HomeNewsIcyo umuntu abibye,nicyo asarura!!!

Icyo umuntu abibye,nicyo asarura!!!

Gen.Kayumba Nyamwasa ahakana ko atagiye mu nama yo guhanura indege y’uwahoze ar’umukuru w’igihugu Perezida Habyarimana Yuvenal wahanuwe mu ndege ni nyeshyamba za FPR,zakoraga ibikorwa byiterabwoba,mukarere kibiyaga bigari.Igikorwa cyiterabwoba cyakozwe mukwezi kwa mata taliki ya 6, 1994.

Ubuhamya bwa Gen.Nyamwasa buri ku mapage [18] burimo imvugo igaragaza guhunga inshingano ze,nk’umuntu waruhagarariye ingabo kurwego rwa maneko.Kuko ntagikorwa na kimwe cyashoboraga gukorwa kitabanje kwigwa mu nama nkuru ya gisirikare High Command,kandi iyo nama byanze bikunze Gen.Nyamwasa yagombaga kuba ayirimo.kuko icyo gihe yari umutoni cyane kuri shebuja.

Itohoza ryakozwe nikinyamakuru inyangeNews,ubwo cyavuganaga na LT.RUYENZI ALOYS,yabwiye ikinyamakuru inyangenews.Com,yuko abahanuye indege ya Habyarimana,ko bari abagabo [4] nawe akaba yar’uwagatanu nka magigiri warushinzwe gucungera umutekano wabari mu nama yo guhanura indege ya Habyarimana.

Yabwiye inyangeNews yuko,abari mu nama yo guhanura indege ya Habyarimana yarigizwe na Gen.Paul Kagame[2] Gen.Nziza Jack[3] Gen.Nyamwasa Kayumba[4] Col.Rizinde Theonest[5] LT.ALOYS RUYENZI,ibindi bisobanuro atanga byo,bishobora kuba ar’ukuri,ariko ibyo kwikuramo mubari bagize akanama ko guhanura indege yaba abeshye.

Gusa ikinyamakuru inyangeNews nticyabura gushimira Gen.Nyamwasa kuba yemeye gushyira ahagaragara amazina ya bantu bakoreshejwe mukurasa indege ya Habyarimana.Ntawahakana yuko umwakagara yarafite abantu be yakoranaga nawe mu buryo bwibanga,ariko icyo gihe,yaba Gen.James Kabarebe cyangwa Gen.Kayunga Charles cyangwa Gen.Nyamwasa bose bari kwibere nubwo wenda bishoboka yuko batari bahwanije agaciro imbere y’umwakagara kuba Gen.Kayonga Charles bari baiskort hamwe na Gen.James Kabarebe bumwakagara bakaba batararwanye intambara nk’uko abandi basirikare barwanye intambara bakazinesha mu gihe abakagara bari bibereye mu kumulindi bari kumwe na shebuja barira chips binywera na mata yasahurwaga abo babaga bafashe.

CouvertureJenerali Nyamwasa asobanura ko byose byateguwe n’agatsiko k’abasilikare kakoranaga mu ibanga na Paul Kagame. Iryo banga ryo guhanura indege rikaba ryari rizwi n’abantu 3 gusa ari nabo Nyamwasa ashinja mubyukuri kuba aribo bacuze umugambi wo guhanura indege ya Habyarimana, bakanabishyira mu bikorwa. Ako gatsiko k’abasilikare kari kagizwe na : Paul Kagame, perezida w’u Rwanda muri iki gihe, James Kabarebe, ministre w’ingabo muri iki gihe na jenerali Charles Kayonga.

Muri ubwo buhamya, Kayumba Nyamwasa avugamo amazina y’abantu 2 barashe iyo ndege aribo : Franck Nziza na Eric Hakizimana. Nyamwasa asobanura neza cyane uburyo ibisasu (missiles) byakoreshejwe muguhanura iyo ndege byahishwe mu modoka yatwaraga inkwi zo gucana. Nubwo yavuze ibyo, ntabwo Nyamwasa asobanura impamvu Paul Kagame yamwibiye ibanga ry’uko igikorwa cyo guhanura iyo ndege cyashyizwe mu bikorwa, kandi yaramuheje mu bantu bari mu mugambi wo kurasa iyo ndege!

Gen.Nyamwasa yarakwiye kwemera yuko yarari munama,ariko akongeraho ko,ibyemezo byafatwaga n’Umwakagara.Tukimara gusoma inyandiko z’itangabuhamya bwa Gen.Nyamwasa,ikinyamakuru inyangeNews cyifuje kuganira na basesenguzi bakurikirana hafi ibya politike yo mukarere kibiyaga bigari.

Bamwe mubaganiriye n’inyangeNews,babwiye inyangeNews na radio inyange,yuko Gen.Nyamwasa yanze kwanduza izina rye,nubwo bsanzwe bizwi yuko,yaba yaragize uruhare mu nama yo guhanura indege ya Habyara,ngo kuko amaze kubona yuko Umwakagara asa nuwarangiye muri politike mpuzamahanga akaba asigaye ahagaze ku kaguru kamwe gusa.Bityo akaba ntampamvu yatuma yisiga icyasha kandi uwo batavuga rumwe asa nuwarangiye akaba asigaje guhirima agakurwa kubutegetse!

Ndetse aba basesenguzi ba politike yo mukarere bavuga ko,nubwo Gen.Nyamwasa yanze kwishyira mu gaco kiterabwoba kamanuye indege ya Habyara,ntibivuze yuko,ibyo yakoze bisibangana,kandi nabandi batanga buhamya bemeza yuko yarahari mu nama yo guhanura indege ya Habyara.Kandi abatanze ubwo buhamya bigaragara yuko ari nta cyo,bapfa na Gen.Nyamwasa.

Urugero,nubuhamya bwa LT.RUYENZI ALOYS,wahunze mbere ya Gen.Nyamwasa,akaba icyo gihe atarazi yuko Nyamwasa azashwana na shebuja,bityo,byatumye atanga ubuhamya atizigamye,nibwo yavuze ukuri kose agushyira ahagaragara kuko icyo yashakaga kwari ukubona ubuhungiro kugirango abashe guhabwa umutekano w’ubuhamya yatanze!

Nyuma y’imyaka [6]LT.Ruyenzi ahunze igihugu,akaba yaramaze imyaka[2] Uganda,bivuze ngo,muri France yagiyeyo muri 2006,nibwo yataze ubuhamya bw’indege yahanuwe nagatsiko kamabandi kakoraga iterabwoba mukarere kibiyaga bigari,nibwo Gen.Nyamwasa yaje guhunga igihugu ku wa 25 Gashyantare,2010 ahungira mu gihugu cy’Africa y’Epfo,akaba ariho akiba kugeza uyu munsi wa none.

Ikindi babwiye inyangeNewss.Com,ni uko ubuhamya bwa Gen.Nyamwasa ar’ingirakamaro cyane,kuko abacamanza b’Ubufaransa,badashobora kubuhakana kuko ari umwe mu bantu bakomeye bari kurwego rwo hejuru muri leta y’umwakagara,kandi akaba yari mu mwanya wamwemereraga kuba yamenya amakuru yibigiye gukorwa nubwo ahakana yuko ntaruhare rwe yaba yaragize muri iyo nama yakozwe yo guhanura indege ya Habyarimana.

Ubuhamya bwe rero,bukaba budashobora guha amahirwe abacamanza ba France kuba bakongera kurya intonorano,kugirango bashobore kuurizamo urubanza rw’indege ya Habyara yahanuwe nagatsiko kitera bwoba.Ariko kandi nubwo yakwirengagiza uruhare rwe mu ihanurwa ry’idege kurwego mpuzamahanga,ntibivuzeho yuko abanyarwanda bashobora kuzirengagiza uruhare yagize nubwo byaje kugeraho ntiyumvikane na shebuja bikamuviramo guhunga.

Ariko iyo aza kudahunga,agahabwa amahirwe yo kuba umukuru w’igihugu nk’uko yabyifuzaga,akaba ari nayo ntandaro yatumye atumvikana na shebuja wagaragaje kugundira ubutegetsi,ntabwo yari kuzapfa ashyize iryo banga ahagaragara byari gukomeza kwitirirwa abasirikare ba XFARE,ko ari bo bahanuye Habyarimana nyuma yo gusinya amasezerano ya Arusha kandi bakaba batari babishyigikiye!

Dore ingaruka Gen.Nyamwasa ashobora kuzagira,muri politike nyarwanda.Abanyarwanda bazi neza uruhare rwa Gen.Nyamwasa mu ihanurwa ry’indege ya Habyarimana yateje genocide.Kandi bazi neza nuruhare rwe,mu gisirikare yaba aragize mugukubita udufuni abana b’Abatutsi babaga bahunze ubutegetsi bwa perezida Habyarimana,bagera kurugamba aho babaga bagiye gufatanya na FPR,bagahita babakubita udufuni cyane cyane ababaga barize bafite amashuri ya Kaminuza.

Nubwo abatutsi baturutse mu gihugu cy’UBURUNDI baje kwibukwa nubutegetsi bw’Umwakagara nyuma yo kubona yuko abanyarwanda bamaze kurambirwa ubutegetsi bwe,bahise bahinduka abatutsi baturutse Uganda bahindukirira abaturutse BURUNDI bari baramaze kwanga ubutegetsi bw’agatsiko kamabandi ka FPR/APR,kigize umutwe witerabwoba mukarere kibiyaga bigari.Nibwo bahise bahinduka abo bavanye Uganda kugirango bagaragaze yuko bahindukiriye abandi banyarwanda,ariko ibyo bakaba barabikoze ku nyungu zabo,akaba atari inyungu z’abanyarwanda ahubwo bashakaga uburyo bagundira ubutegetsi.

Amakuru afitanye isano na politike nyarwanda,aturuka muri RNC,avuga ko,abayobozi bakuru ba RNC,ngo baba barashimishijwe nitanga ry’Umwami w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa.Amakuru atangwa na bantu tudashobora kuvuga amazina yabo kubera impamvu z’umutekano wabo,bavuga ngo,abayobozi ba RNC,bumvikanye bavuga yuko ngo Umwami w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa,ngo yatanze atumvikanaga na Chancellor we,ngo bapfaga amafranga,ariko mu byukuri bakaba barimo gukoresha izo mvugo kubera ubwoba bafite bw’uko bari bafite ikizere yuko itanga ry’Umwami w’uRwanda,bibaye imbarutso y’isenyuka ry’ubwami bw’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa.Ariko ukuri ni uko Kigeli Foundation ifite umubitsi w’umuzungu ushinzwe icunga mutungo kuburyo bitashoboka yuko umutungo wakoreshwa nabi uko RNC babitekereza.

Ibyo kuri bo,bikaba byari bibaye iturufu ryo kwiyamamaza kugirango barusheho kubona abanyamuryango benshi bayoboka RNC,yarimaze kugaragara ko igenda isenyuka kubera intambara z’inda nini zishingiye kubugambanyi no kudakunda igihugu zagaragaye nyuma ya Col.Patrick karegeya,hanyuma Dr.Rudasingwa Theogene nawe agahitamo intonorano aho gushinga irindi shyaka cyangwa umutwe wa politike ufite izina rishya,ahubwo agaragaza ubuswa bukomeye cyane,aryitirira The New Rwanda National Congress RNC,ukibaza niba ataragiye mu ishuri bikakuyobera!Cyangwa se yaba yaratekereje ko izina rya RNC ryaba ari ryiza cyangwa rizwi cyane kurusha iryo yari gushinga rifite izina rishya.

Amakuru avuga ko,bakimara gusoma amakuru ku kinyamakuru inyangeNewss.Com,yuko umuryango Kigeli Foundation uzimika undi Mwami nyuma yo kurangiza imihango yose ya cyami mubijyanye no gushyingura cyangwa kubika umubiri we kugeza ubu bikaba bitaramenyekana igihugu kizabikwamo umubiri w’Umwami kuko ugomba kubikwa bimwe mu bihugu bigendera ku bwami bugendera ku itegekonshinga,kuko aribo bazi ibijyanye nimihango ya cyami kuzageza igihe tuzabonera gakondo ya bakiranutsi.

RNC rero ikwiye gusubiza amarwe mu isaho,kuko hatatanze ubwami,ahubwo hatanze Umwami,bishatse kuvuga ko,ubwami bukomeje imirimo yabwo kuzageza igihe hazatangazwa Umwami mushya uzasimbura Ndahindurwa Kigeli V maze abanyarwanda basubirane ibyiringiro by’ubwami bwabo.

 

Save

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments