HomeNewsMagigiri wo kumugabane w'Uburayi yamenyekanye!

Magigiri wo kumugabane w’Uburayi[France] yamenyekanye!

March 27, 2016 Ijambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu dore umwakagara yafunze abantu benshi cyane cyane abo yabashije gushimuta ntibimenyekane ngo bitanganzwe ku ma radio.Ubu abo bantu bose yashimuse abenshi bagizwe nabasirikare bari barahunze igihugu,agenda abakura muri gereza abasohoramo akagenda yica umwe umwe kuzageza abarangije.

Iyo amaze kubashimuta abanza gutegereza ho gato,kugirango yumve ko bimnyekana mu muryango mpuzamahanga (Amnesty Internatinal) yamara kubona ko basakuje induru zimaze guhosha agasigara ategereje ko bizashyirwa muri rapolo zimiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ahasigaye agaca ibihanga byabo yita ko ar’ibipinga birwanya ubutegetsi bwe.

Prison2Ni uko ijambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Uhoraho agukijije urupfu rw’umwakagara nabadayimoni hamwe na za magigiri ze,ariko uburire abasigaye uti,inyuma karahinda umuriro kuko intwari zitaka zinyinyiriwe ahasigaye nahintwarane niko Uhoraho avuze!

Mvuye ahongaho,mbona mpawe amababa yo kuguruka(Spiritual Wings)Maze ndabwirwa ngo,ninjye muri gakondo yabakiranutsi njye kureba uko ibintu bimeze;ndagenda ngezeyo nsanga gakondo ifite isuku nyinshi cyane ku buryo umuntu yanatoragura urushinge nijoro.Nuko mbona abanyagakondorero babayeho mu bwoba butagira uko bungana cyane cyane abari na bategarugori bagituye muri uwo murwa mukuru wa gakondo yabakiranutsi(Kigali)

KigaliNerekwa ikindi gice cy’abari nabategarugori bo mu bwoko bw’Abatutsi Kazi,basa neza cyane bashinzwe umurimo w’ubutasi.Mbona ko umurimo wabagore wo kujajwa ko warangiye burundu kubera gutinya kuvuga maze ibyo wavuze ejo ukazajya kubitangira ibisobanuro mu biro by’Iperereza

Mbona abatutsi-Kazi bashakakisha aho bahungira barabura kuko bari bamaze kubona intambara yatangiye kubanukira igeze mu irango ry’Aarembo y’ubutayu bugufiya!Nuko maze kuzeguruka umurwa mukuru wa gakondo yabakiranutsi mbona za nyampinga zimwe zinsaba ko twajyana nkazikiza akaga ibyago,amakuba agiye kuzigwirira.Nuko mbabwira yuko jyewe nahawe amababa yo kuguruka ntaburyo nabasha kubahungisha ngo mbakize!Mbonamo abitwa amazina yitwa NZABAMPUNGA,IMANA IZADUKIZA,BYARI BYARATEGANIJWE,nandi mazina menshi

WingsUbwo mfata ikirere ndagarukira maze ntanga rapolo kuri Malaika wari yantumye mu bwira uko bimeze amaze kumva gahunda zose ahita yohereza Malaika ushinzwe intambara aragenda ahagarara mu mpande [4] z’Isi Iburasira zuba,Iburengera zuba,Amajyepfo,Amajyaruguru aho hose ahagotesha ururanga rw’umuriro kugirango uzahanyura atari uwo mu bacu azafatwe numutego umushibukane

Nuko nerekwa mpura numusaza numukecyuru bari bahagaze ahantu bategereje ko,haza umuntu wavuzweho kuba umunyamugisha,ndahanyura maze kuhagera mbona banjyanye mugisenge cy’uzuyemo umugisha maze ndawitegereza maze ndabwirwa ngo;uyu niwo mugisha wawe ureke wa wundi wajyaga uhabwa na za magigiri kuko uriya Uhoraho yawuguhaye kugirango yerekane yuko ariwe waguhamagaye kandi ko ashobora kughesha umugisha akoresheje uwo ashatse kugirango umenye yuko ari Uwiteka Imana kandi ategeka byose yaba Ijuru cyangwa isi nibituyemo byose bikorera munsi yububasha bwe niko Uhoraho avuga.

shoeNuko maze kwerekwa iyo migisha yose uko ingana nibwo nahise mbwirwa ko nkwiye gusiga urukweto rumwe mu nkweto nari nambaye[1] ngo kuko ubutumwa igice kimwe maze kugisoza hakaba hasigaye ikindi gice cya [2] igice cya [1] nikurwa ry’umwakagara ku ngoma,naho igice cya [2] nukwima ingoma ku Mwami w’uRwanda kigeli V Ndahindurwa nuko nkuramo urwo rukweto ndarusiga njyenda nambaye urukweto rumwe ndongera ndigurukira nisubirira mu icumbi ryanjye aho ntegerereje ibyahanuwe ko bisohora

Ndagenda maze kugera mu icumbi mu gihe ntararuhuka ngitegereje gukuramo rwa rukweto rumwe rusigaye,mbona inkoko yisake igenda yirukanka icibwa igihanga bisobanura yuko umuzimu wangezaga aciriweho iteka.Nkomeje kwitegereza mbona igitoki gihiye kugeza hagati ikindi gice cyo hasi kikaba kibisi maze mbona cya gice gihiye baragiciye hasigara igice kibisi maze ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu shyira ahagaragara ya NTASI y’umugore uri mu gihugu cy’Ubufaransa witwa INGABIRE MUGARURA CHRISTINE umaze igihe akugenza agushukisha utunyobwa nutugori maze isi yose imenye yuko yaciriweho iteka mu manza zabakiranutsi zigomba gucibwa muri uyu mwaka

FruitsDore nta mugisha wundi usigaye uzaturuka kuri uwo magigiri utuye I paris kuko amaze igihe agutega imitego ukayisimbuka kuko wahindutse ubwoko butavumika kandi butajya bugwa mu mitego yabadayimoni.Uwo mugore nindryarya ikomeye cyane kandi numugome wambaye urugomo ushinzwe kumena amaraso yabakiranutsi ku ngoma y’Abega b’Abakagara yigize umukiranutsi ku nguvu za leta azi ibyanditswe neza cyane kandi abasha kubisobanura neza no kubisobanukirwa mu mvugo yo gukiranirwa yerekeza mu irimbukiro uwo nguwo yamaze gucirwaho iteka n’Uwiteka Imana abakiranutsi

Kandi siwe wenyine ahubwo nabamukomokaho bose bamaze gucirwaho iteka kuko bayobotse inzira ya Balam wameye kurya intonrano kandi Uhoraho yari yamuburiye mu nzozi  ko adakwiriye kwakira intonorano z’Umwami Balaki wifuzaga yuko umuhanuzi yavuma ubwoko bw’Uwiteka butavumika

StarDore uwo mugore yabonye amaze kugera mu Burayi yibwira yuko yageze mu ijuru,ariko naho yatumbagira akagera mubushori shori bw’INYENYERI  zo kwijuru ntakabuza yuko Uwiteka atazabura ku kumanura akagukubita hasi kugirango umenye yuko we ari Uhoraho ushobora byose nubwo mwavuze yuko adashobora byose!Nuko rero nimuhame hamwe kuko igihe cyanyu kirasohoye maze Uhoraho abereke yuko ashobora byose kandi ko ari we waremye ibiri mu isi byose uko niko Uwiteka avuga

Mwana w’umuntu,ndabizi neza yuko uri mu ntambara zikomeye cyane kandi zidasanzwe ariko ukomere kumuheto kuko usigaje gato cyane ukaruhuka dorre ijambo ry’Uhoraho ryakubayeho urwandiko rusomwa nabarutuye bemeza yuko kwiherezo uzagororerwa kuko Uhoraho ari ko yabivugiye mukanwa kabahanuzi none uhumure utuze kandi wihangane cyane kuko nubwo bwije dore ndabona umulinzi w’ibyasezeranijwe aca amarenga avuga yuko umuseke wamaze gutunguka byagaragaye yuko bwacyeye maze abariraga bagahozwa n’ijambo ry’Uhoraho Imana yabakiranutsi niko Uhoraho avuga

Nuko rero ,mwana w’umuntu,egeranya ibimenyetso byose maze ushyire ahagaragara iriya nyenzi kazi kuko niyo ntasi ya nyuma ikunetse ntabandi bazongera ku gutata ahubwo ugiye kuzivuganira na ba nyir’ubwite kuko uyu mugore wari yagutumiye mu gihugu cyo mu Burayi[france] bari bamufitiye ikizere ko bazahita bagufata ukigera ku kibuga kindege werekeje mu Burayi.Ariko se ubundi usibye ubupfapfa hamwe no guhakana Uwiteka ko adashobora byose,bumvaga buriya ko igihe umaze uhanura wagiye uvumbura abantu benshi cyane bigize nabi bagahinduka za magigiri yumvaga yuko yaba afite ubudahangarwa kuburyo umwuka wera adashobora kumutahura ngo amushyire ku karubanda?Niko umwuka w’Uwiteka abaza!Bibwiraga yuko ibyo bifuza byose ko bizatungana bitwaje yuko ngo niwumva ko ugiye mu Burayi uzahita uahahamuka maze ugatabwa muri yombi.Uburayi se ni mu ijuru?Ibyo byose Uhoraho yemeye ko bibaho kugirango agutunganirize mu butayu maze igihe cyo kumukorera umurimo we mwiza wo gukiranuka muri gakondo yabakiranutsi uzabashe kuwukora neza no kuba icyitegererezo mubandi kuko Uhoraho yagambiriye kuzagukoresha ibikomeye mu isi yabazima uko niko Uwiteka avuga

Nuko humura humeka kandi tuza ubwo Uhoraho agukijije umunyaburayi ntawundi magigiri uzongera ku kuzaho kuko uriya niwe bari bafitiye ibyiringiro none gahunda zabi zose Uwiteka yarazivangiye bituma bakorwa nisoni kuko JEZEBEL Nyiramongi yari yatanze agatubutse kugirango ufatwe kuko icyo akeneye ari ukukubona amaso kumaso ari ko umubwire nta bwo umuhanuzi yabonana nindakebwa nkawe kuko ar’ikizira k’Uwiteka Imana yabakiranutsi.

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments