HomeNewsMenya ubwoko bw’ubutayu unyuramo!?

Menya ubwoko bw’ubutayu unyuramo!?

Bene data bakundwa har’ijambo abantu benshi bita ubutayu,bisobanura kunyura cyangwa kunyuzwa mu bihe bikomeye cyane birenze kwimera cyangwa kwizera kwa muntu.nta muntu numwe udashobora kunyura cyangwa kunyuzwa mu butayu,kuko buri rwego rwose (Deferent Levels) uzasanga buri wese har’uburyo anyuzwa mu butayu bwe.

Ariko ubusanzwe irya jambo ryabereyeho abantu b’Imana ubwoko bw’Israel ubwo bwanyuzwaga mu Nyanja itukura bukambuka bugafata ikibaya cyitwa ubutayu bugufiya uhereye mu butayu bwa Parani ukagera mu butayu bwa SINI aho hose niho bagiye banyura ndetse hari naho banyuze mu butayu bwa mabuye bwitwa (JUNGLE) ariko aho hose babanye n’Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi.

Reka tubanze kandi tunakomeze kuvuga ku butayu bw’abantu b’Imana.Ubutayu bw’abantu b’Imana,Uwiteka niwe ubutegura uburyo azabubanyuzamo,agashyiraho itangiriro ryabwo akanashyiraho niherezo ryabwo.Ubu butayu ntushobora kubwinjiramo utabitegujwe n’Uhoraho ngo akubwire ko ugiye kwinjira mu butayu kugirango agutegure umenye yuko ubutayu ugiye kwinjiramo bwateguwe n’Uwiteka Imana yawe.

Ubutayu ubutangira unezerewe kuko haba har’icyo wavuganye nayo!Ubutayu bw’Uhoraho iyo ubuvuyemo unesheje uzamurwa mu ntera ijyanye n’umulimo w’Imana iba yaraguhamgariye.Kandi nubwo biba bikomeye ntibura kugucira inzira ngo ikugirire neza ukomeze ubutayu kuzageza igihe uzaburangiriza.

Ubutayu ushobora kuburangiza vuba cyangwa ukabutindamo kubera kutumva imvugo y’Uhoraho Uwiteka Imana yawe.Igihe cyose utabashe kumenya ubusobanuro bw’inzozi uhabwa n’Uhoraho,kuzava mu butayu bugufiya bizakugora.Igihe cyose udafata umwanya uhagije ngo usome ijambo ry’Imana kugirango umwuka w’Uhoraho abone uko akuganiriza bizagorana kuzanesha imbaraga z’umwijima zishinzwe ku kurwanya.

Kuko bene abo bantu bajyanwa mu butayu,baba baratoranijwe kandi Ijuru n’Ikuzimu baba babazi neza ndetse n’imilimo bahamagarirwa kuzakora iba izwi nabadayimoni ndetse nabaMalaika baba bayizi kuko ushyirirwaho abamalaika bashinzwe kulinda ubugingo bwawe kugirango umwanzi Satani atabuhungabanya.

Aba nibabandi twavugaga ko bahamagariwe kuzakorera Imana bityo,bakabanza kujyanwa kujya kwigishwa mu butayu kugirango batunganywe bazaveyo bamaze kumera nk’igikoresho kigirira nyiracyo umumaro.Uku kugeragezwa kuba kujyanye n’umulimo wahamagariwe kuzakorera Uwiteka Imana ya bakiranutsi.

NB: buri gihe Uwiteka akubwira aho ubutayu bugeze n’igihe usigaje ngo urangize ubutayu kuko azi neza yuko bitoroshye!Iyo uri mu butayu nta nshuti ushobora kubona ahubwo buri gihe Imana igenda igucira inzira kugirango utazigera wiringira abana b’abantu.Abakuzi icyo gihe iyo uri mu butayu usa naho ubanukira kuko ntawifuza kuba yakurebesha amaso ye kuko baba batinya ko ubabwira ibibazo byawe bityo ukubonye kure akagutanga ku kubona aguhungira kure cyane utaramubona.

Mbese kugirango ubyumve neza uba usa naho waciriweho iteka!Ngirango iyo ntitubitindaho ushobora kuba ubizi neza ukurikije za nzira wanyuragamo ubushize.Ingaruka zo kuba uri mu butayu zisa nizabatarahamagawe kuko bose imyitwarire yabo yose irasa nubwo iyo mihamagaro y’ubutayu iba idasa cyangwa itandukanye.

Ubutayu bw’umuvumo buturuka ku bantu bakorera Satani bashobora kuba barahumanije ubugingo bwawe cyangwa umuryango wanyu wose biterwa ni uko babagendeye munsi ya mazi,nuko baba barabatanze kwa Satani na magambo baba baravuze uko bifuza uko muzamera.Ibimenyetso byuwo muntu aba afite kugirango niba ubifite wimenye uko wagenjwe maze ushake mu maso h’Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi kuko niyo yonyine ibasha ku kugirira neza.

  1. Nta mahirwe ugira mu buzima,wigana na bantu mukarangiza ubarusha amanota meza ariko ntugire akazi ushbora kuzapfa ubonye.Iyo utize ukaba umworozi ibyo ukora byose birayeyuka bigatwarwa numuyaga ubuzima bwawe buhora inyuma ya bandi uhora muri – aho kugirango ujye muri +
  2. Uhorana umwuka w’urwango nta muntu ukureba ngo yumve kuba yagukunda,ahubwo buri muntu arakwitaza.Kabona naho waba ufite ubutunzi wenda warakoresheje za nzira z’ubusamo kugirango wibonere ubutunzi bw’isi,ariko icyo cyangiro kiguhoraho ndetse nabagenzi bawe ugasanga ntawe wifuza kumva aho uvuga cyangwa kuba har’uwakwicarana nawe.
  • Uzasanga amagambo menshi bakuvuga ashingiye kubihuha nibinyoma kandi wowe ntako uba utagize ngo urebe yuko wabana na bantu bose amahoro.Ugasanga ubayeho nkuri mukato ka gacaca igifungo cya wenyine.
  1. Iyo ufite akazi kaguhesha imibereho usanga abitwa inshuti zawe usa naho ubiguraho kugirango bakomeze ku kubera inshuti.Usanga uko ukeneye abantu atariko bo bagukeneye,uko ubitaho siko bo bakwitaho.Uzasanga ubahamagara ubabaza uko bameze ariko wowe nta numwe uzigera ubona aguhamagara ngo akubaze amakuru yawe.Yewe habe n aka e-mail uzigera ubona!
  2. Niba wubatse uri umugabo cyangwa umugore,uzasanga harudukosa duto duto umugabo akaduhanga amaso cyane ku buryo bishobora kubatandukanya cyangwa umugore ugasanga ahora areba utwo dukosa ku buryo atakubonamo ko uri umugabo nkabandi ndetse akageraho yicuza icyatumye ashakana nawe.Nyamara mbere yo gushakana yarabona uri inyamibwa mubandi.
  3. Uzasanga wafashe ijambo mu bagabo cyangwa se mabadame bagenzi bawe maze agutege amatwi maze nimugera murugo wumve akubwira ngo,buriya wavuze iki?Aho kugushyigikira ahubwo akaguca intege!Ugatangira kwiyumva wataye agaciro mu bantu nyamara wazenguruka mu bantu mwari kumwe bakakubwira ko rwose wavuze neza maze bikakubera amayobera.
  • Ubwo umudayimoni wo gatanya (divorce) akaba arimo kwitegura kugera ku nshingano ze ndetse kuri buri ruhande rugatangira kumva ko batandukanye ari wow aba umuti wikibazo!
  • Bene uwo muntu nta cyiza ashobora kubona kuri mugenzi we,kandi kubabarira biba kure ye cyane.Iyo umusabye imbabazi araziguha ariko agahora agucyurira za mbabazi yaguhaye
  1. Nta rimwe bene uwo muntu azigera agusaba imbabazi kumakosa aba yagukoreye ahubwo ahora ashaka impamvu nibisobanuro byatumye agukosereza kubagore cyangwa abagabo bafite imitima yoroshye bahita batekereza kwiyahura bakava ku isi kuko baba babona ariwo muti w’ikibazo.
  2. Bene uwo muntu yihutira kujyana amabanga yurugo hanze mu bantu yibwira ko har’icyo bishobora kumumarira kandi bene uwo muntu akenshi uzasanga afite icyo bita “inferiority complex” kuko mu muntu habamo Personality nayo ikaba ifite udushami tubiri tuyishamikiyeho kamwe kitwa Superiority complex akandi kitwa “inferiority complex” utwo dushami twombi nitwo dukunze gutera ibibazo cyane dushingiye kumiterere y’umuntu iyo rero utiyiziho kuba ufite Superiority cyangwa inferiority byanze bikunze biguteza ikibazo gikomeye mu buzima.
  3. Kwemera ibyo abantu akenshi baba bavuze ukabifataho nkihame nyamara utanabanje kubigenzura ng’urebe ko ibyo bavuga ar’ukuri cyangwa aribinyoma ahubwo ugasa naho ubereyeho abandi aho kwiberaho wowe ubwawe.
  • Gutinya cyangwa kwikeka ko abantu bakuvuga kandi nta cyaha wishinja,kwemera ubwinshi bwa bantu (Majority) ukumva ko ibyo bavuze bishobora kuba ar’ukuri.Ngo na kanaka yabivuze kandi uriya mugabo cyangwa umugore avuga macye cyane.
  • Gushaka gushyigikirwa mu mafuti cyangwa amakosa kandi uzi neza yuko wakosheje (Influence) icyo nacyo ni kimwe mubimenyetso bigaragaza ko ushobora kuba warahumanye cyangwa kuba waba ukoresha imbaraga z’umwijima cyangwa zikorera muri wowe waba ubizi cyangwa utabizi icyo nacyo ubwacyo nikibazo kandi gikomeye cyane.
  • Kudaca bugufi yaba umugore cyangwa umugabo cyangwa umuntu uwari we wese nikimenyetso cyerekana ubupagani buhagije kugirango ubashe kumenya uburyo wabana n’umuntu nuko wamwitondera kugirango ubashe kubona amahoro mu gihe uba wumva ukiyakeneye.
  1. Gutinya abantu kurusha gutinya Imana yo mu Ijuru yakuremye iyo nigihamya ikomeye cyane ituma udashobora kuba umuntu w’Imana kuko imibereho yawe utayikesha abantu ahubwo uyikesha Imana.Umeze atyo ashobora kuba muri we afitemo imbaraga z’abadayimoni zimukoreramo kuburyo bugaragara ntagushidikanya.
  • Kugira ishyari kandi witwa umuntu w’Imana,urwango (kwangana) kutifuriza mugenzi wawe ikiza yageraho,kutagira imbabazi,impuhwe,kutagira urukundo,ubugwaneza muri wowe kunegura buri kantu kose ubonye ntakaguhitaho ibyo nabyo nindwara ishobora gukira mu gihe haboneka abakunegura maze wakwireba ugasanga ibyo bakuneguye byose ar’ukuri.
  • Gukunda amafaranga kudashaka ko umufasha wawe yatunga agafaranga kumufuka,kudashaka ko umutware wawe yagirana urugwiro na bandi bantu baba bagabo cyangwa abagore kumushinja ko runaka yaba amukunda cyangwa ko amuvugisha neza kurusha uko akuvugisha neza ibyo nyine ukwiye kubyiza kandi ukiha igisubizo buriya har’icyo uba udakora neza.
  • Kumva wiyanze nikimwe mubimenyetso byerekana yuko wahumanijwe ukumva urambiwe ubuzima kubera kunanizwa icyo ukoze cyose kiranga ugasanga urasa nuruhira ubusa nkumusambanyi wa gapote.
  • Kutihangana no kugira umujinya mwinshi cyane wumurandura nzuzi nibimwe mu bintu bituka ku mbaraga zabadayimoni babatererano kugirango ujye ugira umujinya mwinshi maze wangize ibintu byinshi maze uze kwicuza wamaze gukora amahano.
  1. Kumva ushaka kunywa inzoga gusa ukumva muri wowe ari bwo wagira amahoro,nikimwe mu bintu biranga imbaraga z’umwijima zikorera mu muntu yaba yarahumanijwe cyangwa arizo yagiye araruza hirya no hino nabyo biri mu bintu bishobora gutuma urimbuka binyuze mukwiyahura.
  • Kumva ushaka cyane gusambana nabyo ni kimwe mubimenyetso bigaragaza ko waba warahumanijwe kugirango abadayimoni bangize ubuzima bwawe.Ushobora guhura na bantu batandukanye ariko bose bakajya bigendera nta numwe wakwifuza kuba yagushaka ariko bakifuza kuba baryamana nawe.
  • Kuba urumusore ntube wagira icyuyumviro cyo gushaka abandi bashaka ubareba kuzageza ushaja nabyo biri mubimenyetso by’ubuhumane buturuka ku nkozi z’ibibi zihumanya ubugingo bwa bantu bakabatwara imigisha yabo bityo urubyaro wari kuzabyara bakarutangaho ibitambo.
  • Indwara zidakira nizimwe mu bimenyetso umwanzi akoresha muguhumanya abantu b’Imana bakaguteza izo ndwara kugirango bitazavugwa yuko warozwe ndetse uzasanga zikomoka cyane kubisekuruza baba barakoreye Satani bakaza kugeraho bakabireka byanze bikunze bigomba kuzana ingaruka mu muryango nibwo uzumva bavuga ngo,nasogokuruza cyangwa nyogokuru yarwaraga (diabetes) nyamara ikibazo ni uko baba batarakomeje gukorera abadayimoni cyangwa bakaba barayiterejwe kuva cyera bityo umudaimoni agakuriramo buri gisekuruza agakora ibishoboka byose agashaka uwo ahitana.Ubwo ikaba ibaye indwara y’umuryango.
  • SIDA nayo barayironga,iyo bakuroze kuba icyomanze byumvikane neza yuko wanze ukunze utabura gupfa wishwe na SIDA.Hari abantu benshi basambana batanakoresha Condom ariko ntibarware SIDA ibyo na byo namayobera.
  • Ukajya muri America cyangwa mu Burayi ariko ugasa naho utabayo ukaba urutwa nabaragiyeyo niyompamvu gukorera mu banga ar’icyintu cyiza cyane singombwa kuvuga aho umwana wawe ari cyangwa aho mukuru wawe cyangwa mushiki wawe ari kuko uba ubwira uba utamwizeye kandi burya umwanzi wawe ntaba kure yawe.
  • Kugira amadeni cyangwa ukaguriza ntiwishyurwe byose biri mu bimenyetso byabadayimoni kuki wagurizwa ntubashe kwishyura,ntureba ko Satani agenda agukuraho inshuti gahoro gahoro kuzageza igihe nta muntu ushobora kugufasha mu igihe wagize ibibazo
  • Gufata amafaranga aguca mu myanya y’intoki,nibimwe mubimenyetso bikomeye byerekana uko wahumanijwe kutifurizwa ko har’icyo wageraho kandi nawe wareba ugasanga nta cyo wakoresheje kigaragara ariko waba uyafite ukumva utaruhuka utayarangije mu mufuka wawe icyo na cyo nikindi kimenyetso gikomeye wakwireberaho.
  • Ubwibone nindwara ikomeye cyane irangwa no kuticisha bugufi ku buryo uba wumva ari wowe wenyine uzi gukora ibyiza cyangwa ari wowe ugezweho kuruta abandi byatuma ucirwaho iteka vuba uramutse utarabye neza!
  • Guharara ugaharurukwa na byo biri mubimenyetso by’umuntu ufite abadayimoni muri we,kuko iyo ntarukundo ugira uba urumwicanyi uko niko ijambo ry’Imana rivuga.

 

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments