Amakuru yatangajwe mu binyamakuru bitandukanye byo ku isi hose,byatangaje ko,igihugu cy’America kiyobowe na Perezida BARACK Obama Hussen,ko kidashyigikiye ihindurwa ry’itegeko nshinga ryo mu Rwagasabo.
Bankuye kubutegetsi!Nta cyo nzavaho aruko nanjye mbuvishije!?
Aho umwakagara yatekinitse agahatira abaturage kujya ku nteko gutera iperu ngo bereke amahanga ko abaturage bashaka ko umwakagara yakongera kwiyamamaza ku nshuro ya gatatu aho ateganya kuzagwa ku butegetsi akazasimburwa n’umuhungu we Ivan Cyomoro ubu ufite ipeti rya LT.
Ibyo mu gihe byarimo kuvugwa,umuryango wabibumbye Europian Union (EU) nawo mu masaha yashize uwo muryango washyize ahagaragara itangazo ryishyigikira icyemezo cya leta zunze ubumwe z’America ko uwo muryango udashyigikiye nagato icyemezo cya leta y’umwakagara kuba ashaka kwiharira ubutegetsi akigizayo abatavuga rumwe nawe.
Uwo muryango nawo wavuze ko,witeguye guha ikaze no gukorana n’umuyobozi mushya uzasimbura umwakagara ku ngoma binyuze muri demokarasi,n’amahoro kuzakorana nawe mu buryo bwiza bujyanye no kubahiriza uburenganzira bwa kiremwa muntu.
Dore amagambo umuyobozi w’America yavuze muri iki cyumweru agaragaza aho leta y’America ihagaze ku cyemezo cyo guhindura itegeko nshinga kuri leta y’umwakagara.
« Leta ya Washington iyobowe na Perezida Barack Obama,yanze gushyigikira icyemezo cyo kuba u Rwanda rwahindura Itegeko Nshinga.Mu magambo ye yagize ati: “Twiyemeje gushyigikira ko ubuyobozi bunyuze mu mahoro na demokarasi bwahabwa umuyobozi mushya uzayobora Abanyarwanda muri 2017.”»
Aba banyagitugu bagerageje kureba ko amahanga yaba afite imbaraga zo kubakura kubutegetsi,leta ya NKurunziza Pierre,ikomeje guhera mu gihirahiro aho amatora agenda yigizwayo kubera ko adashobora kuba igihugu kidafite umutekano.
Ibyo mu gihe birimo gutegurwa,ninako amahanga arimo gutegura impapuro zo guta muri yombi abayobozi ba CDD-FDD bakorana na Perezida Nkurunziza bashinjwa ibikorwa byo guhohotera abaturage bakabica babaziza akamama kandi ar’uburenganzira bwabo ko bigaragambya bakamagana icyemezo kinyuranye n’ibwiriza nshingiro ryo mu gihugu cy’Uburundi.
Amakuru agera ku inyangeNews,aravuga yuko,abayobozi bakuru ba FPR,ngo baba batangiye gusubiranamo,ngo kuko bamwe bemera ko umwakagara atakongera kwiyamamaza,abandi nabo bakavuga ko,akwiye kongera kwiyamamaza bitewe naho agejeje uRwanda.
Ubu ntabwo barimo kuvuga rumwe bitewe ni uko,abareba kure barabona intambara no gukurwa kubutegetsi aho ubuzima bwabo bugiye kurangirira muri gereza murukiko rw’Arusha y ll.
Ikinyamakuru inyangeNews gishyingiye ku buhanuzi,kiremeza neza bidasubirwaho,ko,Nyir’Urwanda agiye gusimbura umwakagara kandi amahanga nk’uko akomeje kubivuga,yiteguye gukorana nawe mu buryo bwiza bwubahiriza amategeko dore ari nawe wemewe muri ONU akaba ari nawe wasabiye uRwanda n’Uburundi ubwingenge.
Amakuru agera ku inyenageNews,aravuga yuko bamwe mu banyarwanda bakimara gusoma aya makuru ya leta zunze ubumwe z’America,yashyize ahagaragara,hamwe n’umuryango w’Iburayi,ngo batangiye guhamagara Nyir’Urwanda bamwifuriza kongera kwima ingoma mu mahoro.
Ibi barabivuga bashingiye kubuhanuzi,nibimenyetso byagiye bitangwa mubuhanuzi bikaba byasohoye byose nta na kimwe gisgaye,kuko icya nyuma cya Radio Inyanege aho ijwi ry’umuhanuzi rizumvikanira munda y’Ibuye!Icyo kikaba nacyo cyaramaze gusohoza umurimo wacyo.
Abashidikanyaga kubuhanuzi,ngaho nimusubizo amerwe mu isaho,kuko igihe cy’abakiranutsi gisohoye murabe maso mu tazagubwa gitumo.





