HomeNewsIngabo za Kagame Defense Force(KDF) inzara izigeze ahaga!

Ingabo za Kagame Defense Force(KDF) inzara izigeze ahaga!

Aug 21,2017 njyanwa mu iyerekwa mbona umwuka w’ikinyoma(IHENE)winjizwa mu gihugu cy’ubutayu bugufiya ujyanwa kurisha ibyatsi.Ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ikinyoma cy’ibabylon cyashinze imizi none giciriweho iteka n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nerekwa mbona ingabo z’Umwakagara (KDF) Kagame Defense Force ko zigeramiwe nubukene bukabije.ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,gakondo ya bakiranutsi ikwiriye gusengerwa kuko Umwakagara yabereye umuvumo igihugu cyose none bigeze naho ingabo nimiryango yabo baburara kandi bahora rwantambi babungabunga inkiko z’igihugu uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona umukuru w’igihugu cy’ibabylon MUIGAI UHURU KENYATTA,akora ibishoboka byose ngo akoreshe urukiko rwo muri icyo gihugu bamufashe bazemeze yuko yatsinze amatora maze abone uko yirukana RAILA Odinga muri politike y’igihugu.

Maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Kenyatta ahagaritse umutima cyane,kuko ataziye ibizava murukiko rwisumbuye rwicyo gihugu uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Mbona ko RAILA bashaka kumuca igihanga ariko ntibyabahira,kandi ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,RAILA urukiko niruramuka rutemeje yuko yatsinze amatora y’umukuru w’igihugu,igihugu cy’ibabylon kizaka umuriro ku buryo bukomeye uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.Ariko nibatemeza ko Uhuru atatsinze ndetse nawe ntibemeze yuko atabaye umukuru w’igihugu,bakemeza ko bose basubiramo amatora kubera impamvu zo kwirinda akaga gakomeye gashobora kuvuka muri icyo gihugu,bazaba amahoro y’igihe gito uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Nerekwa abakobwa b’ibabylon bo mu bwoko bw’Abajaluwo binjizwa mu ishuli ryisumbuye bajyanwa kwiga igitaraganya,maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,umwana wa KANINI NI KEGA amereye nabi ubwo bwoko kuko alimo kubaca ibihanga rwihishwa kugirango abashyireho ubwoba maze batinye kwifatanya na RAILA bita BABA uko niko Uwiteka Nyiringabo abihishuye kandi nuko abivuze!

Aug 22,2017 nerekwa INKA ebyeri(zisobanura abadayimoni)mbona bari imbere yanjye mu muhanda wa kaburimbo(inzira yo gukiranuka)bagerageza kuva muri  uwo muhanda bashakisha agahanda kigitaka kugirango bahunge inzira yo gukiranuka baje bakayigwamo bibatunguye maze Babura aho bahungira mbona hamanutse umurimo uturutse mu Ijuru ukongora abo bazimu bihaye kwinjira muri iyo nzira niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,mu gihugu cy’ibabylon abagore baho basaze ubukene bumeze nabi none bigeze naho bifuza abagabo batari ababo kugirango basambane nabo maze babone intonorano.Ubwo bwaracyeye mu gitondo nerekeza mu gihugu cy’ibabylon ahagana mu masaha ya 11:00hrs nibwo nahuraga na bagore babiri basanzwe bafite akazi bakora ariko kubera imvururu zamatora abantu basa nabatinye kugaruka mu murwa kwikorera utwabo bituma amashillingi ahinduka ingume maze abo bagore batangira ku ngusha neza ngo barebe yuko bankuraho cash maze nibuka ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo nikuriramo akange karenge uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Aug 23,2017 nerekwa komisiyo ya matora ya IEBC igenda mu muhanda nyabagendwa bashakisha abantu babasinyira kuri za form zemeza yuko umukuru w’igihugu Kenyatta ariwe watsinze amatora.Ariko ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,IEBC yariye intonorano none bayijyanye mu murubanza bizabagora kuzatsinda ruliya rubanza aho batangaje ko Uhuru ariwe watsinze amatora y’umukuru w’igihugu nyamara RAILA ariwe wayatsinze uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa maze mbona ibiteye ubwoba nurujijo mwisi ya bazima.Nerekwa Uhuru Kenyatta ajya gukora imihango ya gipagani ajya kwibuka se umubyara JOMO KENYATTA wapfuye mu w’1978 kugeza ubu bakaba bataramushyingura ngo kuko bari bategereje yuko umuhungu we yabyaranye na mama NGINA Uhuru ko ariwe uzamushyingura amaze kwicara ku ntebe ise yicayeho.

Mbona akoze imihango ikomeye cyane yohereza abadayimoni babili bajya guteza akaga gakomeye abayobozi bakuru ba NASA barimo KALONZO STEVEN MUSYOKA  na Eng:RAILA Odinga.

Mbona mu nzira nyabagenda harameze ibiti [2] bisobanura ubutegetsi,maze mbona abo badayimoni bagiye guteza ibyago akaga na makuba ariko muri iyo nzira bahahurira n’Umuhanuzi w’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.Mbona mu Ijuru hamanutse umuyaga uvanzemo numuriro uraza wambura icyerekezo ba bazimu maze baragenda umudayimoni umwe wari yegereye cyane Umuhanuzi Kugirango amuteze impanuka ahita agonga cya giti kiri mu nzira nyabagendwa ahita aturuka mo ibice bice ibyuwo mudayimoni birangiriraho.

Umuhanuzi akomeza guhigana na wa mudayimoni [2] bakora amarushanwa maze za mbaraga zahitanye wa mudayimoni wa mbere,zongera kugaruka ziramanuka ziraza zifata wa muzimu wasigaye woherejwe na Kenyatta ziwuzamura hejuru mu giti kinini cyari cyarabaye ingaza marumbo uwo mugore yaratwite inda nkuru yenda kuvuka (bisobanura idini)rishyigikiye ubutegetsi bwa UHURU Kenyatta mbona uwo mudayimoni uzamuwe mu bushorishori bwigiti wa muyaga umanura wa mugore muri ya mashami yibiti maze ashwanyagurikamo uduce duce ahinduka ubushingwe.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,Kenyatta yagerageje kwiyegereza abanyamadini ngo arebe yuko bamushyigikira ariko ibyo nabyo nta bizatanga kuko Umuhanuzi ari muri kiriya gihugu akaba ari nta mbaraga z’umwijima zishobora guhiganwa nijambo ry’ubuhanuzi kuko ari imbaraga z’Uhoraho zitajya zineshwa uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona abanyamahanga bagiye gushakisha ubuzima muri gakondo ya bakiranutsi,bicariye umwobo muremure bicaye hejuru yawo.Maze mbona uwo mworera uherereye ku nzira ngari kandi nini isohoka mu gihugu maze ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,dore abanyamahanga bari muri gakondo ya bakiranutsi banze guhungisha ubuzima bwabo bagiye gutungurwa kandi bazarimbukira muri gakondo ya bakiranutsi kuko banze kwemera ibyo ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo yavuze uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

 

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments