HomeNewsImyanzuro y'inama yaberaga mu gihugu cy'Ububiligi.

Imyanzuro y’inama yaberaga mu gihugu cy’Ububiligi.

Kuri uyu mugoroba wa 30th kamena 2015,ikinyamakuru inyangeNews cyaganiriye n’umwe mu bagize inzego za Nyir’Urwanda KIGELI V Ndahindurwa.Ikigera cy’Umwami w’uRwanda Gakwaya Jean Marie utuye mu gihugu cya Canada,akaba numwe mubayobozi bakomeye bategura amatora ya ministiri w’intebe wo muri icyo gihugu agiye kuba mu minsi iri mbere.

Tuganira kumurongo wa telephone yabwiye inyangeNews ko inama yabereye mu gihugu cy’Ububiligi yagenze neza cyane kuburyo budasanzwe kuko abanyarwanda bimbaga y’inyabutatu bose bari babukereye kandi bari benshi cyane.

Mbere yuko batangira kumurongo wibyigwa,Nyakubahwa chancerie wa Nyir’uRwanda Benzinge yatangiye asobanurira amateka abari bitabiriye inama kubera ko,abenshi amateka y’uRwagasabo bayamenye muburyo bucuramye kuko uko za leta zagiye zisimburana ninako zagiye zisibanganya amateka y’igihugu.

Yaheye kuri Kayibanda asobanura uburyo ubwami bwashenywe n’Ababiligi bashakaga gukoloniza uRwanda ubwami budahari kuko bari barabuze inzira yo kuba bakoloniza uRwanda mu gihe ubwami butari buboroheye nagato.

Kayibanda yafashe ubutegetsi atangirana n’ikinyoma avuga yuko ariwe washatse ubwingege bwasabwe na Nyir’uRwanda bukaboneka ku wa 01Nyakanga 1962 akavuga yuko yasezereye ingoma ya gihake nagikoloniza mu gihe abakoloni aribo bamuhaye ubutegetsi.

Yasimbuwe na Habyarimana waje gufata ubutegetsi akoresheje ingufu za gisirikare,yafashe ubutegetsi ku wa 05th Nyakanga 1973,nawe yaje guhindura amateka ibyo Kayibanda byose yakoze yabihinduye ubusa maze atangira bundi bushya yigira igitangaza avuga yuko ariwe mubyeyi w’igihugu.

Habyarimana yasimbuwe n’Umwakagara wigize igitangaza nawe avuga ko ariwe wahagaritse genocide kandi ariwe wayiteje.Umwakagara nawe yafashe ubutegetsi ku ngufu za girikare za APR ziturutse mu gihugu cya Uganda zabanje kuyoborwa na nyakwigendera Gen.Gisa Fred Rwigema wishwe na none na Kagame Paul wahise amusimbura kumwanya w’ubuyobozi bw’umuryango wa FPR abifashijwemo na M7.

Leta ya FPR n’umwakagara ntabwo bemera ubwigenge bashakiwe na Nyir’uRwanda,bavuga ko ngo arumunsi wabahutu nyamara atari bo bashatse ubwigenge.Umwakagara avuga ko,ubwigenge bwashatswe abanyarwanda bamwe batari mu gihugu bari bamaze kwirukanwa iyo ikaba imwe mu nzira yogushaka guhisha no kuriganya igikorwa cyiza Umwami w’uRwanda yakoreye uRwanda n’ABANYARWANDA ariko buri gihe FPR ikaba itajya ishaka ko ayo makuru yashyirwa ahagaragara ngo abanyarwanda bayamenye.

Umunsi wabahutu usigaje umunsi (1) ukizihizwa,naho uwabatutsi usigaje iminsi (5) urabona yuko ibi binyoma byombi bikubiye mu mitwe yabanyarwanda bidashobora gutuma baba abantu bazima ngo bazapfe bakoreye igihugu cy’uRwagasabo.Uko bucya bukira ninako imbaraga zikinyoma zigenda zijya ahagaragara.

Nyuma yogutanga ibi bisobanuro byose bya mbere y’umwaduko wabazungu,abari bateraniye mu nama bashimye ibyo bisobanuro byose ndetse bamwe muri bo bemera ko rwose amateka bari bazi atandukanye nibisobanuro Nyakubahwa Benzinge yahaye abari bitabiriye inama.

Ibyari kumurongo wibyigwa kwari ukurebera hamwe imishyikirano yavuzwe hagati ya leta y’umwakagara n’Umwami w’uRwanda ndetse banashakaga kumeya icyaba cyihishe inyuma yiyo mishyikirano.Basanze iyo mishyikirano yarigamije kuburiza itahuka ry’Umwami w’uRwanda mucyubahiro cy’Umwami uzataha agasubira ku ntebe yabukunzi.

Basanze igihugu cy’uRwagasabo kugeza magingo aya,kitakwizerwaho umutekano kuko uko bucya bukira niko umutekano w’igihugu ugenda uba mucye cyane ugereranije nuko gihagaze uyu munsi wa none.Ububanyi namahanga hagati y’uRwagasabo nibindi bihugu uracyemangwa yewe nibyo baturanye byahafi ndetse ni byakure birimo ibibatera inkunga.

Urwanda ntirwumvikana bihugu by’abaturanyi ,twavuga nk’Uburundi, Tanzania,Congo,America,Ubufaransa, Esipanye,Ubwongereza,n’ibindi bitari bwigaragaze .Nyuma yokurebera hamwe ibijyanye n’umutekano wose muri rusange,basanze n’abanyarwanda bari mu gihugu nta cyizere bagifitiye ejo hazaza.Banzuye basaba Nyakubahwa Benzinge ko yazabahuza na Nyir’Urwanda bakamureba bakamumenya kuko abenshi bamwumva mu magambo no kumubona mu mashusho mubinyamakuru.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments