HomeNewsIntambara muri gakondo ya bakiranutsi

Intambara muri gakondo ya bakiranutsi

Umutwe w’inyeshyamba MRCD wabwiye BBC ko umaze ukwezi urwana n’ingabo z’u Rwanda muri Nyungwe

Umutwe w’inyeshyamba MRCD urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda wabwiye BBC ko umaze ukwezi urwana n’ingabo z’ u Rwanda muri Nyungwe, ariko u Rwanda rukabihisha.

Mu minsi ishize igisirikare cy’u Rwanda cyemeje ko hari abateye uturere twa Nyaruguru na Nyamagabe baturutse mu Burundi, bakagenda basahuye.

Igisirikare cy’u Rwanda cyavuze ko ari abasahuzi, kandi ko ata muntu n’umwe bakomerekeje cyangwa ngo bice.

Ejo ku cyumweru niho MRCD wasohoye itangaza umenyesha ko ufite umtwe wa gisirikare wiswe FLN- Forces de Libération Nationale/Ingabo zo Kubohora Igihugu/National Liberation Forces.

MRCD uvuga ko umaze ukwezi urwanda n’ingabo z’u Rwanda muri nyungwe

Uwo mutwe rero wemeza ko ibihuretse kubera Nyarurguru na Nyamagabe n’intambara zakurikiyeho mw’ishyamba rya Nyungwe, ari abasirikare wabo barimo barwana n’ab’u Rwanda.

BBC yashoboye kuvugana n’uwuvuga ko ari visi prerezida wa MRCD, Maj. Callixte N. Sankara, yemeza ayo makuru. Umva aho munsi ikiganiro twagiranye:

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments