Nyuma yuko itorero ry’Intumwa ryahinduye amateka mu batuye isi,bitewe n’imbaraga z’umwuka w’Imana,zagaragaye,byatumye abantu bose bahindukira batangira gusenga Uwiteka Imana yo mu ijuru ndetse batangira no kuyikorera.
Umwanzi yahise ahindura amayeri yo kurwanya abakiranutsi,areka kubarwanya,kuko yakoreshaga za leta kugirango barebe ko babona amahoro kuko abo barwanyaga ninabo bakeneraga ko,babera abayoboke muri politike.
Bityo satani ahita atanga igitekerezo cyo kuba abanyamadini bashobora kuzajya bakorana na za leta,bituma amadini atakaza umurongo bari bafite w’ivuga butumwa bwiza,ikindi ni uko umwanzi nawe,yahise ashinga andi madini afite imyumvire itandukanye n’imiterere y’ijambo ry’Imana.
Iyindi ntwaro yakoreshejeje ni uko yagiye anyura mubagize ayo madini,akagenda abatandukanya kubera kwikubira,bityo bihinduka business aho kugirango bibe umurimo w’Imana.Indi ntwaro iumwanzi yakoresheje ni uko,hadutse abahanuzi bibinyoma aho bagendaga bahanurira aabntu bakurikije amarari yabo kugeza naho ibyo bahanurirwa babibona bitewe ni uko umwanzi wabarwanyaga yaretse kubarwanya ahubwo akuraho inzitizi kugirango abate mu kagozi ko kumwizera!
Nyuma y’itoero ry’Umwami wacu Yesu Kristo,abasimbuye intumwa baranzwe no kutagendana n’Uwiteka Imana,umwanzi yakoresheje amayeri menshi kugirango aburizemo umugambi w’Uwiteka Imana yabakiranutsi.Aho yazanye gahunda ko buri muntu agomba kwiga bibiliya nyamara abatubanjirije bigishijwe n’Uwiteka Imana yonyine kuko batigeze bagera mu ishuri ry’iyoboka mana.
Nyamara ntibyatumye Imana itabakoresha ngo ni uko batagiye mu ishuli ry’abana bab’abantu,ubushize nababajije umuntu watangiye kaminuza,we yabanje kuyiga he,kugirango amenye ko habaho ibyiciro byo kwiga kugirango umuntu agere aho atagikeneye kwiga?
Sinabonye igisubizo nta muntu numwe washoboye kunsubiza,gahoro gahoro uko abana bab’abantu bagiye batakaza ubwiza bw’Uwiteka Imana hamwe no kubana nayo,ninako bagiye bihimbira gukiranuka guturuka mu bwenge bwabo Abakolosayi 2:1-23 bigira nkabicisha bugufi ariko nta mu maro bigira na hato wo kurwanya irari ry’umubiri.
Umuntu ufite umwuka w’Imana,arangwa n’imbuto year imbere y’Uwiteka Imana,n’imbere y’abantu,mukanya barekanye kuri TV Pastor muri Africa y’epfo ugaburira abantu inzoka bakayirya bakumva imeze nka biscuit.
Urumva uwo nizo mbuto year,ubuzima bw’Uvuga ubutumwa,nta bwo butandukanye n’ijambo ry’Imana,utiriwe uvuga ,ubuzima bwawe bwonyine bushobora kuvuga!Abantu bakamenya ko uri umuntu w’Imana nyamara utiriwe uvuga.
Iyo ugerageje kuvuga bihita bigaragara uri we,kuko na Peter baramubwiye bati,n’imvugo yawe ubwayo iragaragaza uw’uri we!Ibimenyetso n’ibitangaza bijyanye n’ijambo ry’Imana bikugaragaraho.Ikindi umwuka w’Imana ubasha kuguhamariza aho utari,singombwa ko wisobanura kubantu cyeretse ushaka gutanga ubuhamya cyangwa ushaka ko wasangiza bene so ubuzima bwawe wanyuzemo.
Uko umwuka w’Imana ahishura imikorere yabakozi ba satani,ninako ahishurira abasenzi iby’abagaragu bayo,ndetse ikabategeka no kubasengera kugirango Uwiteka Imana abarinde umwanzi ubahiga amanywa n’ijoro.
Ushingiye kubyanditswe byera,nta mugaragu w’Uwiteka ushobora kunyura inzira yindi itaranyuzwemo n’Umwami wacu Yesu Kristo,cyangwa abandi bahanuzi batubanjirije cyangwa intumwa,cyangwa abavugabutumwa,abigisha cyangwa nabandi bose bahamagawe kunyura muri iyo nzira.
Byanze bikunze hari ibimenyetso bikugaragaraho ko ur’umuntu w’Imana,urugero uyu munsi mwabonye mwene data nasengeye mu gitondo ndetse amazina ye Uwiteka yambwiye kuyashyira mu buhanuzi kuko hari icyo Uwiteka yaramaze kumukorera we,ubwe yatanze ubuhamya kuri uyu mugoroba ko ubwo yararyamye ngo yumvise har’icyintu cya mworosotseho akumva ubuzima bwe buhinditse.
Urumva ko nkuwo nta cyo wamubwira ku bijyanye n’ubuhanuzi kuko Uwiteka yamugedereye kandi akamugirira neza urumva ko kumukuramo ibyo Imana yamukoreye biragoye!Ndetse nabadayimoni nta bwo bashobora gukuramo icyo kimenyetso yakorewe n’Uwiteka Imana.
Ariko ikimenyetso gikomeye abantu benshi bakora umurimo cyabananiye kuko ufite icyo kimenyetso,ntibisaba ko,avuga ko,akijijwe,ahubwo bigaragarira bose k oar’umuntu w’Imana,urukundo n’ikintu gikomeye cyane kandi ntushobora guhisha aho urwo rukundo ruri,kuko ntirwihishira,ntirwirarira mbese urukundo niyo Mana muri macye!
Abakora umurimo w’Imana akenshi usanga bavuga urukundo ariko bo ubwabo bashaka gukundwa nyamara nta rukundo bafitiye ubwoko bw’Imana,babakunda babanje kubarebamo inyungu zabo.
Icyo nicyo gipimo gikoreshwa kumenya umuntu w’Imana yo mu ijuru,ni gute wagura indege cyangwa ukubaka inzu igera kuri miliyari nyamara murusengero ufitemo abatindi nyakujya ahubwo ubambura na duke bari bifitiye?
Ubwo se uguze imodoka akaba riyo ugendamo byagutwara iki,ko byose bizasigara hano ku isi?Ubwo se wubatse inzu iciciritse ifite wenda ibyangombwa bisabwa ntushake guhiganwa n’abisi,har’icyo byagutwara?Ariko nibura murusengero ukaba wagabanya umudayimoni w’ubukene wazengereje abantu bahora barira Imana bakaba bamaze gucika integer bisa nkaho Imana itabasha kubumva?
Ngibyo ibintu bicye ushobora kumenyeraho umuntu wahamagawe n’Uwiteka Imana yo mu ijuru,ndetse ukabasha no kumeya n’abihamagaye mu murimo w’Imana yo mu ijuru.Nigute waba wizera IMANA hanyuma ukubaka urusengero warangiza ukubaka n’ibitaro byo kuvuriramo abarwayi?
Ni gute waba warahamagawe n’Imana,warangiza ugafata amafaranga y’itorero ukajaya uyaguriza abakiristu kugirango abyare inyungu? Ubwo se ntimureba ko mufite amaso mukaba mutabona? Mukaba mufite amatwi ariko mukaba mutumva? Harya ngo Abayuda barashaka ibimenyetso?Naho abagiriki bo birirwa mu byanditswe bibwira ko bishobora kubafasha nyamara birengagije utanga ubugingo kandi abari hafi ari we Yesu Kristo Umwami wabakiranutsi.Ngaho nzaba numva cyangwa nzaba mbirora.





