Mwavuga muti ese ko bapfa mu karengane n’utugambo? None se bo bahemukaga gute, cyangwa iriya ngoma yabo si byo biyubatse, hari ikintu kizima cyiyirangwamo? Iriya ngoma yari yubatswe na bariya igenda yihekura kandi n’abazungu ni bo bayiteraga inkunga ikomeye.
Abazungu rero ni we mwana wa Kagame uherutse gupfa, ubu ngo hasigaye akana kakiri gato nako nikamara gukura karahita gapfa (urwo ni rwa rubyiruko rutazi ukuri kw’ibintu.) Mu kanya gato nabo baraba bakuze basobanukirwe n’ingoma y’ikinyoma, na bo abe arababuze. Ibyo byose Kagame azabyikorera yimare ho urubyaro atyo, duhunguke.
Umwanzuro, inkuba nikubita mujye muyiha impundu, abayirokotse bagangahurwe. Ubusanzwe abanyarwanda twese turi abavandimwe, dukwiye kwamagana abashyigikira ibihungabanya abanyarwanda. Ntitugomba kwakira abashyigikira ingoma mbi ngo tubakire nk’amata y’abashyitsi kubera ko bashwanye na yo mu tuntu twabo. Ahubwo bajye baza babanze basabe imbabazi berekana ko bahindutse kandi babajwe n’ibyaha badukoreye, bategereze ko tubababarira. Mushobora kwiyumva ko muri benshi, ibyo mbabwira mukabisuzugura ngo kuko ntagira ishyaka n’iki groupe kinini cy’abantu bandi inyuma, ariko hari umubirigikazi wabaga hariya ku Kibuye, mu mugi, kuri “Home saint Jean” witwaga Emma, wajyaga aca umugani mu Kinyarwanda ngo “Uburo bwinshi ntibugira ikigage”.
1/14/2016
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments