Amakuru agera ku inyangeNews aravuga yuko umukuru w’igihugu cy’America Donald J Trump watowe kuba perezida w’America,ngo yaba yatangiye gushyira mu bikorwa imigabo nimigambi yibyo yemereye abaturage ko azabashakira umutekano uhagije kugirango leta zunz’ubumwe z’America zisubirane icyubahiro zahoranye uhereye cyera cyane kandi yongere kubahwa muruhando rwa mahanga.
Bamwe mu banyafurika bamaze kugerwaho nibyo byemezo,harimo abasomali bagera kuri 90 hamwe na banyaKenya 2 ejo taliki ya25 mutarama bagejejwe kukibuga mpuzamahanga cya Nairobi cyitwa JOMO KENYATTA INTERNATIONAL AIRPORT(JKIA)
Aya makuru dukesha itangazamakuru rya bbc avuga ko,Donald Trump yamaze gufata ibyemezo byo gusohoza ibyo yemereye abaturage.Bimwe mu bihugu yafatiye ibyemezo byo kudahabwa visa,harimo S.SUDAN,SOMALIA,IRAN,na IRAQ ko badashobora gukandagira kubutaka bw’America kubera impamvu z’umutekano mucye ukomeje kugaragara muri icyo gihugu.
Amakuru avuga ko,ngo ubutegetsi bwa Trump bugiye gukorana na mashyirahamwe ashinzwe abimukira,kugirango abadafite ibyangombwa bimerera kuba muri America basubizwe mubihugu byabo baturutsemo.
Ndetse ngo yemeje umugambi wo kubaka urukuta ruhuza America na MEXICO kuko abimukira benshi ariho bakunda kunyura bakinjira muri America bakabaha batagira ibyangombwa bityo inkozi z’ibibi zitwikiriye umutaka wa kiyislam zikabona uko zikora ibyo gukiranirwa aho zimaze guhitana abantu batari bake.
Ndetse Donald Trump yemeje gahunda ye yatangiye yiyamamaza yavuze yuko azakura kubutegetsi abanyagitugu bo kumugabane w’Africa barimo Museven wa Uganda,barimo Robert Mugabe wa Zimbabwe,ndetse agashinja na ZUMA ko ngo yaranzwe na ruswa cyane byatumye igihugu cy’Africa y’epfo gihinduka indiri ya ruswa.
Save
Save
Save