HomeInte'lIntambara y'ubutita yo gukuraho umwakagara,intambara yo kurwanira ubutegetsi!

Intambara y’ubutita yo gukuraho umwakagara,intambara yo kurwanira ubutegetsi!

Amakuru aturuka mu karere kibiyaga bigari,cyane cyane mu gihugu cy’abaturanyi cya Tanzania,ibinyamakuru byaho,biratangaza ko,umwakagara yatsinze igitego akoresheje ukuboko kw’Iburyo aho yateranije imitwe y’inteko yombi akayikoresha gufata icyemezo cyo guhundura itegeko nshinga ririmo ingingo y’101 imubuza kongera kwiyamamariza kuyobora igihugu ku nshuro ya lll.

Nta bwo ari mu karere gusa batangaje kandi bakamagana guhindura kw’itegeko nshinga muri gakondo yabakiranutsi.Ibihugu by’ibihangage ku isi,birimo leta zunz’ubumwe z’America ndetse n’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi bose bamaganye ifatwa ry’icyemezo cyo guhindura itegeko nshinga.

Aho ndetse leta na Administaration y’umukuru w’igihugu cy’America batangaje yuko,bamaganye cyane ndetse badateze gushyigikira leta y’umwakagara itegerejwe muri 2017.Ndetse ntibanatinye gutangaza ko,bahaye ikaze umuyobozi mushya uzasimbura umwakagara binyuze mu nzira ya demokarasi ko biyemeje kuzakorana nawe mu buryo bwiza bwubahiriza amategeko.

Iyi mvugo yateje abantu benshi kwibaza kuri iyi mvugo itaziguye,aho bamwe bakeka ko,uzasimbura umwakagara ashobora kuba Gen.Kayumba Nyamwasa,abandi bakavuga ko,ar’Umwami Kigeli V.Ndahindurwa,aabantu bakaba badakomeje kubivugaho rumwe ariko amahirwe menshi akaba ahabwa Umwami w’Urwanda kubera ari we ubuhanuzi bwatunze agatoki.

Abandi bakemeza ko,Gen.Nyamwasa yaba afite ingabo,ndetse ko,yaba amaze no kwitegura kugirango batere umwakagara aho azaba atakirengerwa n’amategeko mpunzamahanga nka perezida wemeye namategeko mpunzamahanga bityo ibyo bikaba bizaha amahorwe menshi Gen.Nyamwasa gutangiza urugamba.

Amakuru agera ku inyangeNews avuga ko,ubu rwose RNC ngo yaba yaramaze kubona abaterankunga bazatangiza urugamba aho bazamara gufata ubutegetsi abanyarwanda bagatangira kwishyura ayo madeni yabarepubulike bazaba bataragizemo uruhare rwo gurwana urugamba rwo gukuraho umwakagara kubutegetsi.

Ariko bikavugwa yuko Nyir’uRwanda we azasubizwa kubutegetsi bikozwe n’umuryango wabibumbye kubera imyanzuro basinye yemerera Umwami w’uRwanda gusubira murwamubyaye.Ibyo nta madeni bizasaba kuko amahanga azasohoza ibyo yagombaga gukora.

Abanyarwanda rero bakwiye guhitamo kuba bashyigikira Umwami w’urwanda uzategeka abanyarwanda batari kumunigo wo kwishyura amadeni yafashwe kubera intambara cyangwa bagashyigikira Gen.Nyamwasa aho bazarangiza intambara ubukungu bakahazaharira ndetse tugatangira kwishyura amadeni tutariye binyuze mu misoro yabaturage.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments