Umukuru w’igihugu cytwa uRwanda umwakagara P.K yateye ubwoba abanyarwanda rubanda rw’Umwami Kigeli V Ndahindurwa mu gihe cyo kwibuka jenocide yakorewe abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi kunshuro ya [22]
Mu ijambo yagejeje abaraho,mu buryo bwo kwishongora cyane kandi nyamara bari mu gihe cyo kwibuka amahano yagwiriye igihugu,aho kuvuga ko ayo mahano atazongera ahubwo yeretse abanyarwanda yuko afite inyota y’intambara akongera kwikorera jenocide ku nshuro y all
Abatavuga rumwe n’umukuru w’igihugu cyitwa uRwanda bwana PK.Umwakagara,kubera basa nabamuzi bajya bamutega udutego yarangiza mu buryo butarimo gushishoza agahubuka akavuga amagambo yuzuye ubwoba maze bigatuma rubanda rw’Umwami rurushaho kumutakariza ikizere
Ubusanzwe mu bihugu byagiye bibamo intambara,usanga igihugu gihamagarira abatavuga rumwe kubera ibitekerezo bitandukanye kuza bakubaka igihugu kugirango amahano nkayo atazongera
Ariko mu Rwanda siko ho bimeze ahubwo umukuru wicyo gihugu we avuga ko ntawundi wayobora icyo gihugu ko ari we wagikuye mu menyo yarubamba nyamara nawe azi neza ko ibyago byagwiriye icyo gihugu nawe afitemo uruhare.Nta na rimwe umwakagara ajya ashaka kumva ko yashyikirana nabamurwanya ahubwo yumva yabica bose akabamara bigaragara ko agahugu k’uRwanda kamaze kuba isambu ye,usibyeko nisambu yawe leta har’igihe ikwishyura maze ugakurwa mu byawe bitewe nibikorwa remezo biba bikenewe
PK:Abo bose birirwa bazenguruka kumipaka uwazana ngo bangirire vuba bareke guhora bavuga gusa,muyandi magambo ati,ubona mwabikoze uko mbyifuza bityo nkaburizamo amatora ya 2017 nkazabona icyo nitwaza kugirango nifatire manda ya lll
Ariko burya abakuru baravuze ngo,usinzira areba ikirago aba yigiza nkana,maze bongeraho bati,uguhiga ubutwari muratabarana,aha sinzi abo numvise banavuga ngo umanika agate wicaye wajya ku kamanura ugahagarara ese yakwisabira intambara ikamukura mukiryamo cy’abagabo byagenda gute?
Mubisanzwe ku bantu babanye n’umwakagara bavuga ko asanzwe arumunyabwoba iyo yumvise intambara abura amahoro,ugasanga byamutesheje ubwenge kuko ubu azi neza ko akanya akari ko kose ashobora guterwa yabanje kujya azikinira muri Congo bucyeye amahanga aramurasa amusbiza murwagasabo aho ubu acunganwa nimipaka
Yakoze ibishoboka byose ngo ateze intambara mu gihugu gituranye n’uRwanda cyitwa Uburundi maze Abarundi bamubera ibamba banga kurwana na nubu akomeje kwica abakuru bingabo nabayobozi bakuru bigihugu ariko bamubereye ibamba kuko yari yizeye neza ko azabatega agatego ka moko maze asanga iyo ntero mu Burundi itakikirizwa
Ijambo ry’umukuru w’igihugu cy’uRwanda ryateye abanyarwanda ubwoba kuko yabemereye ko haba har’intambara irimo itegurwa,ariko se arabuzwa niki ko abana be bibereye mur’America akaba ntawuzajya kuyirwana na LT.Ivan cyomoro akaba ashinzwe kumulinda ntabwo azi ni uko barasa isasu ariko buriya wa mugani ngo umugabo akwirukana kenshi akakumara ubwoba ubanza igihe cyaba cyegereje ngo ibyo umwakagara yifuza Uhoraho abimusohoreze kuko burya icyo umuntu yifuza ninacyo ahabwa
Habyarimana yategetse abanyarwanda abategekesha igitugu ariko byarangiye bamweretse ko abanyarwanda badakinishwa.Umwakagara kuba bamwihoreye imyaka irenga [20] suko abanyarwanda ar’injiji cyangwa bahumye batabona ahubwo bamukoze iby’Umwami w’umwidishyi azabyemera abibonye





