HomeJusticeAbanyarwanda batuye mu gihugu cya Kenya bamaze imyaka batagira ubwenegihugu!?

Abanyarwanda batuye mu gihugu cya Kenya bamaze imyaka [79] batagira ubwenegihugu!?

Amakuru yatangajwe nigitangaza makuru cya NTV mu gihugu cya Kenya cyatangaje yuko abanyarwanda bamaze imyaka [79] muri icyo gihugu bimwe ibyangombwa byo kwitwa abanegihugu.Amakuru yavuze yuko abo banyarwanda ababyeyi babo bazanywe guhinga icyayi mu mwaka w’1930 kugeza ubu bakaba batahabwa ibyangombwa nka banyagihugu bahamaze igihe kinini.

Twibutse ko,icyo gihugu giherutse guha abahinde batuye muri icyo gihugu ubwene gihugu,kandi batarusha abanyarwanda bahamaze igihe kirekire kubarusha ariko ugasanga baburabuza abo banyagihugu bakora mu mirima yicyayi cya hitwa KERICO.

Biragoye cyane kugirango ibihugu bya Africa bizagere kumajyambere arambye mu gihe bidashobora kubahiriza uburenganzira bwa muntu.Ikindi kudakurikiza amategeko agenga igihugu ni bimwe mu bintu usanga bituma Africa idashobora kugera kumajyambere arambye kubera kutubahiriza ubutabera bwigenga.

Igihugu cya Kenya gishaka gukorera mu bihugu bituranye,ariko nta bwo kijya cyifuza yuko abaturage b’ibihugu baturanye baza gukorera mu gihugu cyabo.Kandi buri gihe usanga bibwira yuko barusha ubwenge abaturanyi babo,kubera igihugu kitagira umuco abanyagihugu bahuriyeho aho usanga muri icyo gihugu buri munyagihugu yikorera ibyo yishakiye kabone naho byaba binyuranye na mategeko.

Iyo ugerageje kubaza barakubwira ngo”Hii ni Kena”cyangwa se ngo “Hii ni Nairobi”aya magambo mu bushakashatsi bwakozwe nikinyamakuru inyangeNews bisobanuye ko,ukwiye kwiranaho mu buryo ubwari ubwo bwose,utafatwa akaba aramahirwe yawe,wafatwa ugatanga bituga ukwaha,wabura icyo utanga,ugafungwa cyangwa ukicwa uko niko abanyaKenya tubayeho.

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments