14 OCT,1995 Njyanwa mu iyerekwa mbona ibizaba ku Rwanda, nivanwaho rya perezida Pasteur BIZIMUNGU, wahoze ari umukuru w’igihugu (Perezida wa Republika lll). Nerekwa kandi uko Paul KAGAME azamusimbura akoresheje imbaraga za gisirikare, kandi mbona ivanwaho n’ihunga rya “Peter Celestin RWIGEMA” wahoze ari ministiri w’intebe, kandi mbona nihunguka rya ″Joseph SEBARENZI KABUYE” wahoze ari umukuru w’intekoshinga mategeko y’uRwanda (speaker of parliament). Amatora ya FPR ya 2003, ihunga rya General KAYUMBA Nyamwasa, na Col. Patrick KAREGEYA, iyicwa rya Paul KAGAME, intambara izakurikiraho, itahuka ry’Umwami w’u Rwanda KIGELI V. NDAHINDURWA, no gutangira gukora kwa Anti-Christ no kugaruka kw’Umwami YESU Kristo kw’isi ya bazima.
2 Peter3:1-17 The promise of the Lord’s coming: My dear friends, this is now the second letter i have written to you in both letters, i have tried to arouse pure thought in your minds by reminding you of these things. I want you to remember the word that were spoken long ago by the holy spirit and the command from the Lord and savior which was given you by your apostles.
Ubuhanuzi bwo muri gereza
1995-1997 YAFUNGIWE MURI GEREZA YA MULINDI KURI 15, MAJESHI LEON YAHANURIRAGA ABANDI BANYURURU.
Majeshi Léon yaje gufungirwa ku Mulindi wa kigali muri Gereza ya gisirikari yitwa “SORWACI” 14 Oct 1995, hari hafungiyemo abasirikari bagera ku 2.000, MAJESHI Léon, yatubwiye ko babaga bafashwe nabi cyane, ku buryo butangaje.
Buri munsi hapfaga abantu byibuze batari munsi ya bantu (5); bishwe n’imbeho n’inzara, nta byo kurya, nta n’amazi yo kunywa babashaga kubona, nta yarahari.Usibye ikinogo cyahoze ari toilet cyari inyuma ya gereza. nicyo twajyaga gushakamo amazi yaretsemo tukabona ayo kunywa.
Basenga iminsi (7) amazi apfumuka mu kibambasi
Icyo kinogo ariko nacyo cyaje gukama, uyu MAJESHI Léon niwe wari umuyobozi w’Itorero ry’aho muri Gereza, yateguye amasengesho y’iminsi irindwi (7) kugirango basenge Imana ibashe kubaha amazi yo kunywa, nibwo ku munsi wa gatanu saa sita na 12:45, Imana yakoze igitangaza amazi apfumuka mu kibambasi cy’inzu abafungwa bose baravoma baranywa batangira guhimbaza Imana yo mu Ijuru.
Umuyobozi wa gereza witwa CPT. NICHOLAS waruhagarariye D.M.I nta bwo byamushimishije yakoze ibishoboka byose ngo azibe amazi ntibongere kubona amazi yo kunywa, Imana iyapfumura hanze ya gereza babura uko bayafunga kandi bareba no hanze hagiye kuba ikidendezi.
Ubwo bahise batureka tukajya tujya hanze kuvoma kubera ko twali benshi cyane muri gereza, kandi bidashoboka ko twese twakoresha ayo mu nzu mu gihe cy’umwanya muto. Mu rwego rwo kwikiza ayo mazi baratureka ngo tuyavome batabitewe ni uko batugiriye impuhwe, ahubwo ar’uko babuze uko babigenza.
SHEAH CYAKABARE ATEGA N’UMUHANUZI Majeshi Leon Arapfa
Icyo gitangaza kimaze kuba, bamwe mubari aho muri gereza, kuko habaga ababaga basohotse bagiye gukora akazi hanze. Barabyemeye abandi ntibabyemera ko ar’Imana yakoze igitangaza, hari umugabo w’umusilamu witwaga Sheah CYAKABARE wahise avuga ko atari Imana yatanze ayo mazi.
Maze atega n’Umuhanuzi MAJESHI Leon, amubwira ko niba ari Imana yabahaye amazi, nyuma y’iminsi itatu azapfe, niba kandi atari yo yabahaye amazi, nyuma y’iminsi itatu ntapfe, ko umuhanuzi Majeshi Leon nawe azaba Umusilamu.
Ku munsi wa kabiri, nk’uko MAJESHI Leon yabitubwiye, ko uwo CYAKABARE yahise abyimba ikibyimba hagati y’urutugu n’ijosi. Amusaba ko amusengera undi arabyanga. Yajyanywe mu bitarobya gisirikari i Kanombe, ku muns iwa gatatu yitaba Imana.
GUHIRIMA KW’INGOMA YA PEREZIDA PASTEUR BIZIMUNGU
Njyanwa mu iyerekwa mbona igiti gifite amashami (3) maze ishami ryo hejuru cyane rikurwaho, niryo munsi rya (3) rikurwaho ishami rya (2) rirasigara. Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho rirambwira riti, perezida Pasteur BIZIMUNGU akuwe ku ngoma, naho Umwakagara Paul Kagame yimye ingoma.Ndetse minisitiri w’intebe Peter Rwigema Celestin nawe akuwe kumwanya we uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga. “Daniel 4:1″
Ministiri w’Intebe Rwigema Peter Celestin
Ubwo Imana yambwiye ko ishami ry’ibumoso ari Ministiri w’Intebe Peter Celestin RWIGEMA akaba agiye gukurwa ku butegetsi agahita ahunga igihugu akazongera kugaruka.
Naho ishami ry’iburyo akaba yari Perezida Pasteur BIZIMUNGU ugiye gukurwa ku mwanya wa Perezida agahita ajyanwa mu nzu y’imbohe akazakurwamo ntacyo ashobora kwimarira, hakazasigara uwahoze ari Vice-Perezida akaba ari nawe uzaba Perezida.
Umwuka w’Uhoraho yakomeje kuvuga uko Umwakagara azahura n’ibibazo byinshi cyane kuruta iby’abaperezida bandi bose bamubanjirije. Azaba afite ibyo yifuza byose, ariko n’ubwo aziringira amagare n’amafarashi, ifeza, n’izahabu, nta cyo bizamumarira.
Uwiteka Imana kandi yavuze ko, Uhoraho Nyiringabo azamwanga urunuka ndetse n’abana b’abantu na bo bakazamwanga”.
17 OCT,2000 njyanwa mu iyerekwa mbona (Head of state) perezida Bizimungu Pateur wa repubulika ya (lll) y’uRwanda, ajyanwa kwiga mu ishuri ryísumbuye ‹secondary school› inagaragaza atsindwa ibizamini byose asibira mu mwaka yararimo.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane rirambwira riti, umukuru w’igihugu Pasteur Bizimungu agiye gukurwa ku ngoma na gatsiko k’Abega kanyotewe ibitegetsi kandi agiye gukurwaho mu buryo budakurikije amategeko kuko bamushyizeho ngo azabe agakingirizo kamahanga bazabone uko bazasangira ubutegetsi uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ibi byasobanuraga ibihe bikomeye Bizimungu yaragiye guhura nabyo, kandi bizamara igihe kirekire kujyanwa mu nzu y’imbohe, akazamo kumbabazi za perezida Kagame, byitwa ko atsinzwe urubanza.
KABUYE Josepf Sebarenzi ihunga rye n’itahuka rye
1 Nov,2000 Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane rirambwira riti, MAJESHI Léon haguruka ugende ujye kureba umukuru w’intekoshinga mategeko y’uRwanda SEBARENZI KABUYE JOSEPH wari umukuru w’Inteko ishinga amategeko” umubwire uti uku niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo avuga, ingoma y’abega bari mu mugambi wo kurimbura ubugingo bwawe none hungisha ubugingo bwawe batari baguhitana uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Nagiyeyo aho yakoreraga mu nzu y’inteko nshingamategeko hari kuwa (3) njyenda ntagahunda dufitanye nta muteguje ariko kuko ar’Imana yar’intumye aranyakira mu biro bye. Mubwira ubutumwa bw’Imana yamuntumyeho, arangije arapfukama ndamusengera. Nisubiriye mu byanjye, nyuma y’ukwezi kumwe yahise atoroka igihugu”. Ubuhanuzi buvuga ko Sebarenzi Kabuye azagaruka mu Rwanda nyuma y’ingoma ya nyakubahwa perezida Kagame, kandi azagaruka atari muri politiki, ahubwo azashinga Ishuri rikuru rya kaminuza “University.”
RWIGEMA Peter Celestin ahunga igihugu, anahunguka
3 Dec,2000 ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane rirambwira riti, ministri w’intebe (prime minister Rwigema Peter Celestin). Uyu ni Rwigema Peter Celestin, ubuhanuzi bwamutunze agatoki ko azava ku butegetsi agahunga, ubu akaba yaragarutse mu Rwanda, aho agomba guhanirwa hamwe n’abandi bafatikanije gukiranirwa no guhemukira abanyarwanda, ninayo mpamvu yahunze akongera akagaruka kuko ubuhanuzi buvuga yuko abamennye amaraso bose bazahanirwa aho bayameneye.
Ntabwo rero byashoboka ngo bahunge bigire iburayi na America ngo ubuhanuzi babuhindure ibinyoma ijambo ry’Imana rigomba gusohoza umurimo waryo, kugirango Imana igaragare ko ikiranuka ifite itandukananiro rinini hagati yayo n’Abantu.Niyompamvu kubera ubutamenye bw’Abantu bibwira ko ari politiki nziza naho Imana yavuze ko izabategera muburiganya bwabo.
LONI IGIYE GUKURAHO UBUHUNZI BW’ABANYARWANDA
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti, umuryrango wabibumbye (United Nation UN) Loni igiye gufata icyemezo cyo gukuraho ubuhunzi bw’Abanyarwanda kugirango basubizwe mu Rwanda.FPR nibona bibaye izishima yuko itsinze igitego, mu banyarwanda b’impunzi batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa RPF, ariko igihe cyo kuva kubutegetsi kwayo kizaba cyegereje! Kugirango bishyure ibyo bangije uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
UKO INGOMA YA PEREZIDA KAGAME PAUL IZAHIRIMA
31 Dec,2000 ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane rirambwira riti, Umwakagara Paul Kagame akuyeho umukuru w’igihugu Pasteur Bizimungu kugirango amusimbure ku ntebe yabukunzi, ariko we azakurwaho hamenetse amaraso amaraso menshi cyane abanje gucibwa igihanga uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
1 Jan,2001 Njyanwa mu iyerekwa mbona urumuli rwinshi cyane ruturutse mw’ijuru, rw’umuhondo mwinshi wasaga nizuba ryaka kumanywa yihangu, maze rukwira igihugu cyose, maze uwanyerekaga arambwira ati, urumuli ubonye nidarapo (nation flag) rigiye gusimbura irya MRND bwariho uhereye 1973-1994, kandi iryo darapo rizaba rigizwe n’Izuba, iryo zuba rizaba ikimenyetso cy’Umucyo ku gihugu cy’uRwanda.
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane rirambwira riti, dore nyuma yiryo darapo rigiye gusimbura irya MRND hazakurikiraho guhunga kwa abadaimoni bakoranaga na Leta ya perezida Habyarimana.Aba badayimoni yabakuye mu gihugu cya kongo abahawe na perezida Mobutu kandi n’ubundi niho bazasubira kuko ntamwnya bagifite mu Rwanda, ariko bazasimburwa na badaimoni perezida Paul Kagame yizaniye, nta bwo rero bashobora gukorana kuko banyuranye.
Kandi icyo gihe igice kimwe cya Goma kizashya icyo kizakubere ikimenyetso cyibyo nkubwiye. Nyuma yaho abadaimoni ba perezida Kagame Paul bajye ku ntebe batangire gukorera mu gihugu cyose bahabwe intebe bicare baganze bagubwe neza, ubwo taliki 01/01/2001, abo badayimoni bafashe inzira bajya muri Congo banyuze mu Ruhengeri, abadayimoni bose bahuriye kugiti kinyoni.
Bamaze kuhahurira baragenda bageze mu Ruhengeri barahagarara bakora inama, barangije inama yabo barakomeza bajya mu murwa wa Goma.Nyuma y’iby’umweru (2) Umurwa wa Goma urashya. Uwiteka Imana arambwira ati manuka ujye kureba ibyo nakubwiye kuri Goma, ndagenda nitegereza uko hashya ndangije ngaruka ikigali.
INTWARO MUZAGURA ZO KULINDA IGIHUGU CYANYU, NIZO ZIZAGISENYA
3 Jan,2001 Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho rirambwira riti, dore mu gihugu cyanyu, hagiye kubaho ubusambanyi bwinshi cyane kandi butagira umubare, kandi dore n’Abakozi banjye bankorera nabo bagiye kwivanga muri politiki ya FPR, nyuma y’Ibyo hazakurikiraho kugura intwaro zikomeye cyane kandi izo ntwaro zizica abaziguze kuko nta wundi uzatera igihugu cyanyu ahubwo mwebwe ubwanyu muzacikamo ibice binne (4) uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane rirambwira riti, kandi ni mwebwe ubwanyu muziyanga mu gahindukamo abanzi b’Igihugu cyanyu. Ijambo ry’Uwiteka Imana rirambwira riti, dore umukuru w’Igihugu cyanyu akoze uburiganya akuyeho Pasteur Bizimungu nyamara igihe cye cyari kitaragera. Akaba ariyo mpamvu ibyo yibwira ko azageraho nta bwo azabigeraho kuko uko iminsi izagenda yicuma imbere, ninako ibibazo bizarushaho kwiyongera.
AMARASO YAMENETSE MURI GENOCIDE, ATERANIRA HAMWE, KUKIBUGA CYA TAPI ROUGE INYAMIRAMBO, ASABA IMANA GUHORERWA
20 Jan, 2001 ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane rirambwira riti, uko Cain yishe Abel uko niko Paul Kagame agiye kwica abamushyize ku ngoma.
Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abaza CAIN ati, mweneso Abel arihe? Cain arasubiza ati nta bwo nshinzwe kumulinda. Imana iramubwira iti ndumva ijwi ry’amaraso aririra ku butaka, asaba guhorerwa.
ITANGIRIRO (4:9-10). Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho rirambwira riti, Umwakagara Paul Kagame amennye amaraso menshi cyane yinzira karengane ndimo kumva amajwi menshi cyane yamaraso asaba guhorerwa uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
«Genesis 4:9-10» The Lord asked cain, where’s your brother Abel he answered,” I don’t know, a m I supposed to take care of my brother? Then the Lord said why have you done this terrible things? Your brother’s blood is crying out to me from the ground, like a voice calling for revenge.
Aya amaraso ahora ahamagara Uwiteka, amubaza ngo uzaduhorera ryari?
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho rirambwira riti, ngo dore umukuru w’Igihugu ariwe perezida Paul Kagame, yavushije amaraso y’Abantu benshi cyane b’inzirakarengane, none dore amaraso ararira niyompamvu ndakajwe cyane no guhorera abatagira kivurira uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo Imana rinzaho rirambwira riti, dore Gen. Kayumba Nyamwasa azahunga igihugu ndetse namara guhunga Gen.James Kabarebe azahita aba Ministiri w’Ingabo uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga. Icyo gihe, guhora kwanjye kuzaba kwegereje, kuko abakoze ibyaha bose naho bahunga bakajya mu mahanga umuvumo w’Ibyo bakoze, uzabasangayo. Kandi icyo gihe mu gihugu cyanyu muzaba muririmba amahoro ariko ntamahoro muzaba mufite ndi Uwiteka ubivuze.
ICYA KIZA IGIHUGU CY’URWANDA
23 Jan,2001 Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho rirambwira riti, icyabafasha nkabagirira imbabazi mu igihugu cyanyu, ni uko mwashyiraho umunsi wo kunshima mu gihugu cyose, uwo munsi mukawushyira muri gahunda z’igihugu «Nation Calender» ko na bahaye igihugu, abandi nabo nkaba narabarinze bityo mugashyiraho umunsi umwe ndetse uwo munsi mwese mukawuhuriraho, mukajya kuri «STADE AMAHORO IREMERA» Mukihana ibyaha mwakoze hagati y’Abahutu n’Abatutsi niho nzabona kubabarira, irambwira iti ujyende urebe Pastor Rene Masasu mujyane kwa perezida wa repubulika mu mu bwire ko jyewe Uwiteka ariko mvuze. Ni mutabigenza gutyo igihugu cyanyu sinzakibabarira.
Ubuhanuzi bwarasohoye
Imana ituma Umuhanuzi Majeshi Leon ku intumwa Rene Masasu ngo bajyane kwa perezida Kagame Paul bamubwire icyo Imana ishaka kugirango idukirize igihugu.
Yasuzuguye umwuka w’Imana
Ubwo Imana ikimara kumbwira ayo magambo nahise mfata imodoka igana I kigali kuko icyo gihe nabaga ku Gisenyi ndaza njya kureba Pastor Masasu Rene musanga kubiro bye aho yakoreraga ku nzu ya KABUGA Feliciani, niho Restauration church ubu yahindutse Evangelical Restoration Church (E.R.C).
Yari ifite ibiro by’Ubuyobozi bukuru bwa Restoration Church mu bwira ibyo Imana yambwiye byose nawe ansubiza ko ngo nawe Imana yabimubwiye. Duhana Gahunda ko tuzajya kureba perezida Kagame Paul, nagarutse mvuye igisenyi aranyihisha, yari yanambwiye yuko hari igiterane cyo gusengera igihugu ati nzaguhuza na komite ishinzwe gutegura icyo giterane maze utubwire ibyo Imana yavuganye nawe.
Uwari ayoboye iyo komite yari intumwa ya Satani Paul Gitwaza, nashatse Rene Masasu akomeza kunyihisha, bigeze umunsi wo gusengera igihugu muri stade amahoro ninjoro mfata imodoka nza ikigali, ngeze muri gare ya nyabugogo saa kumi nimwe nigice (5:30).
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana rirambwira ngo ninsubire ku Gisenyi, numva mbabajwe n’ukuntu nafashe urugendo Imana indebe ntimbuze n’ukuntu nari naniweUhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo arambwira ngo subira ku Gisenyi vuba nijwi rikomeye cyane.
Ubwo imodoka yanzanye niyo yanshubijeyo. Nyoberwa ibyari byo, naho Pastor Gitwaza Paul yari yamaze gutegura gahunda zo guterekerera muri stade Amahoro igiterane gihinduka icye nkaho ariwe wagiteguye wenyine.
Kwambara ingofero uyicuritse bisobanura gucurika agakiza!!!
Nibwo yambaye inkanda maze atangira guterekera, afasha icumu mu ntoki, maze arazamuka ajya kuruhimbi sinakubwira akora imihango yagipagani ariko abantu bari bahari abahuma amaso ntibamenya ibyo arimo gukora.
Pastor Rene Masasu yasuzuguye umwuka w’Imana
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rirambwira riti, Pastor RENE Masasu umwihorere kuko ari umunyeshyari ndetse akaba indryarya (hypocritical person). Ubwo nashatse perezida Kagame Paul ngo mu bwire ibyo Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo yamuntumyeho birangira banshyize mu nzu y’imbohe.
12 Feb, 2001 ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti, Bank nkuru ya BNR izahura na kaga gakomeye cyane kazaterwa n’intambara izaba mu Rwanda, izakuraho ubwami ni ngoma by’abega. Nyuma y’urupfu rwa Paul Kagame, iyo Bank izakorwamo na bantu bazaba bafite amashuli y’isumbuye (6) senior Six of high school uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane rirambwira riti, abazaba bafite amashuli ya kaminuza bazaba ari bacye cyane kandi bazajya bakora muri za minisiteri zirenze (1) kuko abenshi bazaba bazikoramo bazaba bafite amashuli y’isumbuye bazaba badafite ubumenyi buhangije uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
NB: Abega nibabona bakuwe ku ngoma bazahitana bantu benshi cyane kubera ishyari nurugomo bisanganiwe kugirango igihugu gisigare ari nta bantu gifite. Kuba amashuli yose umuntu azaba afite azaba ingirakamaro bitewe ni uko abantu bazaba barashize, ndetse ubuhanuzi bukomeza buvuga ko na bandi bose bazaba barize bafite Degree ngo bazajya bakora muri za ministeur (2) kubera kubura abantu bazaba bafite ubwo bushobozi.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane rirambwira riti, National Bank of Rwanda (BNR) izabona ishyano kuko uzaba director nyuma y’intambara azaba afite amashuri atandatu y’isumbuye (6) senior Six.
Amatora ya 2003 Imana yarayagaye kubera uburiganya
25 Aug, 2003 Imana yarambwiye iti ntujye gutora kuko perezida Kagame Paul yamaze kwiba amajwi, nta mpamvu yo kwiyanduza, maze Uwiteka Imana irambwira iti ahubwo jya kuri round point urebe amagambo yanditse ku kibaho gihari ndakubwira amagambo akurikira, ndazamuka icyo gihe nari ntuye mu kiyovu cyo hepfo ngeze kuri round point Imana irambwira iti ubonye iki? nti mbonye amagambo yanditse ku kibaho.
UMUKURU WISHYAKA RYA FPR, AKANABA PEREZIDA WA REPULIKA Y’URWANDA YIHENURA KU MANA
Kagame Inkingi y’Amahoro, Kagame inkingi ya Demokarasi, Kagame inkingi y’Umutekano
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane rirambwira riti, haguruka ugende uhagarare kuri (round about) ya Kigali urebe amagambo yanditswe kubibaho yamamaza Umwakagara avuga ngo n’inkingi y’amahoro, inkingi ya demokarasi, inkingi y’umutekano, Uwiteka Imana Nyiringabo ati niki cy’ukuli mu biliya byose bamwitiriye, ndasubiza nti simbizi Nyagasani!
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane rirambwira riti, rero umukuru w’igihugu cyanyu nzamuzamura amere nk’igiti cy’ingaza marumbo kizakwira kw’isi yose azubahwa cyane, azagera ahantu hose, azabona abantu bose bakomeye nzamuha ubutunzi ku buryo abamubanjirije n’abazamuheruka nta wuzangana nawe! NB: Ariko nzamumanura mukubite hasi nk’Umurwa w’Ibabuloni, kandi ubwami bwe nzabusenya burundu nta n’umwe wabubayemo uzongera kwibukwa ukundi uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
BIZARUSHAHO KUBAYOBERA, ISI IBABANE NTOYA
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, rirambwira riti dore umukuru w’igihugu cyanyu akabije agasuzuguro no kwihenura cyane ariko igihe kiraje kandi kirasohoye, ubwo azabona ko ibyo yagezeho atari amaboko y’abana b’abantu yabimugejejeho. Nubwo bizagenda gutyo, nta mahoro azabiboneramo ndetse nta n’umunezero azigera agira kuko yiringiye imana z’abanyamahanga, nanjye nzamukoza isoni, nzamuteramo undi mutima mu bantu banjye mbatere kutamwubaha kugirango bazamusuzugura icyubahiro yifuza nta bwo azigera akibona ahubwo azajya akoresha ingufu kugirango bamutinye cyane bamwubahe,ariko uko azajya arushaho kubatera ubwoba ngo bamwubahe niko bazajya barushaho kumusuzugura imbere yamahanga uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abitegetse!
Kandi nzamuhozaho igisuzuguriro nyamara ntibizamubuza kugaragara nk’ukomeye, niyo mpamvu nzamuha ibintu byose kugirango mwereke ko ndi Imana ifuha. Kandi dore mbere yuko intambara iba mu gihugu cyawe dore ibimenyetso bizabaho mbere yuko iba:
IBIMENYETSO:
Umuhanda ugana CHUK umunsi bawukoze uzamenye ko ibyo nakubwiye bigiye gusohora.
Umunsi wabonye abavunjayi birukanywe mu mihanda uzamenye ko ibyo na kubwiye bigiye gusohora.
Umunsi wabonye ahakorera umuryango wa karitasi wa kiliziya Gatolika hasenywe hakubakwa etage uzamenye ko ibyo na kubwiye byegereje, N’ubona isoko rya nyarugenge risenywe uzamenye ko ibyo nakubwiye byegereje, n’ubona gare isenywe uzamenye ko ibyo na kubwiye byegereje.
Umunsi wabonye Pastor Rugumbuguza Mashack ahunze uRwanda akajya muri America uzamenye yuko ibyo nakubwiye byegereje gusohora.
N’ubona inzu yo kwa Rubangura Vedaste ivuguruwe uzamenye ko ibyo na kubwiye byegereje, n’ubona iposita isenywe uzamenye ko ibyo na kubwiye byegereje.
Umuhanuzi Majeshi Leon na NDAYIZEYE Raurent bazahunga igihugu
GUHUNGA KWA GEN.KAYUMBA NYAMWASA NIBIMWE MUBIMENYETSO BYASOHOYE, HAMWE NA COL.PATRICK KAREGEYA:
Umunsi wabonye General Kayumba Nyamwasa na col Patrick Karegeya bahunze igihugu uzamenye ko igihe kibyo Imana yavuze kiri hafi.
Imana irambwira iti umunsi wabonye gacaca zitangiye uzamenye ko ibyo na kubwiye biri hafi gusohora,
Bongera kumpamagara bansaba kongera kubandikira ubwo buhanuzi bitwaje ko ubwo na bahaye mbere computer babubitsemo yapfuye, ubwo nafashe computer mbandikira ibyo nibuka ariko mbamenyesha ko General Nyamwasa na hunga kazaba kababayeho.
Umunsi wabonye ikiyovu cyo hepfo bagishenye uzamenye ko ibyo nakubwiye bigiye gusohora
Umunsi wabonye kagugu bayishenye hakurya ya kacyiru uzamenye ko ibyo na kubwiye bigiye gusohora.
DORE ABAKURIKIYE PADIRI OBARD KUBERA IBITANGAZA N’IBIMENYETSO AKORESHWA N’IMBARAGA Z’UMWIJIMA:
UMUPADIRI UZAKORA IBITANGAZA AKORESHA IMYUKA MIBI,” OBARDI”
14 Nov, 2003 Imana yagaragaje ko hagiye kwaduka umupadiri uzajya asengera abantu, kuburyo azagarurira kiliziya Gatolika abakiristu bari barayivuyemo, kuko azajya akora ibimenyetso n’ibitangaza, kuburyo nabayisilamu bazva mubayisiramu bakaba abakiristu” uwo mu padiri ni OBARDI”.
N’ubona hadutse umupadiri ukora ibitangaza n’Ibimenyetso uzamenye ko ibyo nakubwiye biri hafi gusohora, (THEOBARD) abantu benshi bakeneye ibitangaza muri iki gihe, ariko hakenewe ubushishozi kugirango mudahitanwa n’imbaraga z’umwijima kuko igihe cya satani gisa nikirangiye! Arigukoresha uburiganya bwinshi cyane kugirango arebe ko harabo yahitana ni ukuba maso.
Umunsi wabonye amafaranga yitwa Euros yatangiye gukorera mu gihugu cyawe uzamenye ko byegereje:
Euros
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane maze rirambwira riti, umunsi wabonye amafanga yitwa Euros agiye gukoreshwa kumugabane w’Uburayi (Europian Union) atangiye gukorera mu gihugu cyanyu uzamenye ko ibyo navuze biri hafi gusohoza umulimo wabyo.
Ibyo byose ni bimenyetso byasohoye hashize imyaka myinshi byarasohoye, Ubuhanuzi ni ukubwitondera! Imana igerageza guha abantu umwanya ngo babashe kumenya ukuri kugirango batazagira icyo bitwaza, kuko muri (YOHANA 8:31)” If you know the truth you shall sent be free”
Inzara izatera mu isi ya bazima
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti, ibyo byose nkubwiye n’ubibona ukabona inzara itangiye mu gihugu cyanyu uzamenye ko biri bugufi cyane!!!
25 Sept, 2005 ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti, wandike urwandiko wandikire Umwakagara Paul Kagame maze umubwire ko umufitiye ubutumwa niba abukeneye azaguhe gahunda uzabumugezeho uko niko Uhoraho Nyiringabo abitegetse!
Icyo gihe nigaga kuri KIST, maze ndamwandikira mubwira ko n’abishaka yazaza nkamuha ubutumwa bwe Imana yampaye, urwandiko ararubona maze atuma ba maneko be bari bayobowe na CPT Aloys Mpenzi bansanga kuri KIST uwo munsi hari kuwagatandatu saa inne n’igice 10:30 hrs, maze basanga mfite isomo mbasaba kuntegereza nkarangiza isomo kuko twarangizaga saa sita ndetse banambwira ko batasubirayo batanjyanye ngo kuko bari bamaze igihe banshaka ngo akaba yabanje kubakubita mbere yuko baza kundeba.
Ubwo narangije amasomo tujya murugo bari bafite imodoka ya (double cabine) y’Umweru tujya kukivugiza aho nari ntuye njya mu bitabo byanjye by’Ubuhanuzi nandikagamo ubuhanuzi nkuramo page cumi nebyiri (12 pages) turagenda ba maneko be barazimuha ambwira ko na nkenera tuzavugana nkamusobanurira ibyo atasobanukiwe muri ubwo buhanuzi.
Ubwo bahise bankatana banjyana mu R/G, kujya kumfunga maze Imana irambwira iti humura witinya nabateje kutumvikana ntacyo uri bube kandi barakurekura, mbona bakoze inama yihitirwa bananirwa kumvikana nkuko Imana yavuze baraza banshyira mu modoka bansubiza mu rugo ku kivugiza bajyenda bambwira ko bari bagiye kumfunga ngo kuko ubuhanuzi bwanjye bwari burimo ko Umwami w’Urwanda KIGELI V Ndahindurwa azataha akima ingoma.
Bakomeje kungenzura cyane basanga ibyo bantekerezagaho ntabirimo bansaba ko nabemerera bakampa akazi ndabahakanira ko akazi ko kuneka nagashobora kandi Imana itabinyemerera.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane rirambwira riti, ngiye kugaha ikindi kimenytso cya cumi na gatanu (15) cyo kuvaho kw’ingoma y’abega n’Umwakagara Paul Kagame.
Umunsi wabonye umuvugabutumwa (Evangelist) Antoine Rutayisire yabaye Pasteur ibyo Imana yavuze bizaba bigiye gusohora.
Ubwo nafashe urugendo njya kubwira Rutayisire ko azaba Pasteur arambwira ati koko birashoboka ko byabaho nubwo njya mvuga ko ntazaba Pasteur ati ubwo Imana yaba impaye promotion mu mwuka ariko mu mubiri nkaba demoted kuko amafaranga mpembwa muri AEER umuryango nyafurika wivugabutumwa, ntashobora kuyahembwa ndi Pastor
Ese koko KIGELI V Ndahindurwa azaba Umwami w’Urwanda?
10 OCT,2006 Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, rirambwira riti, wimike ubwami bw’uRwanda n’Umwami w’uRwanda niwe uzasimbura Paul Kagame ndabwirwa ngo Uwiteka Imana Nyiringabo agiye gusenya imfatiro zose z’isi zose ibyo abantu biringiraga byose mbikureho, ndabwirwa ngo igiye guteza ikibazo mu bukungu bw’isi kugirango ibyiringiro by’abantu bicishwe bugufiya uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Maze Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo ambwira amagambo akurikira, arambwira dore mu bihe bizaza mu gihugu cyanyu hazaba intambara ikomeye cyane ku buryo umuntu umwe azajya kugura buji (candle) mu kayanza mu gihugu cy’Uburundi undi ajye kugura buji Igoma mu gihugu cya kongo avuye ikigali,irambwira iti icyo gihe hazarokoka abantu bacye cyane kuko hazapfa abantu benshi cyane!!!
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane rirambwira riti, hazapfa abantu benshi bari hagati ya miliyoni (4) na miliyoni (7) z’Abanyarwanda uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga. Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane ndabwirwa ngo ubwo uzabona abanyamahanga bazanywe kuba muri gakondo ya bakiranutsi kuvaho kw’ingoma y’abega kuzaba kwegereje uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rnzaho riirambwira riti Umwami w’uRwanda KIGELI V. Ndahindurwa, nzamugarura ku ngoma naramuka yumviye ibyo nzamutegeka akemera kubikora uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo avuze!
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane rirambwira dore Umwakagara Paul Kagame azakurwa ku ngoma yicwae n’abantu batanu (5) harimo umwe w’inshuti yiringiraga azicwa yambaye ishati ifite amabara havanzemo amabara y’umweru.
UBUTEGETSI BWA KAGAME IMANA IBUKURAHO
14 Dec,2006 ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti, nzakuraho Umwakagara ku ntebe ya bukunzi azasimburwa n’Umwami KIGELI V. Ndahindurwa, musubize ku ngoma naramuka agendeye mukubaho kwanjye uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa Mbona indege nyinshi cyane zuzuye mu isanzure ry’uRwanda mbona ko habaye intambara ikomeye cyane kandi izo ndege zari zizanywe no gukuraho Umwakagara Paul Kagame no kurasa agatsiko ke kari ku butegetsi ngo bagakuraho burundu uko niko Uwiteka Nyiringabo abitegetse!
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane rirambwira riti, kandi izo ndege zizaturuka mu majy’Epfo no mu majyaruguru ya gakondo yabakiranutsi ndetse no mu burengerazuba y’igihugu zirwana intambara ikomeye cyane ziganjamo ingabo ngufi na zo ntizafata igihugu, maze mbona izindi ziturutse iburasirazuba bw’igihugu ziganjemo abasore barebare ariko bari bake cyane kandi umupaka bambukiyeho nta burinzi bwari buhari kuko abari baharinze ntibari bashyigikiye ingoma ya RPF uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane rirambwira riti, izo ngabo kubera agahinda, n’umubabaro, n’umujinya zizaba zifite zizarasa abantu, ibiti na mabuye uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane rirambwira riti, icyo gihe Umwami Kigeli V Ndahindurwa azaza gusura uRwanda, ibyo n’ubibona uzamenye ko kwima ingoma kwa rukara rw’igisage rubundiye mu mahanga kizaba gisohoye uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Amaze kwima Ingoma mbona intara ya KARAGWE mbona igarujwe k’Urwanda maze intara zose z’Urwanda zigaruzwa n’Umwami Kigeli V ndahindurwa, kandi ataha mu Rwanda yatahanye ubwami n’Umwami uzamusimbura amaze gutangaku ngoma ye.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane rirambwira riti, dore Umwami Kigeli V Ndahindurwa namara gutanga azasimburwa n’Umwami uzaramba ku ngoma akazasimburwa na rukara rw’igisage uzazana ubwami bw’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Nyiringabo abivuga.
UMWUKA WERA AZAMANUKIRA MU RWANDA AZANYE UBUBYUTSE KU ISI YOSE
Nyuma yaho hazamanuka imbaraga z’Umwuka wera mu Rwanda hazakorwa ibitangaza nibimenyetso, nibiteye ubwoba bikomeye, isi yose izagira ishyari ndetse bitere ishyari n’ubwoko bwa Israel.kuburyo umwuka wera azakwira isi yose, nyuma yaho agakiza kazahita gasubira muri Israel aho katurutse ku buryo abazaba batarakijijwe bizabagora kuzabona ijambo ry’Imana.
NB: Abafite amasezerano bose basezeranijwe n’Imana bakaba baririnze kwiyanduza n’iby’isi nibo bazakorera Imana icyo gihe. Abazungu bazifuza kuba inshuti z’abanyarwanda ariko kubera umubabaro bazaba baraciyemo cyangwa bazaba bafite ntabwo bazabitaho kuko icyo gihe ubutunzi Imana yahishe RPF, icyo gihe izabushyira ahagaragara kandi abantu bazakira cyane pe!
Ariko kuko buri muryango uzaba warapfushije abantu babo, ubwo butunzi ntabwo buzabashimisha, kandi hazabaho kunamuka cyane, mu bijyanye no kubaha Imana.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane rirambwira riti, icyo gihe nta bwo gusenga bizaba bikirangwa muri gakondo yabakiranutsi. Muri icyo gihe, amahoro azaba ari yose, hanyuma Umwami wabakiranutsi Yesu Kristo niho azazira, kandi muri iyo ntambara hazapfa aba Pastors benshi cyane k’uburyo nta w’uzongera gukinisha ijambo ry’Imana.
Igihugu cyatoranijwe n’Imana
Ubwoko bwa Israel bwanze kuyoborwa n’Imana bushaka kwiyobora, babwira Umuhanuzi Samuel ngo turashaka Umwami nka yandi mahanga yose, nyamara nta bwo bari bameze nkayo mahanga. Imana imaze kureba imitima yabo Imana yabwiye Umuhanuzi Samuel iti si wowe banze nijyewe banze, none bareke ubashakire umwami ariko ubabwire ibyo uwo mwami azabakorera, umuhanuzi Samuel asubirayo ababwira uko bizabajyendekera abamenyesha ko azashyiraho n’imisoro dore ko ari nawe watangije imisoro ku isi.
Umurwa mukuru wa Kigali uhinduka kwitwa umurwa wa Yerusalem
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane rirambwira riti, umurwa wa Jerusalemu nshya uzaba muri gakondo yabakiranutsi aho niho Umwami wabakiranutsi Yesu Kristo azatura maze abane n’ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko abivuga.
INTAMBARA IZABA MU GIHUGU CYO MU BURUNDI
17 Dec,2007 ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane maze rirambwira riti, haguruka ujye kubwira Peter NKURUNZIZA, ibizaba mu gihugu cy’Isamaliya, kandi uzamubwire azategeke manda zitarenze ebyeri, kuko naramuka azirengeje cyangwa agashaka kwiyongereraho ibindi bye, ko nta kabuza atazabura gucibwa igihanga uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Dore mu gihugu cy’Uburundi hazaba intambara kandi iyo ntambara izaba mbi cyane kandi izica abantu benshi cyane, none ugende ubwire umukuru w’igihugu cy’Uburundi uti dore intambara izaba kandi iyo ntambara izazanwa nawe ndetse abantu bazasahura benshi bazapfa kandi iyo ntambara izahitana ubwoko bw’Abarabu n’Abahinde batuye muri icyo gihugu.
Kandi iyo ntambara izatungurana uko abantu bazaba batekereza ko itakibaye aho niho izabera! Kandi umubwire uti nzi imirimo yawe ntukonje kandi ntushyushye kubera iyo mpamvu nzakuruka, cyakora niwihana ukuangarukira nanjye nzakugarukira dore igihe cyawe kirarangiye nyawerurwea ni usubira ku ingoma sijye uzaba ngushubijeho kubera iyo mpamvu uzahura n’intambara nyinshi utazashobora gutsinda kandi uzatuma abantu banjye mbasukaho umujinya uko niko Uwiteka avuga.
24 Dec,2006 nibwo nahagurutse njya mu gihugu cy’Uburundi nakirwa na chief of protocol witwa Albert, maze abwira nyakubahwa perezida Peter Nkurunziza ko hari umuntu Imana yatumye uvuye mu Rwanda.
Maze perezida ampa gahunda (appointment) mu gihe naringiye guhura nawe ngo mugezeho ubutumwa Imana yampaye nibwo perezida Abdul wa SENEGAL yahise nawe aza maze nyakubahwa Peter Nkurunziza ansaba ko ubutumwa nabuha cheef of Protocol, ubwo yampaye computer yari aho mubiro bya perezida maze nandika ubutumwa uko Imana yabumpaye.
Nabahaye n’intsinzi ko bishobotse perezida atakongera kwiyamamaza kumwanya w’umukuru w’igihugu, kuko niyiyamamaza bizateza intambara mu gihugu cy’Uburundi.Nyuma y’intambara izaba muri iki gihugu hanyuma hazasubiraho ubwami repubulika izavaho kuko abantu bazaba bamaze kurambirwa ikinyoma cya Repubulika uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ubuhanuzi bwarasohoye
UBUHANUZI BWA KONGO
Dore intambara zizaba mu gihugu cya DR Congo kandi zizamara igihe kinini cyane zitarangira, nyuma yaho ingabo z’uRwanda zizashyokerwa zisubireyo nk’uko zamenyereye byari bisanzwe nyamara zizagaruka zirasa igihugu zavuyemo uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Kandi nizo zizakuraho ingoma ya perezida Paul Kagame ”uwiringiye ijosi rimubyarira umwingo” muri iyo ntambara izaba ikomeye cyane perezida Paul Kagame niho azicuza ko yahemukiye abanyarwanda ariko azabyicuza mu mutima we ntawe azabibwira!
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane rirambwira riti, ubwire Abanyamulenge uti uku niko Uwiteka Imana Nyiringabo avuga, kuko mwaretse inzira zo gukiranuka mugahitamo inzira zo gukiranirwa, Uwiteka arabagaya cyane kandi ukuboko kwe kuzababaho kandi kuzabaremerera cyane kuko mwabaye nk’Umuhanuzi Balamu wahanuliye Balaki kugirango ahabwe indonke uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane rirambwira riti, “niyompamvu nzababatatanya nkabageza kumpera yisi”. Imana ivuga ko itazabagarura kubutaka bwabasekuruza keretse nibihana ibyaha byabo bakoreye mu mahanga, niho Imana izabagarura mu gihugu cya basekuruza cy’amata n’ubuki.
Kandi Imana yavuze cyane ko ubutaka bw’u Rwanda uhereye aho bwageraga butaracibwamo kabiri na bazungu, n’ubundi izongera kububasubiza ariko icyo gihe abanyarwanda bazaba ari bacye cyane!!!
Ndetse n’igice cya Karagwe kiri ku gihugu cya Tanzania nacyo kizagarurwa ku Rwanda nta ni ntambara izaba ikomeye kugirango u Rwanda ruhasubirane ibyo bice rwahoranye kuko ari Uwiteka wabivuze bizaba bitagoranye icyo gihe igihugu cya Tanzania nta mahoro kizaba gifite, kuko nacyo imyaka kimaze mu mahoro igihe cyabo cyo kuyabura kizaba kigeze.
Ubuhanuzi bwarasohoye
INZARA IZATERA MU ISI YOSE
24 Mar,2007 Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze riti, Umuhanuzi MAJESHI Leon hanurira amahanga uyabwire uti, hagiye gutera inzara ikomeye cyane mu isi yabazima bayitegurire bazabashe guhangana nayo uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, dore mu Rwanda hazabaho inzara no kw’isi yose ariko by’umwihariko mu Rwanda niiho inzara izakomera cyane kuruta mu bindi bihugu ugereranije n’ubukungu bw’ibindi bihugu bizaba bifite, hazabaho ikigega kizatoragura amafaranga mubaturage kugeza igihe abaturage nta mafaranga bazasigarana.
Icyo gihe nabonaga baka amafaranga abaturage bo mu murenge wa Remera giporoso kugeza aho binjiraga mu mazu bagasanga nta nibyo kurya bafite, kuko icyo gihe byari byabaye itegeko, amafaranga azashira mu gihugu kuburyo abasirikare bazabura imishahara ibahemba, muri icyo gihe abaturage bazatangira kwanga ubutegetsi, kandi hazabaho ishyari hagati yabagore b’abategetsi na bacuruzi-kazi kubera ko hazabaho ubusumbane bukabije cyane, ibyo bizatuma batangira kwitotomba ubutegetsi mu mitima yabo.
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, iyo nzara izaba iruta izindi zose zabayeho, kandi iyo nzara, mbere yuko iba muri gakondo yabakiranutsi Imana yavuze ko umukuru w’igihugu izamuteza amahanga akamwanga, ndetse n’inshuti ze yaringiraga, nazo zizamuvaho, aho niho azatangira kugira agahinda mu mutima, no kubona ko yibeshye.
Kuko amazi azaba yarenze inkombe ntagaruriro, abantu bazifuza guhunga batakibishoboye, abagore na bakobwa bazahunga ubukene buzaba buri mu gihugu, bahungire mu bihugu bihana imbibi n’uRwanda. Kandi icyo gihe intambara kw’isi yose zizaba zica ibintu ar’ibicika!
Kandi nta gihugu kizatabara ikindi kubera umujinya w’Uwiteka uzaba umanukiye isi yose kugirango abiringiye imbaraga zabo bakorwe nisoni uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Iyo nzara izaba itewe na Anti-kristu kugirango niba bishoboka yigarurire isi yose, abone uko ayitegeka. Ariko ntibizashoboka kuko Uwiteka nawe niho abategeye mu buriganya bwabo, kandi iyo nzara izazengereza isi yose kandi nta gisubizo isi izashobora kubona,” cyakora abari muri Kristo Yesu avuga ko ngo bzabarinda.”.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, abatazahunga mu Rwanda iyo nzara izabazengereza cyane kugeza bakozwe nisoni. Ku buryo abantu batahunze bazicuza impamvu batahunze, ariko kandi naho bazahungira naho si shyashya, ariko nibura bazagerageza kubaho bigashoboka.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane rirambwira riti, abahutu bimpunzi ari bo bazagerageza gukoresha amaboko yabo, ni ngufu zabo bakagerageza kubaho, uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
25 Aug,2007 ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, inzara igiye gutera mu isi yose kandi ko izaba ari nzara izatera abantu benshi kwijujutira Imana yo mu ijuru.
ABAKOZI B’IMANA YEMERA BAGIYE GUCYURWA MU IJURU
NGUWO UMUKOZI W’IMANA WABAYE UMWIRINGIRWA KUMANA MOSES KOLOLA WO MU GIHUGU CYA TANZANIA
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, Uhoraho Uwiteka Nyiringabo afite ikibazo gikomeye cyane cy’abakozi bayo babiri (2) bayikoreraga umulimo wayo neza, ngo bamaze gusaza none ikaba igiye kubacyura bagasanga basekuruza, abo bakozi bayo balimo MOSES KORORA wa Tanzania uyobora itorero rya Tanzania Assembly of God (T.A.G)
MAURICE CERULLO NAWE AGIYE GUCYURWA MWIJURU YABAYE UMWIZERWA
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane rirambwira riti, undi mugaragu wanjye wankoreraga umulimo wanjye neza yitwa MAURICE CERUllO wo mu gihugu cy’America, abo bakozi b’Imana uko ari (2) Cerullo na Kolola nibo bonyine ba bizerwa mu isi ya bazima.
NB: Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane rirambwira riti, kiliziya gatorika (Roman Catholic Church) RCC bazananiza amadini menshi kw’isi bashaka kuyategeka kugirango yemere akorana nabo. Ariko bazagira ikibazo kizababera imbogamizi aho Bazashaka gukorana n’Umuhanuzi Majeshi Leon nyamara nta bwo bizabakundira uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
SATANI AHORA YIBWIRA YUKO ANGANYA IMBARAGA N’UMWAMI YESU
Luka 13:31-35
YESU ARIRIRA YERUSALEMU
26 Aug, 2007 njyanwa mu iyerekwa maze numva umuntu arambwiye ngo nimvuge aya magambo: uwo munsi haza abafarisayo bamwe baramubwira bati, vaa hano, ugende kuko Herode ashaka kukwica” Arababwira ati”ni mugende mubwire iyo ngunzu muti “Dore arirukana abadaimoni arakiza abantu none n’ejo maze ku munsi wa gatatu azaba arangije rwose! Ariko nkwiriye kugenda none, n’ejo, n’ejo bundi, kuko bidashoboka ko Umuhanuzi yicwa atari iyerusalemu.
Ayii! Yerusalemu! Yerusalemu! we! wica abahanuzi ugatera amabuye abagutumweho! ni kangahe nashatse kubundikira abana bawe, nkuko in-koko ibundikira imishwi yayo mu mababa yayo? ntimunkundire? Dore inzu yanyu muyisigiwe ari umusaka, kandi ndababwira yuko mutazambona kugeza ubwo muvuga muti Haleluya uje mwizina ry’Uwiteka.
Kigali we, uzabona ishyano kuko wanzeko Uwiteka akubundikira nk’amajyi y’inkoko, dore usigiwe uri umusaka.
KIGALI! KIGALI! WE! UZABONA ISHYANO KUKO WANZE KO UWITEKA AGUHISHA MU MABABA YE, NONE DORE IBIKOMEYE BIRAJE, UBONYE ISHYANO, WA MUSOZI WA KIGALI WE! UBONYE ISHYANO WA MUSOZI WA JARI WE! KUKO UZASIGARA URI AMATONGO, UKAZASIGARA URI INKEHO, KUKO ABAGUKIKIJE BAZAGUKURWAHO UKWICWA NI RUNGU. UKO NIKO UWITEKA NYIRINGABO AVUGA.
Umujyi wa KIGALI uzasenyuka wubakwe bushyashya
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, umurwa mukuru wa gakondo yabakiranutsi uzasenyuka maze wongere wubakwe bundi bushya! Numva ngize agahinda gakomeye cyane, Imana irambwira ngo abanyarwanda ntibashaka kumva ibyo mbabwira, ahubwo bo barashaka kunyumvisha ibyo bambwira, nyamara dore mu maze igihe musenga ngo intambara ntizabe, ariko nta kabuza izaba naho hazuka Daniel umugaragu wanjye agasenga sinabihagarika, kuko mwirase ubutwari, ntimuzi yuko iki gihugu arijye wakibahaye!
Naho hazuka Ezekiel, na Yobu, na Daniel (Jeremiah) abagaragu banjye bagasenga iki gihugu sinakibabarira, kuko mwirase imbaraga, ndetse mukanabivuga no mu magambo yanyu! kugirango mwibonere icyubahiro mu mahanga. Sinzabababarira, dore nanababwiye nyuze mubahanuzi banjye, ko mushyiraho umunsi mu gihugu cyose wo kunshima, mwaranze, nanjye kumunsi wa makuba sinzabitaba, nzica amatwi nkuko mwayishe mukanga kumva abahanuzi banjye natumye.
Niyompamvu umurwa wanyu nzawushyira mu maboko yabakaludaya, bazabica, ntaho muzabahungira, kandi amaboko ya Nebukadinezari nzayavunagura, ntimuzongera kumwumva ukundi, kuko yirase imbaraga yivugira imbere ya mahanga uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, nyamara kuri wa munsi muzamenya ko arijye Uwiteka uvuga, kandi ngakora. Icyo gihe abazaba basigaye bazumva ijwi ryanjye nanjye nibampamagara nzabitaba, kugirango numve icyo bifuza, ndetse nzamanurwa no kureba ikibariza kugirango abafite ibikomere mbyomore niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane rirambwira riti, ubu buhanuzi, n’ubw’umurwa wa Kigali, kuko izabona ishyano ritigeze kubaho ukundi, ndetse n’amahanga azatangara ndetse azumirwa cyane, kandi abishimiye ibyago by’umurwa wa Kigali bose Uwiteka azabaha kubibona uko niko uko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
INTUMWA YA SATANI PAUL MUHIRWA GITWAZA
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, hishura intumwa ya SATANI Paul Gitwaza umwuka w’ikinyoma akoresha kugirango yireherezeho abantu n’ubutunzi, n’icyubahiro, uyu mudaimon awuhuriyeho na perezida Paul Kagame, ariko Imana yagaragaje ko igihe cyabo cyarangiye kandi nabo barabizi neza ko cyarangiye. Intumwa ya SATANI Paul Gitwaza yagiye ahanura ibinyoma inshuro nyinshi, muri 2006 yavuze ko mu Rwanda nibigera muri 2010 ngo umukene wa nyuma azaba agenda ku igare, arongera avuga ngo umuseso ubwo watinyutse kumwandika ngo awuhaye amezi (3) ngo uzahita ufunga, nyamara ibyo byose ntibyabayeho. Ibyo bigaragaza ko atari intumwa y’Imana.
Iyo aza kumvira umwuka wera ntacyo byari kumutwara
27 Aug,2007 ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane maze rirambwira riti, uhanurire Rene Masasu, umubwire uti, kurimbuka ntazabura kurimbuka kuko wigize indyarya, kandi ukunda icyubahiro cyane, warangiza ugakorera mu kwaha ku butegetsi buriho, ndetse ugakoreshwa na za maneko z’ubutegetsi bw’ingoma yanyu y’abega, nyamara ibyo byose uzabibazwa imbere y’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko abivuga.
28 Aug,2007 Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane maze rirambwira riti, ntumwa ya SATANI Paul Gitwaza akoresha imbaraga zo mu bwoko bwitwa (TALISMAN) n’imbaraga z’umwijima, izo mbaraga zihesha ubutunzi (Success) mubyo azakora byose, zarimo kumuha icyubahiro, kumuzanira abantu benshi mu idini rya ZION TEMPLE.
15 OCT,2007 Njyanwa mu iyerekwa mbona iyo intumwa ya SATANI Paul Gitwaza agirana amasezerano (agreement) n’umuryango wa SATANI ukorera mu ibanga witwa (Illuminati-Freemason). Aho yemeye gutangaho igitambo abayoboke be ngo bajye babakoresha icyo bashaka cyose! Ajye arushaho gukira naho abayoboke barusheho gukena uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ayo masezerano bagiranye yari ayi imyaka (5) ashobora kongerwa. Mbona agiye kubonana na Anti Christ nawe amwongera izindi ngufu zidasanzwe zizatuma amenyekana cyane kw’isi yabazima akaba icyamamare.
Igiterane cyabaye mu mwaka w’i2000 kuri STADE Amahoro umuvugabutumwa Sandaral Sebakara abivugaho iki?
Umuvugabutumwa Sandaral Sebakara yatanze ubuhamya uko Gitwaza yashatse kuyobora igiterane cyo gushima Imana cyabereye kuri stade amahoro aho amadini yose bagombaga gukorera hamwe muri icyo gikorwa cyo gushima Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo. Ariko mu buryo butunguranye siko byagenze kuko intumwa ya SATANI Paul Gitwaza yaje kwiharira imilimo yose kugirango abone uko aza gukora imiterekero ye yari yateguye muri iryo joro.
Dore Maman Zitonny warukomeye muri FPR Inkotanyi uko yabwiye Sandral ko agomba kuza agahagararira abingizi aribo abanyamasengesho, niko kazi yari yahawe. Icyari ugushima cyaje gihindukamo umugambi wa Paul Gitwaza abihinduramo Africa haguruka! Mu gihe byari ubuhanuzi bw’abahanuzi batandukanye bari batumwe n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo ko hakwiye gutegurwa igiterane cy’amasengesho kugirango Uwiteka yishimire igihugu cyacu.
Maze Gitwaza aba azamukiye k’ubuhanuzi bwa bandi atyo, atangira kubwiyitirira ko ngo ari we Imana yatumye ko bakwiye gutegura igiterane cy’ishimwe ry’uko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo yabahaye igihugu.
Ubwo uwo munsi navuye Igisenyi nza mu giterane, ngeze nyabugogo Uwiteka Imana Nyiringabo arambwira ngo ninsubire Igisenyi ngo igiterane kiranduye, ndarakara mbaza Imana nti iyo umbwira kare nkiri igisenyi sinari ku kumvira ntarinze nta kaza umwanya wanjye n’umunaniro mfite? Kuki unduhije Imana irambwira ngo subirayo ndakubwira n’ugera igisenyi.
Icyari ugushima Imana igihugu kikabona amahoro nicyo Paul Gitwaza yahinduyemo Afrika haguruka. Ubwo imodoka yanzanye niyo yansubijeyo Igisenyi, sinamenya impamvu, maze ni njoro turebera kuri televisiyo mbona Gitwaza Paul yambaye nk’umuntu urimo guterekera, yari yambaye kinyarwanda abari bahari barabyibuka yarafite ingabo mu ntoki ze, yarafashe icumu mu ntoki, maze abantu baratangara cyane, maze aba avangiye umugambi wamahoro y’igihugu cy’uRwanda aba ashyizemo tena?
Ubwo ibyari ugushima Imana bihinduka guterekera SATANI aho gushima Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo, kuva ubwo Gitwaza yahise aba icyamamare kandi yahise atangiza icyitwa Afrika haguruka, ubwo aba avangiye amahoro abanyarwanda bari bategereje kuva ku Mana, nyamara Imana yari ya yatwemereye ariko Satani araturiganya, akoresheje abakozi be biyita abakozi b’Imana, ayo mahoro nta handi aboneka usibye kuva ku Mana gusa.
Kuko yarangije umuhango we, mu bwenge abantu ntibamenye icyo yakoze, icyakora bamwe batangiye kumucyeka amababa kuko iyo myitwarire ntaho yarihuriye nibyanditswe byera, niyo myambarire. kugeza ubu igihugu cy’uRwanda kiracyari mu mwenda wogushima Imana.
Paul Gitwaza yakoresheje inama yaba Pastor ku Kicukiro, abasobanurira uko hari abazungu bashaka gutanga amafaranga million 2 z’amadollar yamany’America ngo kuri ba (Pastors) bazemera ko bazajya basezeranya abagabo ku bagabo GAYS marriages.
Maze aba Pastors bamwe ntashobora kuvuga amazina yabo bashaka kuyafata, abandi baranga ngo basanze ko nibaramuka bayafashe bizaba ngombwa ko bakora ibyo biyemeje, ese nk’ibyo yabibwiraga abakozi b’Imana ngo bibamarire iki?
Intumwa ya SATANI Paul Gitwaza abantu baramuzi gusa batinya kuvuga kuko ar’umuntu wa maze gukora amateka y’ubuzima bwe, kubera abantu ayoboye nta watinyuka kuvugisha ukuri, ahubwo usanga abantu bifuza kumera nk’uko amaze.
Intumwa ya Satani Gitwaza yagiye muri Denmark, asangayo abanyarwanda bakora umurimo w’Imana, ubwo bari bamutumiye, maze nyuma yo kubwiriza ubutumwa bwe, ahamagaza komitte, y’urwo rusengero.
Maze ababwira ko nibemera gukorana na Zion Temple Imana izabakorera ibitangaza, ndetse ababwira ko Imana yamubwiye ko harimo abantu Imana yamubwiye gusengera, ababwira ko ubusanzwe we kuko ari intumwa!
Ngo muri z’America iyo asengeye umuntu umwe yishyura $ 5000 ngo ariko kuko ari mwebwe kandi mukaba na benewacu buri umwe arishyura amadollar $ 1000 ngo ikiganza cy’intumwa kirakomeye s’abantu bose bapfa kukibona, nyamara bibilia ivuga ko twaherewe ubuntu tuzatangire ubundi.
Ubwo abari bayafite barayishyuye, arabasengera, abatari bayafite ntiyabarambikaho icyo kiganza cye! icyakurikiyeho yahise abacamo ibice 2, abashaka ko afungura Zion, na bandi bifuzaga gukomeza gusenga uko yabasanze, yaba anashaka ko bitwa Zion agahitamo umushumba muri bo.
Muri abo bose uwari akuze mu mwuka yari Alphani, maze alphani ntiyemera gukorana na Gitwaza Paul maze ahita amuhanuraho, ubuhanuzi bubi ko azabona bona, mu ijoro alphani aryamye Imana imujyana mu iyerekwa imwereka umwuka Gitwaza akoresha uwari wo, imusobanurira neza ko atari umukozi wa Yesu Kristo ngo ahubwo akorera Virus yitwa Anti-kristu.
Uyu alphani yaje kuza muri Africa mu Rwanda,aza guhura na Majeshi Leon kwa Pastor Mugabo Justin utwara imodoka za Rwanda Revenue Authority (RRA) maze batangira kuganira iby’umurimo w’Imana,Umuhanuzi Majeshi Leon atangira avuga ibya Gitwaza uko Imana yamweretse,abivuga ntiyari ayobowe ko Pastor Mugabo Justin yemera ko intumwa ya SATANI Paul Gitwaza ari Umuhanuzi,ubwo Justin akaba yaremeraga Alphani cyane,wenda ubanza ar’uko bari baziranye kuva mu gihugu cy’Uburundi,ubwo aho niho Alphani yatangiye kuvuga ibyo Imana yamweretse kuri Gitwaza Paul,noneho kuko Alphani ataraziranye na Majeshi Leon usibye kuba bari bahuriye kwa Justini ubwo Justin yabaye nkubyemera gato.
NGUWO UMWUKA INTUMWA YA SATANI PAUL GITWAZA AKORESHA, WITWA ELL UHHURU YAWUVANYE MU BUHINDE:
16 OCT,2007 Njyanwa mu iyerekwa mbona intumwa ya SATANI Paul Gitwaza, ko imbaraga yahawe zigiye kurangira, kuko yasinye imyaka (5) yarangira agasubirayo agahabwa izindi mbaraga z’umwijima. Ndetse Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo yahishuye ko intumwa ya SATAN Paul Gitwaza yamenye yuko namuhishukiwe maze ageragaje kohereza imbaraga zibisazi ngo Umuhanuzi Majeshi Leon abashe gusara atazigera avuga ibyo yahishukiwe, ariko Imana iramurinda.
Iyo ufite impano yo kurondora abakoresha imyuka mibi kurwego rwisi, babasha ku kumenya bagakora ibishoboka byose ngo baguteze ubukene cyangwa bakwicishe kugirango utazatuma bamenyekana.
Nimuri urwo rwego intumwa ya Satani Paul Gitwaza hamwe na Pastor Gataha Straton uhagarariye urusengero rwa Vivante nawe akaba akoresha imbaraga zo mu bwoko bwitwa “Soothoors” izo mbaraga zabo ziba mu maso, iyo bakurebye ugahumbya baba bagutsinze, kandi babasha kumenya ko uri umwe wo mu bwami bwabo cyangwa ko mutari umwe.
Bakoze inama yo kwica Umuhanuzi Majeshi Leon maze, birabananira bamwoherereza umudaimon w’umugore kugirango amuhindure umusazi, amugezeho, asanga Imana yamaze kubimubwira maze amubwira neza nijwi rikomeye ko yari yoherejwe na Gitwaza na Gataha Straton, icyo gihe Majeshi Leon ntiyarafite umuntu ashobora kuba yabaza, usibye guhagarara mu kwizera gusa akaba mu mbaraga z’Imana naho ubundi aba yarapfuye.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti,murusenegro rwa Paul Gitwaza intumwa ya Satani, harimo abakiranutsi umunani (8) abagore bane (4) n’agabago babiri (2) hamwe n’abasore (2),
Ikindi kimenyetso kigaragaza ko intumwa ya Satani Paul Gitwaza ko ari Umuhanuzi w’ikinyoma, ngo mu 2008 mu Nkurunziza Paul Gitwaza yaje mu itorero ry’Inkuru Nziza ahanura ko ikipe y’umupira wa maguru y’u Rwanda bita Amavubi ngo izjya mu gikombe cy’isi muri Africa y’Epfo.
Ikipe yamavubi
Igitangaje ni ukuntu iyo kipe itarenze na majonjora y’igikombe cy’Africa bakunze kwita CAN, iki gikombe gikinwa n’amakipe yabaye aya mbere iwayo, ikindi kimenyetso intumwa ya Satani Paul Gitwaza yasuye umukozi w’Imana bita Sebakara Sandral ukorera Iremera ahagana hepfo kugi Simenti, aho uwo mukozi w’Imana afite society y’ubwubatsi.
Maze baganira kubijyanye n’umurimo w’Imana, maze Sandral wasengeraga mu matorero 2, ariyo Zaon Temple na Restauration Church ubu yitwa Evangelical Restauration Church (E.R.C), ayo matorero yombi yifuzaga uwo mukozi w’Imana ufite ubutunzi bugaragara, bakaba baramwifuzaga ko yababera umunyamuryango.
Sandral Sebakara yaje kubwira intumwa ya Satani Gitwaza atabizi ko ari buhite amwiba Ubuhanuzi bwe, amubwira ko Imana yavuganye nawe,ko mu gihugu hakwiye kubaho umunsi umwe wogushima Imana,ngo Imana kugirango izababarire igihugu cyacu.Ubwo Gitwaza yabikubise mu matwi aba agiye murusengero rwa Zaon Temple avuga ko ngo Imana yamubwiye ko mu gihugu hagomba kubaho igiterane cyo gusengera igihugu,ubwo ibintu biba biguye mu matwi yibikomerezwa bya RPF Inkotanyi bahasengeraga,ubwo bahise bamwegera bamubwira ko rwose bagiye kumufasha gutegura icyo giterane.
nccleon@gmail.com





























































































































































