HomeInte'lGen.Nyamwasa arizize,ushaka byinshi,ukabura na bike warufite!?

Gen.Nyamwasa arizize,ushaka byinshi,ukabura na bike warufite!?

Isesengura ry’ikinyamakuru inyangeNews rigaragaza ko,ibintu bishobora kuba bitoroheye abagize agatsiko ka bicanyi ka RPF.iyamburwa rya Gen.Kayumba Nyamwasa ryibukije abanyarwanda bari barahunze 1959,ubwo bamburwa ubuhunzi mu gihe RPF yari yegereje gutera urwagasabo.

Burya rero akawamugani,amateka yizubiramo,uko byagenze agatsiko ka FPR inkotanyi kajya gufata intwaro ngo gafate igihugu ku ngufu za gisirikare,na nubu niko bigenze!Gusa aho bitandukaniye,icyo gihe abatutsi basenyeraga umugozi umwe,nubwo UMUSITA n’Umwakagara baje kubacamo igikuba bagahitana Gen.GISA Rwigema FRED,kubwinyungu zabo babifashijwemo na Col.Dodos Twihrwa akaba Pastor wa CLEPR ikorera ku KIMIHURURA.

Gen.Nyamwasa yashatse gukora nka FPR-Inkotanyi uko bakoraga dore ko ari mu bayobozi bakuru buwo mutwe witerabwoba!Gen.Nyamwasa yanze gushyigikira ubwami bw’uRwanda bwemewe na mategeko,agirango uko byahiriye Umwakagara nawe niko bizamuhira kuko yabonaga ko Umwakagara arembeje abanyarwanda ashaka kudufatiranira muri bukene bw’igitugu cy’Umwakaga yibwira yuko tuzahita tumuyoboka!

Arabizi neza uburyo bakoresheje izina ry’ubwami kugirango rubanda rw’Umwami rubashe kwemera gushyigikira uwo mushinga bajya bavuga yuko aribo bawitangiriye ubwo bari muri Uganda naho abandi banyarwanda bakaba abanyamuryango ariko bakaba badafite imigabane ingana niyabo kuko bon go ari ba member founder.

Gen. Nyamwasa arazi ibibazo bimutegereje kubera ubufatanya cyaha yagiranye na shebuja.Ibyago azagira byose niwe uzaba abyiteye kuko yanze kwifatanya nubwami bw’uRwanda kandi amahanga ntiyahwemye kumukangurira kwifatanya nubwami ariko aca ruhinga nyuma ajya gushaka abahutu bo mu bwoko bw’Abarepubulika  yibwira yuko bizamuhira none reba bibaye isupu!!!

Nta gushidikanya yuko abazungu aribo bari inyuma yurubanza rwambuye Gen.Nyamwasa ibyangombwa by’ubuhunzi.Bishatse kuvuga ngo,nta mutekano agifite kandi igihugu cya Africa y’Epfo nacyo ntabwo kigishoboye kumurindira umutekano ahubwo nareba nabi ashobora gufatwa agafungwa cyangwa akicwa niba adahagurutse vuba ngo atere Umwakagara mbere ya matora mukwezi gutaha.

Gen.Nyamwasa asigaranye inzira imwe gusa niyo kuyoboka intambara akirwanaho,gusa bizamugora kuko abanyarwanda bose nta bwo bamushyigikiye kuko bamaze kurambirwa ubutegetsi bwikinyoma bushingiye kugitugu nubwicanyi bigeretse!

Ikigaragara abega na Gen.Nyamwasa bose binjiye mu butayu bukomeye amaraso bamennye arabaagrutse!Abatutsi baciye ibihanga kugirango bagere kubutegetsi abakozeho!Ikigaragara ni uko gahunda zo gusenya urwagasabo zirimbanije,naho NAHIMANA Thomas wari yizeye abafaransa binyuze muri Uganda (MUSEVENI) nabyo byaranze none yagiye gupfunda imitwe muri Australia niba hari icyo bazakurayo ntawamenya.

Ibyari byo byose General natanyura Uganda muri iyi minsi,aranyura mu Burundi.Kuko amazi yamaze kurenga inkombe,gusa niko bigenda wanga kumera amaraso igihugu,imbwa zikayarigatira ubusa.Yanze kwifatanya nubwami none bitumye yinjira ubutayu atazi uko azabwikuramo!Yashyatse kuburana n’ijambo ry’ubhanuzi none bumukozeho!Bibabere isomo mwese abarwanya ijambo ry’ubuhanuzi nibwire yuko mutazongera kujya impaka numwuka w’Imana bibabere isomo nikindi gihe ntimukarwanye umwuka w’Imana kuko niwe utegeka ibiri mwisi byose kandi niwe ubiha guhumeka umwuka wabazima.

Nta byumweru [2] bishize umwuka w’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuzeko,Gen.Nyamwasa agiye kwinjira mu butayu bwo hagati.Naho Chancellor Benzinge we,akaba ari ku nkengero z’ubutayu hafi yo mu irango ryo mu irembo ya gakondo ya bakiranutsi.Igice cya (55) cy’ubuhanuzi havuga ko, https://inyangenewss.com/?p=15453 …

Ubuse koko General bamuciye igihanga nta bwo yaba yizize?  Burya inda nini nimbi,kandi abakurambere baravuze ngo,IHENE mbi ntawuzirikaho inziza.Kandi nyine ingeso ntirara bushyitsi ibyahanuwe reka bikomeze kwikorera umurimo amaherezo bizarangira Uwiteka atubereye igisubizo aruhure imitima yacu yaguye isari.

Save

Save

Save

Save

Save

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments