HomeJusticeUhuru Kenyatta ahanganye nabaganga!!!

Uhuru Kenyatta ahanganye nabaganga!!!

Amakuru aturuka mu gihugu cya Kenya afite za gihamya,avugako leta iyobowe na UHURU KENYATTA hamwe na mugenzi we WILLIAM RUTO bibumbiye muri ihuriro rya politike ryitwa JUBILEE yananiwe kurangiza ikibazo cy’abaganga bemerewe na leta KIBAKI na RAILA yasize ibasinyiye inyengezo ingana na 300% none leta ya JUBILEE yanze kubahiriza ayo masezerano ku buryo services zose zigihugu zijyanye na ministeri yubuzima zarahagaze ubu amezi abaye [3] ibitaro byose bya leta bidakora.

Bamaze ibyumweru [2] bafunguwe bavuye muri gereza aho barayemo iminsi [2] maze ibitaro bya private nabyo bihita byigaragambya bahaye leta ya Uhuru amasaha [48] kuba bafunguwe byaba bitaribyo bagahagarika kwakira abarwayi.

Abantu bamaze kwitaba Imana kubera kubura ibitaro bibavura bamaze kurenga umubare mwinshi cyangwa wikirenga kuburyo bukomeye.Ibyo mu gihe birimo kuba,abanyapolitike wagirango ntanyama yubwoba bagira mu mibiri yabo,aho bajya gusaba abaturage amajwi ngo bazabatore mukwezi kwa Kanama uyu mwaka kandi barimo bapfa bazize inzara hirya no hino mu gihugu ukongeraho kuba batabasha kubona uvuzi bwaramira ubuzima bwabo.

Sibyo gusa ahubwo abarimo bigisha za kaminuza nazo zahagaritse kwigisha abanyeshuri ngo cyeretse leta ya Kenya iyobowe na Jubilee ibanje ikabaha inyungera bemerewe na leta ya KIBAKI none banze kwigisha bigira murugo kwiruhukira aho bategereje leta izasimbura iya jubilee.

Birakekwa yuko abanyashuli bashobora kuzatangira amashuli muri NZERI,ariko ibyo ntibireba amashuri yigenga kuko ayo mashuri yo akomeje imilimo yayo.Abarimo ngo baba barahuye nikindi kibazo gikomeye aho ministiri wa mashuri witwa Dr.Matingi aherutse kuvuga yuko abanyaKenya bose bafite za Degree cyangwa PHD zigiye gukorerwa igenzurwa kugirango ababa barizibonye baciye mu muryango winyuma basubire mu mashuri aho biteganijwe yuko bashobora kwiga iyindi myaka [2] barahagaritswe mu milimo yabo.

Abakurikiranira hafi ibya politike yo muri icyo gihugu bavuga ko,Uhuru ashobora kutazatsinda amatora kubera yuko ubutegetsi bwe bwaranzwe na ruswa itarigeze ibaho muri icyo gihugu cya Kenya.Ndetse baha amahirwe menshi RAILA Odinga kuba azatsinda amatora kuburyo bugaragara kuko ninzira zo kwiba amatora byagaragaye yuko bitagishobotse kuko komisiyo yashyizweho yemewe kumpande zombi yaba abatavuga rumwe na leta bibumbiye mu ihuriro rya NASA(Nationa Super Aliance) nyuma yo kwirukana komisiyo zigera kuri ebyeri zishinjwa kuba zibogamiye kuruhande rwa leta ya jubilee.

Intekonshinga mategeko iraba irangije imirimo yayo muri uku kwezi,aho bagiye gusigara biyamamaza kumwanya buri wese azaba yiyamamarizaho.Mu gihe ibyo birimo kuba abaturage bamaze guhunga cyane abatunze inka berekeza mu gihugu cyabaturanyi cya Uganda.

Save

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments