HomeNewsIjuru ryirabura,rizamanukira mugikari cy’umwakagara ubwo azaba avuga ati,namahoro

Ijuru ryirabura,rizamanukira mugikari cy’umwakagara ubwo azaba avuga ati,namahoro

June 8, 2016 Njyanwa mu iyerekwa mbona umwakagara yakoresheje ibirori bikomeye cyane abagore benshi bari buzuye murugo rwe,bamutaramiye mbona umwana w’umuhungu umwakagara yabyaye hanze atarahari mur’ibyo birori nuko numva ise ategeka ko nawe yakagombye kuba ahari ariko ngo akaba ari mu ishuri mur’Africa y’Epfo aho yagiye kwihugurira kumenya ibijyanye nubuzima.

Mbona Cheef Iscort ushinzwe umutekano wa shebuja(Umwakagara)ategeka yuko,abasirikare bose badakwiriye kongera kureba igitangaza makuru cy’amashusho bita televisiyo,avuga ko,ar’itegeko riturutse ibukuru kandi ko uzafatwa arimo kuyireba azahabw igihano cy’Urupfu.

Mbona ko abatuye hafi y’ingoro y’umwakagara bose bambuwe za TV.Bahabwa amategeko yo kuzizana aho mu ngoro y’umukuru w’igihugu kugirango batazongera kureba no kumva amakuru kugirango bibere mu icuraburindi rikomeye cyane ntibamenye aho ibintu bigana naho byerekera.

Ubwo mukanya gato,abari bagiye kuzana za TV mbona bahuye n’uwahoze yari umusirikare ufite ipeti rya Col.Rwahama Jackson ariwe wahawe inshingano zo guhamagaza bur’umuntu wese wigeze kubaho umuyobozi mu gisirikare ahamagarwa kugirango agaruke ngo kuko bakenewe vuba byihutirwa.

JezebelNuko ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore mu bihe birimbere muri gakondo yabakiranutsi hagiye gucika igikuba gikomeye Jezebel Nyiramongi agiye kubona abashyitsi benshi cyane babagore abagabo bakazaba ari bacye cyane mur’uwo muhango bazuzura mu nzu basaguke abicaze hanze kandi bazajya bicara bakubye ikibero cyangwa itako.

Mur’uwo muhango bazaba bagaragaza umubabaro inyuma ariko kumutima bazaba banezerewe,kuko umutwaro bikorejwe bazaba bawutuye nta gahinda kandi kazaba gasigaye kumutima.Abagore bazijya bigira ko babaye cyane ariko Jezebel Jeannette Nyiramongi azaba abizi neza yuko bashimishijwe nibyo birori ariko ntakundi azabigenza kuko Ijuru ryirabura rizaba ryamusuye.Ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,andika ibyo,kugirango umunsi byasohoye bazamenye yuko Uwiteka ariwe Mana ya bakiranutsi uko niko Uhoraho avuga.

June 9, 2016 njyanwa mu iyerekwa maze nerekwa ibigiye kubaho kandi byabayho ariko bikaba bigiye kwisubiramo uko byabaye.Nerekwa abacika cumu basigaye ku icumu rya genocide mu w’1994,mbona bahamagawe bakoreshwa inama kugirango babwirwe yuko bagiye kugirirwa neza,ariko nyamara bahamagawe izuba rya renze nta cyo bagikijije mbona babateranije mu nzu babashyira hamwe bose buzuye za nkovu zabo zimihoro batemaguwe maze batangira kubabeshya ibyo bazabakorera nyuma y’imyaka [22] bamwe bari bashaje abandi bamaze gukura ku buryo bugaragara.

Abazize genocideMaze ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abacika cumu bagiye kwiyongera ku bwinshi kandi ntabwo hazarokoka benshi nk’uko byagenze[ 1994]ahubwo hazarokoka bacye cyane kuko bahigiye Uwiteka ko bazamukorera naramuka abakijije imipanga ya bahutu!

Ariko siko byagenze ahubwo intambara yararangiye buri wese atangira kwitura inabi mugenzi we,no gukora ibyangwa na maso y’Uwiteka Imana ya bakiranutsi.None babwire ngo kurahira mwararahiye muvuga yuko muzakorera Uhoraho ariko ibyo mwasezeranije ntabwo mwabikoze mwabaye ababeshyi.

Ubwo kandi ninako abari hanze y’igihugu nabo niko bahigiye Uhoraho,ngo nuducyura ukatugeza muri gakondo ya bakiranutsi natwe tuzagukorera,ubwoko bwanjye bumaze kugera muri gakondo ntabwo bwigeze bunkorera ahubwo bwatangiye kwica abahutu burihorera karahava.Ndabihorera ngo bubanze bwimare umujinya ariko aho gucubwa umujinya wabwo ahubwo ukagenda urushaho kwiyongera ndetse bakawuvanga nuburiganya bambura abahutu batariho urubanza.Ibyo nabyo ndbayihorera nibwira yuko bazageraho bagatuza ariko ntibigeze batuza.

None bambwirire uti,gutuza ntabwo muzatuza,kandi kugwiza ntimuzagwiza,kuko mwabaye ikizira imbere ya maso y’Uwiteka Imana ya bakiranutsi.Dore Uwiteka agiye kubaheha nkuheha amabyi muzibagirana burundu hanyu hazasigara aramatongo kuko mwagenje ukubiri n’Uwiteka Imana yo Ijuru uko niko Uhoraho avuga.

j2Nuko mbona inteko ya bacamanza yo mu Ijuru yongera guterana maze ifungura dossier y’abatutsi n’abacika cumu ikaba yarifte n°0010/16/06,maze iyo nteko ya bacamanza y’Ijuru yanzura urubanza rwali rumaze igihe kinini cyane imbere y’Uhoraho rutaracibwa hategerejwe yuko igihe bahawe cyo kwihana no kugarukira Uwiteka cyarangira hakabona gufatwa icyemezo cyo guca urubanza rwitiriwe urubanza rw’Abatutsi maze bigaragara yuko ubwo bwoko butagonda amajosi niko gufata icyemezo cya nyuma cyo kubakuraho amaboko maze mbona bagereranijwe n’inzoga y’inteme yanze gushya nyirayo ayongeramo umuriro kugirango arebe ko yashya ikabona kwarurwa uko niko Uwiteka avuga.

Nongera kubona muri gakondo haguye imvura ikomeye cyane y’amahindu nimivu maze mbona abari bakomeye baranyagiwe,ndetse mbona abatwigizagayo batashakaga ko tubegera nyuma yuko tuboheje igihugu maze bagahinduka ibikomangoma mbona babaye abo gukorwa nisoni ahubwo batangira kujya kumuhanuzi kumusaba ko abasengera mbona bibagiwe ko bari ibikomerezwa kugeza ubwo bajyaga basekana imbereka badashaka no kutureba ariko bambe baraza ndabakira ndabasengera ubona ko bafite ikimwaro nisoni zo kwinjira mu bantu kuko bari bakomeye none basigaye boroheje ubwo mbona uwitwa Fred waturutse IBURUNDI tukaba twarakoranye wa mwuga mubi wagejeje umwakagara ku ngoma, mbona nawe noneho amenye yuko natwe dushobora kuba turabantu.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore za nkozi zikibi zihiga ubugingo bwawe zakajije umurego none bahagaze mu mayira abili wowe ikomereze wijyendere wigire hahandi ujy’ujya kuko ejo mu masaha yo mu museke bazaba bagose ko bagose inyamaswa.

SwalaNjyanwa mu iyerekwa mbona abantu bavumbuye impongo iraza yirukanka iraabasigakure cyane ariko inanarwa gukomeza kuko bari bayigose hose bayihindira aho nibereye iraza nyifata ukuboko doreko yari yananiwe maze irambwira iti,uwaguha ibhumbi [2000]ukandeka nti reka da kuko wabaye umuhigo wanjye,irongera iti,buriya nuko naguhaye macye mu mufuka reka nguhe ibihumbi [5000]ndayihakanira.

Nuko ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umugisha uraje kandi uhite urangiza gahunda yawe vuba vuba kuko umuriro ugiye ukwaka ubu birakomeye cyane mu isi ya bazima ariko ntutinye kandi ntugire ubwoba kuko nd’Uwiteka Imana yawe.Dore inkozi zikibi zasomye ubuhanuzi zimenya yuko zitaraguca igihanga nta cyo zishobora kuzageraho ngo kuko urazirose.

Inkanga.InkokoNerekwa abana binkozi y’ikibi yitwa SUSANA Thomas imbaraga ze zirangira nerekwa mbona abahungu be batereea umusozi w’ubatseho ishuri ryo kwigisha abatutsi kubaha Imana maze mbona baruriye kulinda bageze kwiryo shuli.Maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,buri gihe iyo wakiriye umugisha wawe uba uvuye mubari barawujyenya ako kanya batangira guhura nibibazo bikomeye cyane kuko uwabo uba waragurishijwe kwa Satani bakawutangaho igitambo kugirango bahabwe mwinshi kurushaho niyompamvu ubonye bariya benewanyu binjijwe mu bibazo bakaba bagiye kwibera kumusozi.

Naho umuntu yaba afite ubutunzi bungana iki,iyo uwambuwe umugisha atangiye kwakira umugisha we,kuko badashobora gutunga umugisha umwe ar’abantu [2] icyarimwe cyangwa [3]bisaba yuko wa mugisha wamburwa abawufite ugasubira kuri nyir’ubwite.Ibyo nibyo umaze kwerekwa bigiye kubaho kuri bene wanyu bakoze ibyangwa na maso y’Uhoraho uko niko Uwiteka avuga.

Nerekwa izo nkozi zibibi uburyo zahumanije ubugingo bwanjye,maze mbona uburyo niringiye Uwiteka imana yabakiranutsi,kubera amasengesho no kwizera Uwiteka mbona ukuntu amaboko yanjye bari barahinnye kugirango atazigera yakira umugisha mbona ahambutse ndayarmabura asubirana uko yarasanzwe maze nshima Uhoraho kandi mbona abantu bose babinye baratangara cyane ukuntu Uwiteka ari mwiza kandi ashobora kugirira neza abamwiringiye bose batangira guhimbaza Imana ya Majeshi Leon,Abraham,Issac,na Yakobo.Maze nezwezwa nuko Uhoraho yankunze ntamuzi akaba ampaye ubutaber busesuye kandi ntwe abereye ahubwo aciye imanza zitabera uko niko Uwiteka avuga.

INYIGISHO Z’UBURYO WASENGA UKIKURA MU BIBAZO BYABADAYIMONI

bibleBene data bakundwa kubohoka ntibyoroshye kuko bisaba gutanga ubuzima bwawe bwose ukitangira guhangana nabakwambuye umugisha wawe kugeza uuwugaruje,si cyintu ukora umwaka umwe cyangwa ibiri ahubwo nuguhozaho kuzageza ugeze kurwego Uhoraho yaguteguriye.Reka mbabwire nti,nta muntu numwe wavutse ngo ashyirwe kuri iyi isi adafite umugisha Imana yamugeneye!Ariko kuko Satani ar’umwanzi w’ijambo ry’Uhoraho buri gihe arwanya abantu bose Uwiteka afiteho umugambi akabahindura ingaruzwa muheto ze,kugirango zimuramye kandi zimukorere aho gukorera Uhoraho.

Urwo nirwo rugamba turimo kurwana buri munsi uko bwije nuko bucyeye.Iyo zibonye ko watahuye ibyo zagukoreye,zitangira gushaka izindi baraga z’umwajima zikurenze kugirango utazambura zigasigara amara masa!Aha niho har’ibanga Umwami wa bakiranutsi Yesu Kristo yaravuze ngo”abana bumwijima bazi kugenza neza ibyabo”ariko abana bumucyo ntibazi kugenzura ibihe ngo bamenye yuko imvura igiye kugwa cyangwa hagiye kuva izuba.Aho yashakaga kuvuga ko,abitwa ko bakijijwe bahora mukizere kidafite aho gishingiye aho kugirango bagenzure barebe impamvu itera ibibazo barimo.Ariko abapagani bajya kubaza imana zabo,naho abakiranutsi ugasanga bavuga ngo Imana irabizi.

Nibyo irabizi ariko se wowe waba ubizi kuko mbere yuko ikurema yarizi byose bizakubaho kandi niwowe uhumanywa ntabwo ar’Imana.Nuko rero ufite inshingano zo kwigenzura ukareba ibigukorerwaho ubinyujije mu nzozi maze ugafata umwanzuro mwiza wo guhangana na Satani dore ko dufite umufasha ariwe mwuka wera.Kuko azakubwira byose byabayeho,ibizabaho,nibirimo kubaho uko niko Umwami wacu Yesu Kristo yadusezeranije mbere yuko asubira mu Ijuru aho yaviye aza kuducungura hano ku isi ya bazima.

Ukwiye kwibaza ngo,umwuka wera waba umufite?Kuki utamufte?Kuki umufite kandi akaba atagufasha?Ese birashoboka!Ibi nibibazo umuntu ufite ubwenge butekereza kandi akita kumaherezo ye ndavuga urugendo rugana mu Ijuru,ndetse akita no kubuzima bwe bwahano ku isi.Kuko abantu benshi bacirwa intege nimyaka bamaze kugeraho bigatuma bareka kurwanira uburenganzira bwabo bityo inkozi zibib aikajya zibaca intege zibabwira yuko ari ko Imana yabiteguye naho baba bagirango bakurindagize utazigera umenya akari imurori.

Ongera wibaze kuki abandi bashaka abagabo ingo zabo zikubakwa kuki wowe wabuze nugusuhuza?Ntiwavutse nkabandi?Kuki utarabyara ese Uwiteka yaba yaraguhaye isezerano ryo kuzabona umwana?Niba har’icyo yakubwiriye kumutogoto w’ijambo rya nyiraryo urahirwa.Ariko niba wicariye umutogoto gusa ngo ni uko bashyizeho cyangwa wasanze birigutogota waba ufite ikibazo gikomeye cyane!Niba har’icyo yakuvuzeho ubwo wihangane ukomeze guhangana nizo nkozi zikibi kugirango uzitsinsure maze uhabwe umugisha wawe.

Dore ikibazo ukwiye kuba wibaza:Nyuma yuko Abel na Cain batanze igitambo,maze Uwiteka akishimira igitambo cya Abel,Cain yatangiye gutegure imigambi yo kwica murumuna we.Maze aho kugirango Uwiteka ajye kuburira Abel,ahubwo ajya kwa Cain maze aramubaza ati,Cain niki kikurakaje iyo uza gutanga ibyiza ntibyari kwemerwa?Ubusanzwe imana yishimira igitambo cya maraso ariko Cain ntiyigeze abimenya ndetse na Abel ntabyo yarazi ahubwo nuko yakoraga umwuga wubworozi

Na Cain iyo aza kubimenya yari kugurana na murumuna we maze agatanga ikimasa nkicyo murumuna we yatanze.Kuko mu migambi y’Uhoraho yari yamaze gutegura ko ibitambo bizajya bitambwa bizaba ari amaraso.Nuko Uwiteka abaza Cain Itangiriro 4:1….. ati Cain dore ibyaha byitugatugiye kurugi kandi niwowe bishaka niwowe wo kubikingurira umuryango kandi niwowe ufite ubushobozi bwo kudakiingura none ukwiye kubitegeka.

Cain akimara kubwirwa ibyo yahise asaba murumuna we ko bajyana murwuli maze bamaze kugerayo ahita amutsinda aho.Ntituzi ibyakurikyeho uko ababyeyi babyitwayemo nyuma yo kurya kw’itunda babujijwe maze bakabyara bakororoka nyuma yahoo urupfu rukinjira mu bana babo.Gusa Ijambo ry’Imana bibiliya rivuga ko Uiwteka yababjijie Cain ati,murumuna wawe ari hehe?maze arasubiza ngo’nd’umulinzi wa murumuna wanjye”.Am I keeper of my brother?Uko niko yabajije Uwiteka.

Uhoraho nawe aramusubiza ati,dore amaraso [9] ya murumuna wawe ararira kubutaka arimo gusaba guhorerwa ngayo nguko uko niko ubugome bwatangiye ariko ikibazo kuki Imana itaburiye Abel ahubwo ikiburira Cain?Umuntu afite uburenganzira bwo guhitamo ikibi ni cyiza nk’uko biri uyu munsi wa none mu isi yabazima aho umuntu agurisha umugabo we,umugore we,abana be,inshuti ze.

Ibyo byose bituruka mukutubaha Imana kandi bigira ingaruka zikomeye cyane kubakora bene ibyo,kuko bazacirwaho iteka cyangwa bakaba baranamaze gucirwaho iteka n’Uwiteka Imana ya bakiranutsi.Ngaho rero ntuzavuge ngo ntiwamenye wibaze impamvu udafite umugisha kuko aho waba uri hose wakabaye urumunyamugisha ntaho Imana itaguhera umugisha waba mubuhunzi cyangwa ahandi hose nko muri gakondo ya bakiranutsi.Ariko wibaze kuki abandi bahabwa umugisha ariko wowe ukaba utawufite.

Umugisha s’ugukora cyane kuko harabafite akazi bakora amasaha y’ikirenga ndetse bamwe murabazi ariko kugeza magingo aya bakaba batagaragara nkabanyamugisha kuko bagizwe nka PUNDAMILIYA barakora ariko bakorera abandi bakaba aribo bahabwa umugisha.Kwigisha nuguhozaho reka tujye twongera twibukranye maze twirebe aho tugeze kugirango turebe ko har’ibyo twabohoza byatugirira umumaro.Nta muntu wakubohoza wowe ubwawe utaramenya ibyakubayeho wenda Umuhanuzi wenyine niwe ufite ubushobozi bwo ku kubwira ibyawe ariko abandi bose bararwanira iyo mpano kubusa kuko naho wakwitwa Umuhanuzi kandi utari we ntibizabura kugaragara kuko abantu bazakuzaho ubabwire iby’Epfo na ruguru nyuma bazagend abavuga bati uriya aracyatsa nta kigenda gahoro gahoro uzagend ubona idini ryawe rigenda rishiramo abantu bikuyobere usibye ko nawe uzaba ubizi ko ubeshya abantu hazasigara babandi bimpumyi maze utangire kwigisha ngo abantu barashaka ibitangaza byako kanya nyamara ibintu byose nukubitwaza gahoro ariko wibuke yuko icyabazanye sibitangaza ahubwo baje ngo ubasengere ubabwire ibyabo iyo rero utangiye kuvuga ibidahuye nubuzima bw’uwo muntu waje ku kureba birumvikana neza yuko uba utar’Umuhanuzi.

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments