Hashize igihe kinini abafarisayo barigaruriye itorero rya Kristo,mbere yuko baryigarurira babanje kwirukana umwuka w’ubuhanuzi wakoreraga mu bahanuzi na bahanuzi Kazi.Bamaze kubirukana mu bwatsi bwabo bambuye Uwiteka,bahita bashinga icyumba cy’amasengesho maze bakibatiza izina ryabanyamasengesho cyangwa se abanyempano.
Ariko mu byukuri iyo ubikurikiranye neza usanga umugambi wabo atari ugushaka mu maso h’Uwiteka,ahubwo bagize ishyari ry’impano batagira bahitamo kwirukana abo bose Uwiteka ahamagaye kumukorera mu itorero rya Kristo.Niyompamvu muzumva hirya no hino Umuhanuzi batsinda izina ry’impano ye,bakamwita umunyempano mucyimbo cyo kumwita Umuhanuzi cyangwa Umuhanuzi Kazi.
Usomye bibiya ijambo ry’Imana mub’Effeso 4:11 uhasanga impano zitwa INKINGI z’umurimo FIVE FORD Ministries,ubsha gusangamo izo mpano uko ari [5] kandi ntabwo imwe ishobora gukora ukwayo mu gihe impano y’ubuhanuzi idahari kuko zose zishingiye ku buhanuzi buturuka k’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo Imana yo mu Ijuru.
Abiyita abakozi b’Imana bashoboye kwiyita amazina rimwe na rimwe usanga adahwanye ni mpano zabo.Aho usanga umuntu yiyita intumwa ngo ni uko afite urusengero runini cyangwa ngo ari we warutangije,reka twemere ko dukurikije bibiliya ari ko biri.Ariko iyo umugenzuye usanga afite impano yubushumba,cyangwa ugansanga numuvugabutumwa.
Umuvugabutumwa nawe akiyita umushumba wamugenzira ugasanga afite impano yubwarimu ndetse rimwe na rimwe ugasanga nta ni mpano yigirira arugukarata umugani wawundi ngo gusara nugushyiraho umwete.
Bityo bityo kuzagezaho noneho ubu izo mpano zigaragara mu byanditswe byera usanga amazina yazo ntagaciro agifite,bakongeraho izina Doctorate muri theology cyangwa se mu bijyanye nubumenye bwisi.
Noneho abadashoboye kugera kuri urwo rwego,kandi nabo bakeneye kumenyekana,ugasanga bakubwira bati,jyewe nd’Umuhanuzi w’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo Imana ya bakiranutsi.Wamubaza igihe yatangiriye guhanura ijambo ry’Uwiteka ugasanga arya indimi,wamubaza aho yanditse ubuhanuzi ati jyewe sinjya nandika ariko ibyo Imana ivuganye nanjye sinjya mbyibagirwa cyangwa intuma ku bantu nkababwira bikaba birangiriye aho.
Wamubwira uti ese ko Imana yatumye Moses kuri Frao iyo atabyandika twari kuzapfa tumenye yuko Imana ivuga,ati urwo rwego sindarugeraho.Wakomeza kumubaza bigahindukamo intambara za ngo turwane.
Aha ngerageje kwandika muri macye ariko ndibwira yuko abagiriwe Ubuntu bashobora kumva icyo nshatse kuvuga.Rero bakundwa bene data ndetse namwe bashiki banjye,reka nibwire yuko ntawuzongera kubariganisha ijambo ry’ubwenge bwisi abita ibyo mutari byo.
Ariko noneho ntabwo mvuze ibyo ngo kugirango mwihindure uko mutari cyangwa uko mutagizwe kuba ko.Ufite impano yahawe kubwubuntu bwa Kristo,ayikomeze neza kandi arushirizeho kuyibagarira kugirango ikomeze ikomere izageze abandi kumusaruro mwiza kuko umuntu azabazwa icyo yahawe nicyo yagikoresheje.
Ntabwo witwa umunyempano ahubwo witwa izina ry’impano yawe,kuko murirusange ntabwo bikwiriye mu gihe abandi impano zabo baziha agaciro zagenewe ariko byagera ku mpano yawe wahawe n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo ugasanga bayipyinagaza ngo kugirango utagira agaciro mu bantu b’Imana.
Ese impano zo kuba intumwa,umushumba,n’umwigisha nizo zagenewe guhembwa buri kwezi?Hanyuma se umuvugabutumwa bamaze kubatiza izina ry’ubushake ibyo babisoma hehe?Impano yo guhanura se ko iruta izindi zose,ko nta cyo bakora batayifite ko ari nayo mpamvu ibintu byadogereye bumva Umuhauzi cyangwa Umuhanuzi kazi bo ntabwo arabakozi b’Imana bakwiriye guhembwa bagahabwa kumigati yabafarisayo?
Ibi simbivugiye gushaka icyubahiro kuko nsanzwe ngifite kuko Uhoraho yampaye kumenya umuhamagaro wanjye,kandi yashimye yuko uwo muhamgaro umenyekana hose mu isi ya bazima.Ntabwo rero mbivuze kugirango abo duhuje impano bubahwe,ahubwo mbivugiye kugirango umurimo bakora ndetse ni mpano ibarimo umwanzi adakomeza kuyisuzugura abacisha bugufiya kandi barashyizwe hejuru yizindi mpano zose!
Nuko rero niba wowe Muhanuzi nawe muhanuzi Kazi,iyi mpano uyifite kandi ikaba itagutunze,ukwiye kwanga agasuzuguro kabadayimoni.kuko nabandi izabo zirabatunze!Usabwa kuva mu isinagogi ukajya kuruhande kuzageza igihe cyategetswe n’Imana ikazagushyira mu mwanya wawe nk’uko yabigambiriye kera ijya kuguhamgara.
Murabizi neza yuko nabanje kuba umufarisayo mubafarisayo,ariko kubera impano yarindimo ntabwo byanshobokeye yuko numvikana nabafarisayo kugeza igihe naje gutahura yuko impano yanjye atari ubushumba ahubwo ar’uguhanura uhereye ubwo nabimenyega imitwaro yose nari nikoreye y’umurimo w’Imana nayishyize hasi ndaruhuka.
Niba uremerewe numurimo w’Imana,uwo s’umurimo w’Imana ukora,ahubwo niduka wishingiye kuko Imana yikorera umurimo ntawashobora kuyikorera ahubwo ukora ibyo ikubwiye cyangwa ibyo ikweretse gukora.Ariko niba ushobora kugurisha inzu yawe Imana yaguhaye ngo umuryango wawe ubeho neza udakodesha,bivuze yuko wayobye uwo sumurimo w’Imana ukora ahubwo niwowe wikorera warangiza ukabyambika umwambaro w’Imana kugirango uwo murimo wubahwe na bana b’abantu.
Niba rero ar’uko bimeze,bisobanura yuko nta ngororano uzahabwa kuko ibyo wakoraga byose wikoreraga ntabwo washakaga gukorera Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.Bisobanuke neza yuko kumugabane wiby’ubugingo nta mugabane ubifiteho kuko wamaze guhabwa umugabane wawe mbere yuko uwugenerwa n’Ijuru.





