Nandikiye mwebwe mwese mwiyita bene data mutari bo,ariko no kuba mwakwitwa gutyo,nta mategeko abihana.Inyandiko zivuga ku ntumwa ya Satani Gitwaza niwe ubwe uvuga ibyo ashaka kwigisha abamukurikira,icyo jyewe nkora mfata izo nyandiko ze,nkazibashyirira ku inyangeNewss.com kugirango abamukurikira cyangwa abamwizera ibyo avuga,nabatamwizera mwese mugire umwanya mwiza wo kumenya ibyo yivugaho cyangwa ibyo avuga ku mana akorera kugirango buri wese amenya amahitamo meza kuruhande rwe.
Jyewe icyo mbakorera nukubamenyesha icyo intumwa zikorera Sekibi ibyo zivuga,rero urasabwa kuba umunyabwenge kugirango umenye uko ibintu biteye, kugirango utazayoba.Ibyo mbivuze ntiregagije yuko hariho bamwe barwanira ishyaka intumwa ya Satani Paul Muhirwa Gitwaza wiyita Dr.W’ijambo ry’Imana ariko agambiriye kugusha benshi muri mwe mukiri bato cyangwa abana mu ijambo ry’Imana kuko ari cyo Uwiteka yanshyiriyeho kugirango mfashe abakiri impyumyi mu gihe gisa niki kigoramye!
Nuko rero ntahakagire ungisha impaka ahubwo mushake ibyiza no kumenya ibigaburwa by’Imana kugirango mugigrirwe Ubuntu mu gihe gisa nk’iki?!Kuko ibigaburwa byose s’uko ababigabura baba batunganye cyangwa baba bafite umugambi mwiza kuri wowe nubugingo bwawe.
Inkozi z’ikibi zirimo kurwana urwandanze kuko igihe cy’Uhoraho cyazisohoyeho,zikaba zigiye gucirwa ho iteka n’Uwiteka Imana.Hanyuma abajya impaka kumuhagaro nahamagariwe n’Uwiteka sinzi icyo mushaka!Niba ushaka yuko ngusengera uje amara masa,niteguye kubikora,ariko usome igice cya (9) cy’ubuhanuzi wumve uko Uwiteka yavuze kubijyanye n’umulimo nkora kuko nahawe ubutware bwo guhabwa umugisha nk’uwa BALEWI yuko ntawuzaza imbere yanjye amara masa!Ariko niba ubijyaho impaka uzagerageze unyandikire udafite gahunda yo guhesha umugisha umulimo nkora maze wumve yuko hari icyo Imana izaba yakumpishuriyeho urebe yuko bizakunda?
Kuko naho waba ufite gahunda yo guhesha umugisha umugaragu w’Uwiteka,niba atari data ukohereje,nubundi uzasubirayo amara masa,kuko data azaba ari nta cyo yakuvuzeho byumvikana yuko atari jye utegeka ahubwo data wo mu Ijuru niwe utegeka kubagomba gusengerwa no guheshwa umugisha.Nuko rero mwirinde kujya impaka kuko umulimo w’Imana atari ubucuruzi ahubwo yavuze yuko ashaka kugerageza imitima yanyu kandi erega nubundi ntashobora kugukoresha mu gihe azi yuko ufite ingingimira kumulimo wayo.
Ahubwo akoresha babandi binsuzugurwa bibwira ko nta cyo bamaze,abongabo nibo data ajya akoresha imilimo myiza yo gukiranuka kugirango yiheshe icyubahiro mu byo gukiranuka hatariho abikubita kugituza kubw’imilimo myiza kandi nyamara bamaze kwakira ibihembo byabo byo kwikubita mugatuza!
Inyandiko dushyira ku inyangeNews zivuga ku ntumwa ya Satani Gitwaza,ziba zakuwe kuzindi mbunga,ntabwo rero dushobora kuzihindura usibye wenda gukora title kugirango tugaragaze itandukaniro zababyanditse,nuko natwe twizera cyangwa uko tumuzi ibyo rero ntimubigire urwitwazo ngo kuko tutakuyemo ijambo ryitwa Intumwa y’Imana.Nongere mbisubiremo abamukunda mwese ni uko mukiri mu mwijima kandi nimutihana muzarimbukana nawe ibyo ntabwo natinya kubivuga kuko impumyi idashobora kuyobora izindi mpumyi kuko bose bagwa murwobo rumwe.
Abamukurikira nuburenganzira bwanyu kumukurikira cyane cyane abagore bagifite inkovu z’ibyaha mu mitima yabo.Kugirang murwanire icyo cyubahiro cyabadayimoni maze murebe yuko mwakwemerwa ariko umuntu yemerwa n’Imana ntabwo kwemerwa nisi ari byo bisobanura yuko mwemewe mu Ijuru.





