Jan 4, 2017 njyanwa mu iyerekwa mbona ninjijwe mu ishuli,ariko mbona abandi bakora ikizamini, ariko njyewe sinagikora.Maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ikigeragezo kiraje ariko nta cyo kiribugutware,kuko gifite igisubizo,kuko Umwakagara yatinye inkuru washyizeho ivuga kurubanza r’umugogo w’Umwami w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa.Niyompamvu ahisemo gusenya gakondo yawe wahaweho kuzakubera umwandu niko Uwiteka avuga.
Nuko rero ntuhagarike umutima,cyangwa ngo,uterwe impungenge n’umwanzi wa bakiranutsi,kuko iminsi ye,igeze ku iherezo kugirango akurwe ku ngoma.Maze umwuka w’ikinyoma yimitse muli gakondo ya bakiranutsi,ucirirweho iteka uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.Nuko ijambo ry’Uwiteka rikomeza kunganiriza maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore bigiye kumenyekana yuko Uwiteka ari we Mana uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.Dore bagiye gutungurwa nicyemezo cy’urubanza rugiye gufata kandi icyemezo kigiye gufatwa kizaburizamo umugambi w’umwanzi (Umwakagara) w’ubwoko bw’Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uwiteka avuga.
Musalia Mudavadi.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore igihugu cy’IBABYLON,hari ubwoko bwitwa “ABALUHYA”,bamaze guhitamo umunyapolitike witwa Musalia Mudavadi kubabera umukuru w’ubwoko bwabo,bisa naho aba ar’Umwami w’ubwoko bwa ABALUHYA,bagenzi be b’Abanyapolitke byabahagaritse umutima bituma batangira kumurwanya iyo niyompamvu ubwo bwoko bwinjiye mu butayu bugufiya kubera kwigabanyamo no kwitandukanya kwabo,kandi bari bakwiliye kwishyira hamwe kugirango babe abanyamugisha!Ariko kubera ishyari ryo mu mutima yabo,bitumye binjizwa mu butayu,kugirango bamenye yuko kugira ishyali,ari icyaha gihanwa n’itegeko ry’umwuka w’Imana maze bamenye yuko Uwiteka ariwe Mana uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Dore nishyanga ry’abantu benshi,ariko ritagira ubwenge!Nyamara ubwinshi bwabo,butarimo kwishyira hamwe,butarimo kubaha Imana,ahubwo bagashyira imbere imihango yabasekuru babo,irangwa no kutubaha Imana cyangwa kumenya Imana,nta kabuza nta kizababuza guhura n’akaga,ibyago,amakuba mu isi ya bazima.
Bene data bakundwa maze kumva inyigisho mwigishwa nabashumba banyu,zivuga yuko ngo umunsi ushobora kuwuhindura witwaje amagambo watuye mu gitondo saa kumi z’Ijoro,ibyo bintu nibinyoma bisa!Uwo mwene data uvuga ururimi rw’ikirundi,ibyo avuga,nawe ntabwo abizi,kandi ntabwo abyizera!
Abamalaika tubarusha ububasha ndetse tubarusha imbaraga mu bijyanye no kwikemurira ibibazo!Ubusanzwe hariho abamalaika b’uburyo [2];hari ABAKERUBI,na BASERAPH,hari abakora umulimo wo gutumwa gutanga ubutumwa kubagaragu b’Uwiteka,nk’uko batumwe kumugaragu w’Uwiteka Umuhanuzi Daniel.Malaika Gabriel,yahuye n’igitero cy’abadayimoni cyali cyafunze ikirere cy’UBUPERESI (PESIA) mu gihugu cy’IBABYLON.ABAMALAIKA n’imiyaga,ndetse na badayimoni nabo ni myuka!Ariko twebwe ho,dukozwe mu buryo bw’umuriro (ABAHEBURAYO) 2:1-18 bane data bakundwa dukwiye kwitonda ku byo twumvise tukizera!Ndetse dukwiye dukitondera ubutumwa bw’Abamalaika batuzaniye buvuye ku Mana.2:6-8 turemwe mu buryo buruseho abamaika!Ariko nubwo ibintu byose byashyizwe munsi y’ibirenge byacu,ntabwo tubifiteho ubutware bwose!
NB:Nubwo bimeze gutyo,ntabwo bategeka isi yose,cyangwa ngo ibe iri munsi yubutware bwabo!Mbese umwana w’umuntu,niki ngo umwiteho?Abana b’abantu,bafite ubutware buruta ubw’Abamalaika,igihe bakoze ibyo ijambo ry’Imana ribategeka.Gusenga kwawe no kwiyiriza kwawe bishingiye ku ihishukirwa,nibyo bigufitiye umumaro ninabyo bishobora ku kubwira uko uwo munsi uri bwirirwe,cyangwa uko gahunda zose ziteye.YOBU 33:14-18,HABBAKKUKI 2:2
Uhoraho amaze kumva amagambo yo kunegura umugaragu we Moses yuzuyemo ishyari Aaron na Miliyamu bamuvuga ko,ngo MOSES ariwe wenyine uvugana n’Uwiteka,nibwo Uhoraho yazabiranywe nuburakari maze Uhoraho araza abaabza impamvu baneguye umugaragu we MOSES ababwiye ko,bagiweho n’umuvumo kandi abamenyesha ko,ajya yivuganira na MOSES imbone nkubone,naho abandi bose ngo azajya avugana nabo mu nzozi no mu mayerekwa,ariko ngo umugaragu we MOSES ukiranuka mu nzu ye,we siko bimeze kuko ngo bajya bivuganira imbone nkubone.
Numbers 12:6-8 “If there were prophets among you, I, the LORD, would reveal me in vision. I would speak to them in dreams. But not my servant MOSES Of my self-house. He is one I trust. I speak to him face to face. Clearly, and not in riddles! He sees the Lord as he is. So why were you not afraid.To criticize my servant MOSES?”
Murabona yuko Uwiteka Imana avugana na bantu bayo, mu nzozi.Umugaragu w’Uwiteka Imana yavuganye na MOSES wenyine amaso ku maso.Abandi bose avuganira nabo mu mayerekwa no mu nzozi za ninjoro!Aho niho avuganira na bantu bayo,ariko kandi hari ni nzozi ajya yohereza mu bantu bakoresha imyuka mibi ngo agerageze imitima yabo kuko azaba atar’umuhanuzi kuko ibyo azavuga bitazasohora kandi Uhoraho,akazaba ashaka kureba ko mushaka kujya mu bapfumu gupfumuza cyangwa kurahuza kugirango amenye ko imitima yanyu imwezera kandi imwiringira! Deuteronomy 13:2-6 duhindukirire izindi mana ntizemere kuko Uwiteka azaba abagerageza kugirango arebe imitima yanyu.
Bakundwa mukwiye gusoma ijambo ry’Imana neza kugirango mu menye icyo rivuga,dore mu GUTEGEKA KWA KABIRI (Deuteronomy 11:8-12) mwitondere amagambo y’Uwiteka ababwira uyu munsi,kandi ntimuzayibagirwe,ahubwo muyiteho kugirango mubone guheshwa umugisha kuko agiye kubajyana mu gihugu yasezeranije basogokuru ko,urubyaro rwabo azaruha gakondo ho umwandu wabo.Ijambo rikomeye cyane ririmo riravuga ngo,niwubaha kandi ukumvira Uwiteka Imana,igihugu cyanyu azakivubira imvura,ubutaka buzahabwa umugisha kandi ibyo muzahinga byose bizera bitange umuasaruro mwiza kandi amatungo yose azahabwa umugisha kuko Uwiteka azabagwishiriza imvura amatungo akabona ibyo kurya kandi azabyara azagwira kuko Uwiteka yabahaye umugisha.
Ariko nimutumvira ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana yanyu,Uwiteka azasubirana imvura ye,ayitware maze mubure imvura,muzahinga ariko ntabwo muzasarura ahubwo muzuhirira imyaka muzajya mujya kuvomera imyaka nk’uko mwabigenzaga mu Egypt,kubera ko batumviraga Uwiteka Imana yanyu.Ariko mwebweho nimwumvira Uhoraho siko bizagenda kuko Uwiteka azabamanurira imvura ntabwo muzarinda kuhirira.
Ahangaha murabona yuko,Imana ubwayo yavuganye n’umugaragu wayo MOSES,ariko yibwirira Aaron na MILIYAM,yuko abadi bose azajya avugana nabo mu nzozi,ariko umugaragu we Moses yivuganira nawe imbone nkubone.Kutamenya ubusobanuro bw’inzozi kwawe,niko gushobora gutuma ugwa mu byago,cyangwa ugahabwa umugisha.Hosea 4:6,ubwoko bwanjye burahona,cyangwaburarimbuka kubera kutamenya.Kubera ubujiji bw’ijambo ry’Imana bushingiye kudasoma ijambo ry’Uwiteka Imana ntabwo mushobora kugendana nayo kuko idakunda ubujiji buturutse kubunebwe ndetse no kutagira umwete wo gushaka kumenya ibyayo.Chris Ndikumana nundi witwa Claude ngo nawe n’Umuhanuzi nyamara iyo wumvise ibyo bavuga usanga ntaho bihuriye nukuli ku ijambo ry’Imana.





