Home News Umugambi w’ubugambanyi mu nteko y’ubwami bw’uRwanda!

Umugambi w’ubugambanyi mu nteko y’ubwami bw’uRwanda!

0

Aug 27,2016 njyanwa mu iyerekwa mbona njyanwa mu gihugu cyo mu butayu,nerekwa mbona inkozi z’ibibi zihagurukije akaboze umwuka w’Inzika ‘Inzigo z’abatutsi.Mbona bacukuye ikinogo kirekire cyane maze nanjye ngihagarara inyuma maze ndunguruka muri icyo kinogo cyakuwe n’inkozi z’ikibi ngo kubera yuko nshyira amabanga yabo ahagaragara.Nuko maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,uko urungurutse muri ruriya rwobo rwacukuwe n’inkozi z’ibibi mu gihugu cyo mu butayu,uko niko imigambi yabo izaburizwamo n’Uwiteka Imana ya bakiranutsi uko niko Uwiteka avuga.

Dore abakurwanya ninabo bazagukorera igihe cyawe nikigera.Kuko Uhoraho yagushyize hejuru bami nibikoma ngoma kugirango bimenyekane yuko Uwiteka Imana yawe ari we waguhamagaye uko niko Uwiteka avuga.Nyamara nubwo bagiye inama yo kugambana ninako barushaho kwicukurira urwo runogo bari bagucukuriye nyamara bazagutanga kurujyamo kuko Atari ubwa mbere ugambanirwa kandi abakugambaniye bakagutanga kwinjira ahacecekerwa uko niko Uwiteka avuga.

Bazabaze amakuru y’umunyamakuru INGABIRE Charles wafatanije n’inkozi z’ibibi ku kugambanira ariko barangiye agutanze kwinjira ahacecekerwa.Bazabaze Bishop Batange Aaron  washatse kurimbura ubugingo bwawe bikarangira agutanze kwinjira ahacecekerwa.Nuko rero mwana w’umuntu ntutinye kandi ntugire ubwoba kuko naguhamagariye gusenya no kurimbura ibidakwiriye kugirango ibikwiriye bikomere uko niko Uwiteka avuze!

Aug 28,2016 njyanwa mu iyerekwa,mbona ingabo zitazwi ziri ku ilondo abandi bari kubulinzi.Mbona ko tugiye kubasimbura kumulimo wabo kugirango bajye kuruhuka.Turagenda tugezeo abandi bose babonaimyanya yabo basimbura ariko jyewe mbura uwo nsimbura.Maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu dore inkozi z’ibibi zashatse uburyo zagufungisha ariko zabuze uko zibigenza uko niko Uwiteka avuga.

Dore abanyaKIBUYE b’Abakagara bamaze kuvugana na Nyir’uRwanda Umwami Kigeli V Ndahindurwa bashakisha uko bakugenza ariko noneho babuze inzira y’uburyo bakugirira nabi uko niko Uwiteka avuga.

Mwana w’umuntu,dore Umwami w’uRwanda n’umunyantegenke mu gufata ibyemezo, niyompamvu Uwiteka yakugize amaso y’ubwami bw’uRwanda kugirango ushyire ahagaragara imigambi yose ikorwa n’inteko y’ubwami bw’uRwanda kugirango uishyire ahagaragara ubwoko bw’Uwiteka bumenye uko ibintu biteye niko Uwiteka avuga.

Ntutinye kandi ntugire ubwoba ntihagire ugutera ubwoba kuko Uwiteka niwe Mana yawe.Kandi urabizi yuko ufite amabanga akomeye y’ubwami bw’uRwamda akaba ari wundi Uwiteka yahaye kubika ayo mabanga haba ikuzimu cyangwa ku isi ya bazima uko niko Uwiteka avuga.

Uhoraho ukorera niwe uzi aho uba nta mwana w’umuntu numwe wamenya imibereho yawe.Uwiteka niwe uhuhemba ninawe uzi ubuzima bwawe nuko rero ntugire uwo utinya yaba Umwami w’uRwanda cyangwa rubanda rwe.Ikibi cyose kizatuma ubwoko bw’Uhoraho bugubwa nabi uzaje ugishyira ahagaragara nanjye nzaja nguha amakuru yibyo bakora byose mu nteko y’ibwami maze ubishyire ahagaragara uko niko Uwiteka avuga.

Dore nijye waguhamagaye nkugira Uuhanuzi wa mahanga kugirango ufashe ubwoko bwanjye bwiza nagambiriye kuzakoresha ibikomeye mu isi ya bazima.Yaba Umwami cyangwa rubanda rwe,ntabwo bazi umugambi wanjye mfitiye ubwoko bwanjye nyamara bazabimenya ubwo imvura izagwa ikanyagira benshi bamaze gushyirwa kurutonde rwabazataha ubukwe bw’umwana w’umuntu uko niko Uwiteka avuga.

Umwakagara namara kuvaho,Umwami akima ingoma nibwo bazamenya yuko Uwiteka yari kumwe nawe.Kanid icyo gihe bazagushaka ariko ntabwo bazakubona kuko Uhoraho azagushyira hejuru y’isi kugirango bimenyekane yuko umwuka w’Uwiteka ari muri wowe uko niko Uwiteka avuga.Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Col.Twihirwa DoDo amaraso ya mennye atariho urubanza ya Gen.Gisa Rwigema Fred agiye kumugaruka kugirango bimenyekane yuko Uwiteka aca imanza zitabera uko niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore intonorano ziraje kandi witegure kuzakira kuko byategetswe n’Uwiteka Imana ya bakiranutsi kugirango umenye yuko agira neza ashobora kuguhesha umugisha ukomoka kubanzi bawe.Ariko uwo mugisha ukaba utejejwe ukaba udaturutse mu mutima w’urukundo.Ahubwo ukaba uturutse mu mutima w’urwango namaburakindi yo gushaka kwirengera nuko rero ube maso cyane kandi uzakire ariko ntukore ibyo zifuza kugirango bamenye yuko uri umuntu w’Imana udakangwa n’intonorano za bisi uko niko Uwiteka avuga.

Nerekwa imiryango y’abahutu bashakanye na batutsi,mu ntara ya BYUMBA, mbona basubiranyemo kandi barashyjgniranye.Nerekwa abatutsi bashyingiye mu bahutu babaca intoki z’amboko y’abahutu basigarana ibinifu by’intoki ngo kuko banze kubahiriza umuco w’abatutsi.Nuko ndabwirwa ngo”mwana w’umuntu,dore hagiye kubaho ubuhemu bukabije hagati ya bahutu na batutsi kubera intambara igiye gukuraho umwakagara uko niko Uwiteka avuze”.

Njyanwa mu iyerekwa mbona abantu bazanye IHENE mu isoko kugurisha,maze mbona izo HENE zibura abaguzi.Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,dore inkozi z’ikibi zibarizwa mu nteko y’ubwami bw’uRwanda zirateranye zirimo zikorana inama na Nyir’uRwanda zimwereka uburyo zigiye gukoresha ikinyoma ngo zigishyire ahagaragara ku kinyamakuru cya Marara www.inyenyeriNews.org none Umwami arabyemeye niyompamvu Uwiteka yamuvuzeho ibyago yuko azahuma ijisho rimwe kuko yanze kumvira umwuka w’Uwiteka Imana yabakiranutsi uko niko Uwiteka avuga.

IHENE zibuze abaguzi bisobanura yuko ikinyoma cyabo nta muntu uribucyemere kuko ubwoko bw’Uhoraho,bwa maze kwizera ijambo ry’Uwiteka Imana ya bakiranutsi.Bivuze ngo ibyo bakora byose cyangwa bavuga byose nta gaciro byagira muri rubanda kuko bamaze kwitesha agaciro kandi ubwoko bw’Uwiteka bwamaze kumenya icyerekezo cy’Uhoraho n’umugambi we afitiye ubwoko bwe, kuko ubwoko bw’Uhoraho bwiringiye Uhoraho wenyine ko ari we uzabutabara uko niko Uwiteka avuga.

Dore atanze numero za telephone mwajyaga muvuganiraho none genza kwa kundi ujya ugenza maze turebe uko babyifatamo.Kandi ntuzongere kuvugana nawe kubwimpamvu z’umutekano wawe uko niko Uwiteka Imana ya bakiranutsi avuga.Humura dore Uwiteka agiye ku kugororera kandi akugirire neza kuko wakunze gukiranuka ukanga ubugome bwabo,niyompamvu Uhoraho atazabura ku kugirira neza kugirango umenye yuko Uwiteka ajya agira neza nuko Uwiteka avuga.

 

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar