HomeJusticeAmanyanga aruta guteza icyamunara imitungo ya nyakwigendera Rwigara Assinapol mwahotoye nayahe?Ubwo ni...

Amanyanga aruta guteza icyamunara imitungo ya nyakwigendera Rwigara Assinapol mwahotoye nayahe?Ubwo ni umwega!!!

Baca umugani ngo,umwana uriwabo avuna umuheha akongezwa undi.Ubwo butabera bugera kuri bamwe,abandi ntibubagereho,bwaba buteye bute?Agatinze kazaza na menyo yauruguru,kandi umanika agati wicaye kukamanura ugahagarara bitinde bishyire cyera Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo azihesha icyubahiro.

Nyarutarama : Inzu z’umucuruzi zatejwe cyamunara mu manyanga zasubijwe nyirazo

Abahesha b’inkiko mu Rwanda bakomeje kuvugwaho amanyanga mu guteza cyamunara ababa babereyemo imyenda za banki, aho bakomeje kuvugwaho kugambanira abaturage  bagateza ibyabo ku giciro kiri hasi cyane bikabije cy’umutungo utezwa icyamunara bagamije kugira nabo  bakuremo ayabo nk’uko na Minisitiri w’ubutebera, Johnston Busingye aherutse kubikomozaho mu mpera z’icyumweru gishize mu nama yagiranaga n’abahesha b’inkiko b’umwuga.

Nk’uko Minisitiri Busingye yabikomojeho, kuwa 11 Gicurasi 2018, ngo hari abahesha b’inkiko bumvikana n’abantu mbere yo guteza cyamunara umutungo w’umuntu watsinzwe mu rubanza, bakamuhombya.

Nyuma y’irijambo rya Minisitiri Busingye hafashwe icyemezo cyo gusubiza umutungo nyirawo Nzizera Alexandre uherereye I Nyarutarama ufite agaciro ka miliyoni zisaga 900 uherutse gutezwa cyamunara kuri miliyoni zisaga gato 300 z’Amanyarwanda kuri ubu iki cyamunara kikaba kimaze guteshwa agaciro na RDB, ndetse n’uwaguze asubizwa amafaranga ye.

Iki kibazo giteye gite ?

Kuwa 22 Werurwe 2018 nibwo mu Mudugudu wa Kibiraroli, Akagari ka Nyarutarama, ho mu Murenge wa Remera, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, umuhesha w’inkiko Me Ntabwoba Joseph yateje cyamunara y’amazu acumbikirwamo abantu azwi nka apartments ya sosiyete yitwa SICOM LTD ihagarariwe na Nzizera Alexandre,  agurwa na sosiyete yitwa Trial Services Company ya Bavukiyehe Eugene kuri miliyoni 336,000,000 z’amafaranga y’u Rwanda. Ni mu gihe nyamara expertise yari yagaragaje ko izi nyubako zifite agaciro ka miliyoni zisaga 900 z’Amanyarwanda.

Sosiyete SICOM yahise itanga ikirego kiburizamo iyi cyamunara kuwa 27 Werurwe 2018 mu Rukiko rw’Ubucuruzi rwa Nyarugenge, ivuga ko hari ibitarubahirijwe birimo ko ufite ububasha mu guteza cyamunara nta matangazo yigeze amanika ku ngwate izatezwa cyamunara ahantu hagaragara nubwo Me Ntabwoba avuga ko ibyo abahagarariye SICOM bavuga atari byo. Ati: “kubera ko rimwe narimwe tumanika amatangazo bakayakuraho, nayamanitse inshuro eshatu kandi ni cyamunara cyanyuze mu bitangazamakuru, nta kintu yagenderaho avuga ko cyamunara itakurikije amategeko”.

Amazu ya Sosiyete SICOM yasubijwe nyirayo aherereye i Nyarutarama

Bwana Alexandre uhagarariye sosiyete SICOM avuga imiterere y’iki kibazo  yagize ati : “Dufite ubuyobozi bwiza bushishoza bukarengera inyungu z’ abaturage. Turabashima cyane ! Abajura babaye benshi abaguriza n ‘abagurisha bapangana kwiba abaturage! Sinigeze nanga kwishyura nagiye kumva numva cyamunara.

Ubwo se imitungo ya miliyari wayitwarira 300 millions kweli ubwo se ikinyuranyo cyaba kigendeye iki?

Ati : Baragambana bakarya za ruswa z’ uwo bapangiye kubigura kuko nibo bashyiraho igiciro bashaka ntarengwa bakishyurwa accordingly! Uko ahabonye kuri make bahombeje umuturage bakabona menshi bashyira mu mifuko!

Ariko n ‘abakozi ba banques babigiramo uruhare nibo bamena amabanga umu client aba yarakoranye na zo .Erega iyo batagabanye neza nyuma bivamo byamaze kumenyekana.

Urugero Unguka ni bank intermediary hari montant idashobora kurenza mu kuguriza ngirango ni 500 millions hanyuma ikakira security ya milliard irenga ubwose itegeko rimuhagarika we kuki atareba imitungo aba yarakiriye n ‘agaciro kayo! Ubugambanyi bwo kwiba ni aho bwaturutse “.

Umucuruzi Bavukiyehe Eugene wemeza ko yasubijwe Sheki yari yatanze mu cyamunara

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments