Umuyobozi w’itorero Zion Temple Celebration Centre ku isi, Intumwwa ya SATANI Dr. Paul Gitwaza yahumurije abakristo bo muri Zion Temple ryo mu Bubiligi abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook , aho yabasabaga gushikama mu bibazo barimo bibakomereye.
Mu magambo ye yatangaje mu ndimi eshatu ari zo igifaransa, ikinyarwanda n’icyongereza, Apostle Gitwaza yasabye Zion Temple Belgique gukomeza kwihangana no gushikama mu bigeragezo bikomeye barimo. Akomeza abibutsa ko uko byamera kose Umwami akiri ku ngoma.
Yasoje abahumuriza ko
nawe arimo kubasengera , kandi abashyigikiye cyane ko ndetse ari mu nzira ajya kubasura , anabifuriza umugisha uturutse ku Mana.
Mu magambo ye yanditse ku rukuta rwe rwa Facebook yagize ati: “ Shalom bwoko bw’Imana muri ZTCC Belgique. Ndimo kubasengera kandi ndabashyigikiye mu bihe bitoroshye murimo kunyuramo. Mukomeze mushyigikire umurimo w’Imana na gahunda z’itorero. Ndi mu nzira nza kandi Kristo aracyari ku ngoma. Muhabwe umugisha.”
Mu gihe twateguraga iyi nkuru twagerageje guhamagara umuvugizi w’Itorero Zion Temple Celebration Centre mu Rwanda k’umurongo wa telefoni ngendanwa , maze Bwana Nzabakira Floribert ntiyabasha kutwitaba ngo tumusobanuze iby’ibyo bigeragezo biri mu Bubiligi n’igihe Gitwaza azagirayo .
Iyi nkuru turacyayikurikirana ….
Comments:
-
Munyandikire kuri iyo Email yanje mbahe amakuru yose ari hano kuko turarambiwe . Imana ibahe umugisha
-
Nabahumurize kuko hari ibibazo byinshi biterwa nibiri mu Rwanda kandi nawe arabizi neza ko no mu Bufaransa bidahagaze neza ahubwo mutohoze murebe neza.
-
Mana yanjye we !!! ndababaye gusa





