Umutwe w’inyeshyamba MRCD wabwiye BBC ko umaze ukwezi urwana n’ingabo z’u Rwanda muri Nyungwe
Umutwe w’inyeshyamba MRCD urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda wabwiye BBC ko umaze ukwezi urwana n’ingabo z’ u Rwanda muri Nyungwe, ariko u Rwanda rukabihisha.
Mu minsi ishize igisirikare cy’u Rwanda cyemeje ko hari abateye uturere twa Nyaruguru na Nyamagabe baturutse mu Burundi, bakagenda basahuye.
Igisirikare cy’u Rwanda cyavuze ko ari abasahuzi, kandi ko ata muntu n’umwe bakomerekeje cyangwa ngo bice.
Ejo ku cyumweru niho MRCD wasohoye itangaza umenyesha ko ufite umtwe wa gisirikare wiswe FLN- Forces de Libération Nationale/Ingabo zo Kubohora Igihugu/National Liberation Forces.
- U Rwanda ruvuga ko Nyaruguru hatewe n’abaturutse mu Burundi
- U Burundi ngo ntawateye mu Rwanda avuye ku butaka bwabwo
- U Burundi bubandanije kurega u Rwanda gutegura kubuteraLink
Uwo mutwe rero wemeza ko ibihuretse kubera Nyarurguru na Nyamagabe n’intambara zakurikiyeho mw’ishyamba rya Nyungwe, ari abasirikare wabo barimo barwana n’ab’u Rwanda.
BBC yashoboye kuvugana n’uwuvuga ko ari visi prerezida wa MRCD, Maj. Callixte N. Sankara, yemeza ayo makuru. Umva aho munsi ikiganiro twagiranye:
