HomeInte'lNtibyifashe neza hagati ya Dr.Frank Habineza wa Green Party , Dr.Christopher Kayumba...

Ntibyifashe neza hagati ya Dr.Frank Habineza wa Green Party , Dr.Christopher Kayumba na Dr Ngabitsinze wa PSD

Umuyobozi mukuru w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (Green Party) ndetse umwe mu bashaka guhatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora azaba mu kwezi .kwa munani 2017 Dr.Frank Habineza aratangaza ko ibyo Dr Kayumba Christophe Umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda na Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome usanzwe ari umunyamabanga w’ishyaka riharanira demokarasi n’imibereho myiza (PSD) batangaje bavuga Green Party itazatsinda amatora ari ugushaka gusebya ishyaka no kwamamaza umuryango FPR.

Dr Frank Habineza yabwiye itangazamakuru ko izi mpuguke zitakagombye kuvuga ibi mu gihe nta bushakashatsi zakoze bugaragaza ko koko atazagira n’ijwi 1% mu matora kuko Green Party nk’Ishyaka ahagarariye rifite izina ndetse rikagira n’abayoboke batari bake bityo ko ibivugwa ari ugusebanya.

 

Uhereye ibumoso ni Dr Kayumba Christopher, Dr Frank Habineza na Dr Ngabitsinze Jean Chrisostome

Ati’’Ni ukudesebya kugira ngo abantu be kuzirirwa badutora, urumva ni gahunda ya campaign yo gukomeza kugaragaraza ko nta wundi ufite ubushobozi bwo kuyobora u Rwanda.Ahubwo ndasaba Komisiyo y’Amatora ibahe gasopo barekere aho gukorera campaign FPR igihe kitaragera.’’

Agaruka ku kuba izi mpuguke zivuga ko Ishyaka rya Green Party nta bigwi rifite ku buryo ryahangana na FPR-Inkotanyi imaze imyaka 23 iyobora ikaba yarahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ndetse ikazana iterambere mu gihugu ,Dr.Habineza avuga ko Ishyaka rye rimaze imyaka 8 yose rikora bityo ko hari benshi barizi ndetse bariri inyuma ati’’Twakoze ibintu byinshi kuva 2009, kandi twebwe turashaka impinduka muri politiki yu Rwanda kaandi hari abanyarwanda benshi batwemera’’

Dr Kayumba na Dr Ngabitsinze bashobora gukurikiranwa

Dr.Habineza ashimangira ko ibivugwa n’izi mpuguke atari ukuri ahubwo ari amarangamutima ndetse ko bakomeje kwamamaza FPR-Inkotanyi igihe kitaragera.
Akomeza avuga ko nibakomeza gukora ibi Green Party izitabaza izindi nzego niba Komisiyo y’Amatora ntacyo ibikozeho.

Mu kiganiro aheruka kugirana na Family TV, Dr Christophe Kayumba yavuze ko ishyaka rya Green Party nta bigwi rifite mu gihugu ndetse agaragaza ko ibyo kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu ari nko kwikirigita ugaseka kuri Dr Frank Habineza ushaka uyu mwanya.

Yagize ati “Ntabwo ndumva atanga ikiganiro haba kuri radio, televiziyo cyangwa ahandi hantu yahurira n’imbaga nyamwinshi y’Abanyarwanda ngo wenda atange porogaramu ye yazatuma bamutora. Nta n’ubwo nzi ikintu gifatika yaba yarakoze cyatumye ishyaka rye ryandikwa, ntabwo nzi icyo yari yakora azashingiraho yerekana kugirango bazamutore.”

Dr Kayumba akomeza avuga ko ishyaka rya Green Party rikiri rishya muri politike y’u Rwanda ndetse ngo nta n’abayoboke rifite bityo ko byatungurana rigejeje ku ijwi 1% mu matora y’umukuru w’igihugu.

Yagize ati “Kagame yavuga ati ‘nahagaritse Jenoside’, u Rwanda rumaze imyaka 23 rufite umutekano, amahoro, iterambere ndibaza, Frank Habineza azavuga iki ? Green Party mu Rwanda ni ishyaka rikiri ritoya nta mateka rifite, nta byo barageraho, nibaza ko nta mahirwe muha kuburyo nanarenza ijwi 1 ku ijana bizantungura !”

Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza y’abaturage (PSD) Ngabitsinze Jean Chrysostome nawe mu kiganirompaka aherutse guhuriramo na Frank Habineza kuri Televiziyo y’igihugu, nawe yamukuriye inzira ku murima aho yamubwiye ko atagomba kwizera ko hari n’ijwi na rimwe azakura mu matora arimo yitegura.

Yagize ati “Ntabwo mpamya ko wabona 1%. Ni byiza kwitabira, kuri wowe ni ikintu cyiza nk’umunyapolitiki ukiri muto, ufite ishyaka rishya, twe dufite imyaka 25 muri iyi politiki mu Rwanda, tuzi byinshi kubarusha. Ndahamya ko amahirwe yawe abarirwa ku ntoki…”

N’ubwo izi mpuguke muri politike zagaragaje ko ishyaka rya Green Party nta mahirwe na macye rifite yo kuzatsinda amatora y’umukuru w’igihugu muri Kanama, Dr Frank Habineza we ntahwema kugaragaza ko amatora nakorwa mu mucyo no mu bwisanzure ngo azayatsinda ku majwi asaga 51%.

Dr Frank Habineza uhagarariye ishyaka rya Green Party mu matora y’umukuru w’igihugu, ari mu bamaze kugeza kandidatire zabo ku ikubitiro kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) aho izasuzumwa maze hakarebwa niba yujuje ibimwemerera kuziyamamariza uyu mwanya koko.

Gutangaza lisiti ntakuka y’abakandida bemejwe ni ku wa 7 Nyakanga 2017 mu gihe kwakira kandidatire byatangiye kuri uyu wa 12 Kamena bikazarangira ku wa 23 Kamena 2017.

Amatora ya Perezida wa Repubulika azaba ku wa 3 Kanama ku Banyarwanda bari mu mahanga ndetse no kuwa 4 Kanama 2017 ku Banyarwanda bari imbere mu gihugu.

Save

Save

Save

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments