HomeNewsIntambara (2);mu Rwagasabo,iyi nzara,niyamasasu.

Intambara (2);mu Rwagasabo,iyi nzara,niyamasasu.

Ku wa  july 01, 2015: Nerekwa ntwarwa mu gikombe cyo kwerekerwamo,maze uwaruntwaye arambwira ati,mwana w’umuntu tega amatwi maze umbwire icyo wumvise,nuko ntega matwi cyane ntuje ndi mu mwuka wo gutuza.

Numva abera baririmba indirimbo yo mu gitabo cyo gushimisha ya 396 ivuga ngo ni hehe abizera bazajya kuba ? Muri iyi si ntaho tuzakirira.

Ntaho ntaho mu isi,muri iyi isi ntaho tuzakirira..Ntaho ntaho mu isi ntaho;Mu ijuru nih’ iwabo w’abizera…..

Nuko ndayumva maze kuyumva numva ngize umunezero muri jye mwinshi cyane maze uwanyerekaga arambwira ati,mwana w’umuntu bwira ubwoko bwanjye bureke kwita ku byisi bitagira umumaro ahubwo bashake mu maso h’Uwiteka kuko ibiri mbere birakomeye kandi bizasimbuka umugabo bisibe undi.

KagaNuko ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,umukuru w’igihugu cya gakondo yabakiranutsi,agiye kujya mu mahanga kuganiriza abitwa «Diaspora»nuko baragiye bafata imodoka coaster berekeza aho inama iri bubere.

Bamaze kugerayo baricara,mu gihe kagame agiye gufata ijambo ngo avuge disikuru ayigeza kuri babandi baje kumutega amatwi,maze Uwiteka Imana ahita yohereza umwuka wo kuzinukwa umukuru w’igihugu cy’uRwanda Paul Kagame.

Abaraho bose ako kanya bahita bavugira icyerimwe ngo:Twamaganye kagame,twamaganye kagame,nuko ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu icyo nicyo kimenyetso cya nyuma kizagaragaza ko igihe cya kagame cyo kuba umukuru w’igihugu cyarangiye uko niko Uwiteka avuga.

Nuko bose bakajya bavugira icyarimwe ngo:Umwicanyi,umurozi,umugambanyi,ntitumushaka ntitumushaka maze kagame abonye ko bikomeye cyane kandi ko batamukeneye maze nawe arababwira ati,ubwo munshubije ijwi reka nigendere. nuko yibwira ko abamucungera umutekano baza bakabafata bakabacecekesha agakomeza,abona ntibibaye,mbona asohotse ajya gusangira n’imfungwa hanze uko niko Uwiteka avuga.

KpNongera kujyanwa mu kibaya cyo kwerekerwamo,maze mbona umukuru w’igihugu cy’uRwanda Paul Kagame yakoresheje inama y’abasilikare bakuru b’Urwanda.

Gen.Charles Kayonga atandukana na Kagaame.

Nerekwa Gen Kayonga KGCharles, asohotse mu nama arakaye cyane kandi  ashwanye na Kagame ko bananiwe kumvikana ako kanya yahise anamusezeraho batandukana nabi maze nerekwa kagame asigaye wenyine yifashe kwitama maze numva aravuze ngo:Ndabigirante ko na Gen.Kayonga narinsigaranye amvuyeho kandi akaba afite amabanga menshi aho ntagiye kumvamo?

Kagame ashana n’Intekonshingamategeko.

KagaKuwa 03/07/2015 ahagana mu masaha ya saa 3:00 zigitondo Nerekwa mbona Perezida Paul Kagame ari mu Nteko ishingamategeko y’Urwanda.Nuko mu nteko nshinga mategeko bananiwe kumvikana habamo ubwumvikane bucye,nuko mbona abadepite b’abahutu bamubwira ibitari k’umutima ari ukugirango bikure imbere ye,nuko mbona haje uwo kubaburira ngo bihane banga kumva,nuko abagize Inteko mbona bacitsemo ibice bibiri,igice cy’abashyigikiye Kagame n’igice cy’abatamushyigikiye.

bNuko mbona umuntu wari waje kubaburira ngo bihane maze imbabazi z’Uwiteka zibabeho ariko banga kumwumvira ahubwo aho kumva imiburo bahise bamwirukana.Nuko ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Uwiteka arakiranuka kandi aca imanza zitabera.Nubundi yarabizi ko batari bwihane ariko noneho Uwiteka abaye umwere imbere y’isi n’ijuru uko niko Uwitekaa vuga.

Mbona uwo birukanye arasohotse baramwirukana ngo asohoke nuko mu ukugenda kwe agenda aca iruhande rwa buri umwe wese wari aho aririmba indirimbo muri aya magambo “Abatazi gusenga barambabaje,iyeee barambabaje,abatazi gusenga bararimbutse”.

dgNjyanwa na none mu kibaya cyo kwerekerwamo,nerekwa uburyo mu rwagasabo harubusambanyi bukabije kandi bwinshi cyane.Ubwo busambanyi bwari bwiganje murubyiruko cyane cyane abasore b’abanyonzi b’amagare.

Abo basore nabonaga bakiri batoya,basambaniraga no ku misozi ,nuko mbona ucuruza udukingirizo two gukoresha mu mibonano mpuzabitsina asa n’umurokore.Maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,dore uriya ubonye yitwa ko akijiijwe ariko agatera inkunga ubwami bw’Abadayimoni kubera gukunda impiya.

Yaraburiwe kenshi ngo areke gufasha urwo rubyiruko kwinjira mu ubusambanyi ariko yanze kubireka kubera inda nini yo gukunda impiya none kubera iyo mpamvu kuko yanze kumvira umwuka w’Imana akaba adashaka gukiranuka dore aciriweho iteka uko niko Uwiteka avuga.

coHanyuma mbona umwe muri abo basore babapfafa yirukanka kuri banyampinga ngo basambane nabo, ahindutse ikimasa(imfizi y’inka)

Umudayimoni wingore.

bisobanura guhinduka cowumudayimoni ukava mu bumuntu ukajya muri kamere yabadayimoni,naho nyampinga basambanaga hamwe nawe ahinduka ishashi y’inka nabyo bisobanura umudayimoni wingore,ubwo noneho ya mfizi ikajya yibangurira kuri ya shashi y’inka uko niko Uwiteka avuga.

Ikibaya cyo kwerekerwamo.

wildAhagana 6:a.m zijoro undi munsi utangiye, nerekwa ndi mu kibaya cyo kwerekerwa,mbona mu Rwanda mu murwa mukuru wa Kigali hateye ubukene n’inzara bikabije nk’uko byahanuwe nabahanuzi, n’ukuzamuka kw’ibiciro aho ibiciro by’ibyo kurya by’ikubye inshuro (3);habaho inzara ikomeye cyane ibyokurya birabura mu masoko aho bajyaga babigurira.

Nerekwa abanyarwanda bifite bahaha basahuranwa ngo barebe ko bakora stock mu ngo zabo,nuko mbona amaduka yo guhahiramo asigariyeho aho utabonamo icyo guhaha.

Ahagana 6:30 a.m zigitondo undi munsi utangiye,nerekwa mbona abantu bimuwe mu mujyi wa Kigali bakajya gutuzwa ahandi babayeho nabi,mbona bijujutira ubuzima babayemo.

Aho hantu bimuriwe nabonaga abahatuye bafite ubwoba ko naho batuye bashobora gusenyerwa isaha n’isaha kuko nta bushobozi bari bafite bwo kubaka uko bategekwa nuko numva ijwi ry’Uwiteka rimbwira ngo,ngiyo imigambi y’umwanzi yo kunaniza abakiranutsi,nabanyagakondorero kugirango bareke kwiringira Uwiteka Imana yabakiranutsi.

Nuko nerekwa ayo mazu bari batuyemo, bayubatse huti huti ariko nabwo ntibayubaka neza kubera igihugu no kutagirira ikizere ubuyobozi bw’igihugu bakeka ko naho bashobora kuzaza bakahabimura umwanya uwari wo wose.

aho bari bimuriwe wabonaga inyuma zisa neza nabyo babikoze gihutihuti ngo hato batahava babasenyera,batanguranwa na ruswa ikabije yakwaga n’abayobozi b’inzego z’ibanze,wagera ahagana mu gikari ugasanga bibereye mu mwanda,zitubatse ngo zirangire wagirango n’ibiraro by’inka.

KNAhagana saa 2:40 a.m : byerekera mu gitondo,ubwo nari kugisasiro gato ,nerekwa mbona mu Rwanda hatangiye intambara y’abahoze mu ngabo z’Inkotanyi bakaza guhunga igihugu.«nabonaga urubyiruko rwinshi rwitabiriye urugamba»,numva ngo bamaze gufata Uturere dutatu (District) , bakaba bari bamaze no gufata ahitwa muri Kagano (Cyangugu),hakaba hari habereye imirwano ikaze,nuko bamaze kuhafata mbona haje abanyamakuru benshi baturutse imihanda yose baje kubonana n’uwari uyoboye urugamba,nuko mbona haje n’indi modoka irimo ababyeyi (abagabo n’abagore) b’abatututsi ariko ubona ko basheshe akanguhe, kandi bakomeye mu ubuyobozi bwa Kagame bakaba bari bazaniye amaturo uyoboye urugamba bamushimira ko aje kubakiza ingoma y’igitugu.

banaMuri ayo maturo harimo ibitoki byinshi by’imineke bita imishwi n’izindi mbuto zitandukanye nyinshi nuko mbona uwo babihaye kubera ibyo yarabonye atari abyiteze afatwa n’ikiniga araturika ararira kubera ibyishimo,nuko Umwe muri abo babyeyi aramubaza ati :”urarizwa n’iki?Nuko arasubiza ati: Imana inkoreye ibyo ntari niteze,nubwo yari yabimbwiye numvaga bidashoboka”,nuko uwo mubyeyi aramubwira ati :”Imana yabonye intambara mwarwanye ngo mubohoze igihugu cyanyu,nuko igihe kiragera ngo mwongera kugisohorwamo,none yemeye ko mwongera kucyinjiramo, mukomere Irikumwe namwe,iri mu uruhande rwanyu,kandi aho Ibera Imana nuko ikora ibyo umwana w’umuntu atari yiteze”.

warNkomeza kubona intambara ikomeye cyane, nuko Paul Kagame abikura intwaro ze zose abitse harimo za blindés ,ibifaro bikaze ,za kajugujugu,atangira kurasa ku bamurwanya,ariko kuko urugamba rwari ruyobowe n’Uwiteka mbona indege batangiye kuzihanura,ibifaro na za blindés birashwanyuka,imbunda zose z’ingabo za Kagame zihinduka ibirere,ariko ntiyumve uko birimo bigenda.

Ndetse n’abari bamuteye ntibumvaga uko bigenze,ntibabashaga no kubisobanukirwa kubera harimo Ukuboko k’Uwiteka.Mbona urugamba rurangiye,mbona abasilikare bakuru bari bayoboye urwo rugamba bitwaje bose inkoni bahura n’ababo barahoberana kuko baherukanga kera, ariko wabonaga igihugu cyarabaye amatongo kubera isibaniro ry’intambara ,nuko bashima Imana yababaye hafi,ikaba ibashoboje gutsinda urugamba ,ikaba yongeye kubakandagiza mu Rwanda nyuma y’igihe kirekire.

Nuko Umwuka w’Imana aza k’umugaragu w’Uwiteka wagendanaga nabo nuko ati :”Dore igihugu ndakibahaye ,kandi nkibahaye ibihe n’ibihe ariko nimugumya guca bugufi,mugashaka mu maso hanjye,mukagira umwete wo gusenga nk’uko mubikora ubu,mukirinda ivangura iryariryo ryose,mugaca imanza zitabera kandi mukirinda kuvusha amaraso atariho urubanza igihugu muzakibamo amahoro kandi muzaramba igihe kinini uko niko Uwiteka avuga.”Ariko nimutagenza gutyo dore ibyaha byitugatugiye kurugi kandi ni mwebwe bishaka uko niko Uwiteka avuga.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments