HomeNewsKuki Intumwa ya Satani Muhirwa Paul Gitwaza asengera abantu kubona ibitotsi kandi...

Kuki Intumwa ya Satani Muhirwa Paul Gitwaza asengera abantu kubona ibitotsi kandi nawe ari ntabyo agira!?

Feb 8, 2018 njyanwa mu iyerekwa mbona urufi runini cyane ruvuye mu Nyanja rugwa kumusenyi ku nkombe z’inyanja,maze abantu barahongaho batinya gufata urwo rufi(FISH) kuko rwali runini cyane.

 

 

Mbona Umuhanuzi aza yihuta arufata murwasaya hafatanye namatwi yarwo,ntangazwa ni uko urwo rufi rutangiye kuvugana n’Umuhanuzi Majeshi Leon AINESHA,ararufata ararujyana maze ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,Uhoraho Uwiteka Imana yawe akomeje isezerano yagusezeranije kandi igihe cyaryo kiraje ndetse kirasohoye kugirango umenye yuko Uhoraho Nyiringabo ariwe Imana ikiranuka kuko ibyo yavuze no kubikora ntajya abura kubikora uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ubwo  mu gihe amaze gufata urwo rufi,mbona hirya ye gatoya harambitse ibitoki bibiri by’inyamunyo,mbona umwana w’umuhungu mutoya ari kumwe n’Umuhanuzi aramutuma ajya kureba ibyo bitoke byombi barabitwara babijyanana nurwo rufi uko niko Uhoraho Nyiribihe byose abivuga.

Feb 9, 2018 njyanwa mu iyerekwa mbona imigisha nyinshi cyane intangirira mu nzira naringiye kunyuramo,maze mbura inzira yo gukomeza urugendo,maze ndibwira nti,nubundi nashakaga imigisha none dore mpuye nayo kuko Uwiteka atashakaga yuko nduha nyikurikira none reka urugendo rwanjye ndugarukirize hano uko niko Nyiringabo abivuga.

Mbona uruyoka runini cyane runtegereje mu nzira aho naringiye kunyura,maze mfata inkota yanjye ndarwica rurapfa.Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ubugambanyi buvanze nuburinganya nubugome bw’uburyo bwose bwamaze kugutegurirwa ariko ntutinye kandi ube maso cyane kuko Uhoraho Nyiringabo agiye kugusobanurira ibyarwo kugirango umenye neza imvo nimvano zabyo umenye uko ubyifatamo uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Abenegitori

Njyanwa mu iyerekwa mbona abenegitori(kwa RUZEZWA NARSIS) hamwe ni nkozi yikibi yitwa (SUSAN Thomas), wahumanije ubugingo bwanjye,mbona bongera guterekerera imyuka mibi bayerekeza kubugingo bwanjye kugirango bongere bahabwe imigisha yacu bari baratwaye.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,icyagaruriwe Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,ntabwo kijya gisubira mu badayimoni kuko uwo bari baratwaye imigisha yagiriwe Ubuntu nijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo ari maso cyane kugirango acireho iteka izo nkozi z’ibibi uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Maze numva iyo nkozi yikibi y’umucyecuru ivuga ngo,imyuka mibi yose bari baroherereje umuryango wanjye yose Umuhanuzi Majeshi Leon wahawe izina n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo izina rya ‘AINESHA’yose yarayishe.

Mbona ubuzima bubi bari baradushyizemo aribo babusubiramo babaho nabi cyane,kugeza naho abari bafite akazi muri leta y’Umwakagara bahise birukanwa kuko uburyo bari barabonyemo akazi ni uko umubyeyi wabo yakoresheje imyuka mibi cyangwa imbaraga z’umwijima uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona umwuka wurukoza soni wohererejwe Umuhanuzi,mbona ibigori bibisi biciwe mu murima byinshi byikirundo.

Mbona umuntu uzanye amavuta ya essence ayamena hejuru yicyo kirundo yatsa umuriro bya bigori byose byari bizaniwe Umuhanuzi birakongoka uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Feb 10, 2018 njyanwa mu iyerekwa mbona ndi mucyumba cyo gukoreramo ikizamini,maze mbona muri icyo cyumba harimo ibice [2] byabagiye gukora icyo kizamini.

Jye nari mugice cyabambaye ikote rirabagirana bita (refractor) iryo bajya Bambara bari kumirimo cyane ba traffic iyo bari mu mihanda bahaagrika imodoka ninjoro.

Kandi ubwo na none nari umwe mubahagarariye ibizamini,ariko igihe cyo gukora icyo kizamini sinagirako,kuko ntarimfite ibitabo bya kwandikamo.

Ndasohoka njya kuzana amakayi yo gukoreramo icyo kizamini ngarutse nsanga barangije,maze uwakoreshaga ibizamini yanga kunkoresha ambwira ko agiye muri Lunch ngo nzagaruke ejo kucyumweru(Sunday)niho azakinkoresha.

Maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abega bari baguteguriye ikizamini bakoresheje za magigiri ariko ubanza bashinze umuhunda ku kirenge uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona imyuka mibi y’Inzika y’Inzigo ihagurukira icyarimwe,kuko yageraga muri [3] harimo numwuka w’Inzigo yumugore,maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,inzika y’Inzigo yongeye guhagurukira rimwe kandi irahiga ubugingo bwawe nyamara ntibashobora kububona kuko buhishanywe na Kristo w’Imana Umwami wabakiranutsi uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona intumwa ya SATANI Paul GITWAZA MUHIRWA numugore we ANGELIQUE baraguze inzu mu mahanga nziza ariko ntibayiryamimo.

Iyo nzu yarifite ikibuga cyiza kandi kinini compound,ndetse yari inafite na swimming pool icyuzi cyo kogeramo,ntangazwa ni uko bava mu nzu bakajya kurara mukigunda hanze yurugo.

Maze intumwa ya SATANI Gitwaza numva abwira umugore we Angelique ngo,noneho wa Muhanuzi Majeshi Leon ntabwo turi bumukire kuko arahita abyerekwa adushyire ku karubanda uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Mbona umwana w’umwega wumuriganya RENE MASASU nawe ahiganwa n’Intumwa ya Satani Gitwaza ngo agure inzu mu mahanga kugirango Gitwaza atamutwara agahigo.

Ijambo ry’Uhoraho rirambwira ngo,ubiba mu mubiri asarura kubora,naho ubiba mu mwuka asarura ubugingo buhoraho.

Mwana w’umuntu,abega bazarimburwa nishyari ryabo!Niki gitumye Masasu ahora agirira ishyari Gitwaza?Ese bose bahamagawe n’Uwiteka kumukorera cyangwa bari hamagaye kugirango bubake izina mu isi ya bazima?Uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Dore igihe kiraje kandi kirasohoye ubwo umuntu wese utubakiye kurufatiro rwa Kristo agiye gushyirwa ku karubanda kugirango Uwiteka avangure ihene mu ntama uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka rigaruka kuri Gutwaza na madame we Angelique mbona batakigira ibitotsi byo gusinzira kuko ubugingo bwabo babuhaye umwanzi wabakiranutsi,nyamara umugabo we yirirwa asengera abantu ngo babone ibitotsi kandi we nta byo yigirira.Ndabwirwa ngo mubwire ngo,mbese kuki usengera abandi ubasabira ibitotsi kandi nawe ubwawe ari ntabyo ugira?Wakabaye ufite imbaraga z’Uhoraho,ntiwakabaye ubanza kwisengere kugirango nawe ubashe gusinzira uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

nccleon@gmail.com

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments