20 Aug 2015 ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore mu gihugu cy’Uburundi huzuye imbaraga z’umwijima hamwe nibiyobya bwenge,dore Uwiteka ahagurukijwe no kurwanya inkozi zibibi zo mur’icyo gihugu .
Ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu dore umukuru w’igihugu cy’Uburundi agiye kurahira,ariko se,ararahirira iki? Ko umwaka utaha nk’iki gihe bishobora kuzamugora uko niko Uwiteka avuze.
Ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu itegereze urebe hakurya yawe kuri uriya musozi urebe ibiri kuhakorerwa,nditegereza mbona ibihugu (3);Congo,Burundi,Rwanda,bashyirwa mu ishuli bajya gukora ikizamini . Nerekwa Abarundi n’Aba Congo bakopera ikizamini,ndetse bamwe baranafatwa ariko uRwanda rubasha gukora ikizamini bigaragara ko ruhobora gutsinda ikizamini.
Maze ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu dore akarere kibiyaga bigari,kagiye kwinjira mu ishuli kugirango abaturage bako karere bakoreshwe ikizamini maze abazatsinda bahabwe amanota ndetse nabazatsindwa bimenyekane ko batsinzwe n’ikizamini uko niko Uwiteka avuga.
Dore bamaze imyaka barigize ibyigenge none Uwiteka agiye kugerageza imitima yabo,no kwizera kwabo,kugirango bazamenye ko,Uwiteka ariwe Mana ,none mwana w’umuntu hanurira abatuye akarere kibiyaga bigari ubabwire uti,dore akarere kose kagiye kwinjira mu ntambara zikomeye cyane kuburyo abaturiye ako karere bazamenya ko Uwiteka ari we Mana.
Njyanwa mu iyerekwa,mbona umuntu ambwira ti,mwana w’umuntu,ngwino dutunganye ziriya computer’s tuzikorere cable network,and cable power,dukora ibyo byose,turangije dukora connection and networking turabikora byose turabirangiza.
Ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore igihe cy’Ububyutse kiraje kandi kirasohoye,dore Uwiteka agiye kwegeranya ubwoko bwe,ndetse agiye gutanga akazi kubakozi bemeye kumukorera kandi azajya abahemba neza nkabakozi bo muri ONU uko niko Uwiteka avuga.
Mwana w’umuntu karahinda,ibintu byakomeye satani yabuze aho yerekeza kuko ikinyoma cye,kigeze kwiherezo uko niko Uwiteka avuga.Nerekwa ibihugu bikomeye birimo USA n’UBUFARANSA bakoresha uburiganya kugirango abantu bose batanditse mu gitabo cy’ubugingo babone kurimbuka.
Nerekwa inyanja nini cyane,itutumba imena amazi,aza kubutaka bw’umye,ayo mazi yananye n’inyoni ziba mu mazi zimeze nk’imbata,nerekwa ibyo byana by’imbata hamwe nizindi nyoni ziba mu mazi USA itanga ikiraka cyo gufata ibyo byana by’inyoni,mbere yuko batanga icyo kiraka babanza gushyiraho ishyirahamwe rihanira uburenganzira bw’inyoni .Iryo shyirahamwe rikaba ryari ryemewe n’amategeko.
Bahamagaje urubyiruko rushobora kwemera gukora ikiraka cyo gufata ibyo byana by’inyoni “abadayimoni”.Abasore batarengeje imyaka 20-30 baza gusaba icyoo kiraka,maze baragihabwa,ariko bagihabwa mu buryo bw’uburiganya.Nuko binjira murayo mazi yikidendezi ameze nk’inyanja”Isi”,ariko bategura umuferegi uzana umwanda wamazirantoki kugirango nibamara kugeramo bahite bawurekura maze bahite babanduza amaboko nibirenge.
Nuko binjira muri iyo nyanaja kujya gufata bya byana by’inyoni,bakimara kugeramo,barabifata,bagiye kuva mu mazi ngo baze imusozi bahemberwe umurimo bakoze,rya shyirahamwe riraza rishinzwe kurengera uburenganzira bw’Inyoni”Uburenganzira bw’Abadayimoni”.
Ubwo rya shyirahamwe ryahise ryamagana ifatwa ryizo nyoni bategeka ko,ibyo byana by’inyoni,bihita birekurwa maze igihugu cya USA cyatanze icyo kiraka gihise gihagarara kandi bavuga ko batari bubishyure kuko bahise bahagarika icyo kiraka cyahise gihagarikwa .
Iryo shyirahamwe riharanira uburenganzira bw’inyoni ryari ishyirahamwe ry’Abafaransa ,maze umugambi wa satani yaramaze kuwugera numva baravuze ngo,icyo twashakaga ni uko tubanduza cyangwa tubahumanya.Ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu dore uburiganya isi ikoresheje bwo kuriganya abatuye isi kugirango bazinjira mu ijuru uko niko Uwteka avuze.
Iri yerekwa ryose ryabereye haruguru y’ubutayu bugufiya,mu marembo yabwo,aho niho naboneye imbaraga z’umuzuko zigiye kuza gutigisa isi nabayituye,ariko ibikorwa byo guhumanya urubyiruko rw’iki gihe”Digital Generation” byo byabereye mu majyaruguru y’ubutayu bugufiya,y’ikasikazi bw’uburengero bw’izuba ryo mu butayu.
Ububyutse bwahanuwe kuva cyera hasgize imyaka irenga (10);umwuka w’Imana avuze ko,hagiye kubaho imbaraga z’umuzuko,aho niho abashumba ,ba Bishop,abigize intumwa z’Umwami wabakiranutsi kandi bakorera sekibi bagiye kujya ahagaragara kugirango Uwiteka abakoze isoni bakiri mu isi yabazima uko niko Uwiteuka avuga.
Bamwe mu bo nabonye bigize ibikomerezwa bagiye gukorwa n’isoni,barimo Bishop Charles Rwandamura,amaze kubona ko,ububyutse bumanutse,abiswe ibisigazwa “The Remnant” cyangwa wenda Insuzugurwa bakoreshejwe ibikomeye,birimo ibitangaza n’ibiteye ubwoba,n’ibimenyetso,Rwandamura yahise yiyunga nabayisilamu kubera isoni.
Nabonaga bajya kubwiriza ibijanye n’ibwisilamu,hanyuma nawe akababwiriza iby’Umwami Yesu Kristo wabambwe ,akazuka mubapfuye,ariko byose nta cyo byamumariye kuko atabikoze nk’umuhamagaro,ahubwo abikoze ashakisha ubwihisho kubera ibimenyetso n’ibitangaza byarimo bikorwa nabagaragu b’Uwiteka Imana yabakiranutsi.Ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Rwandamura arimo gushaka inzira y’ubusamo yatuma amenyekana ndetse akagaragara nk’umunyacyubahiro.
Nyamara yifuza imbaraga z’umuzuko,ariko ntashobora kuzihabwa kuko yanyuranije n’amategeko agenga abakranutsi uko niko Uwiteka avuga.Dore umuhindo wibikmeye uraje kandi urasohoye,nyamara na satani byamaze kumutera ubwoba kubera uburyo ubuhanuzi Uwiteka Imana arimo kumanura muyiminsi bugaragaza ko ibintu bikomeye kandi ko,byamaze kurangira ntagaruriro.





