Nyuma yahoo umwakagara ahisemo kuba umucamanza w’igihugu cyose,yagiye acira imanza abanyarwanda batari bake abacisha ibihanga yibwira yuko byamufasha kugundira ubutegetsi ariko birangiye yiciriye urubanza kubera ibihe byihuta bitamwemereye ko yafata akanya ko gutekereza ngo ashyire ubwenge ku gihe maze abone yuko abanyarwanda abereye umuyobozi mukuru w’ikirenga bamukeneyeho kuba yabaha ubwisanzure.
Umwakagara akimara gufata ubutegetsi,yakoresheje amayeri menshi cyane anyuranye yo kwigizayo abasangirangendo hamwe nabanyarwanda bandi bakora umurimo wa politike abatarapfuye barahunze naho bamuhungiye akomeza kubasangayo abaca ibihanga abanyarwanda bimpunzi Babura ubuhumekero
Umwakagara muri 2003 ubwo hategurwaga amatora y’umukuru w’igihugu,yabwiye abanyarwanda ko adashobora gufata inzu ngw’ayitunganye ngo maze narangiza undi muntu aturuke ikanatarange aze ayibemo nkaho ar’iye.
Nyamara hari hashize iminsi micye cyane avuze yuko ngo yasanze igihugu nta maze cyagiraga aho inzu yabaga ifite umuryango nidirishya udashobora kubitandukanye icyo gihe yatanze urugero kuri Mironko Plastique na hamwe na Kabuga Felician ko bubatse amazu ameze nkibikoni batakeramo
Maze ntayashirwa icyo gihe yongera kuvuga ko ngo aho kurekura igihugu ngo agisigire undi muntu,ngo ahubwo yahitamo kugisiga nk’uko yagisanze.Ibi byerekana uburyo umwakagara afata abanyarwanda nkaho badatekereza ikindi ni uko byerekana ko igihugu yakigize akarima ke,kuko niba ashobora gusubiza abanyarwanda mu mwiryane w’intambara akabigambirira akabasha kubigeraho dore nta cyatuma atabigeraho kubera ko ingabo aho kuba iz’igihugu ahubwo zahindutse iz’umuntu ku giti cye
Birumvikana neza yuko atananirwa gusohoza umugambi mubisha ngo azabure kuwugeraho,mu gihe cyose umukuru w’igihugu usanga ari we mukuru w’igihugu,akaba umukuru w’intara,akarere,akagari,umukuru wa police,umukuru w’ubutabera byose niwe
Nk’uko umwakagara yabyivugiye ubwo yajyaga kwica impunzi z’abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu tingitingi yaravuze ngo ibihe byarihuse maze igihe kimubana gito,ngo naho ubundi yari kugira icyo yikorera gusa igihe kiramubangamira
Amatora ya2003 yaje kuba Twagiramungu Fausitin bari bahanganye amwiba amajwi avuga ko yagize 93% kandi yari yabonye 34% naho Twagiramungu F we akabona 67% urumva ko na mbere yuko amatora agera yari yamaze kubivuga ko atafata inzu yitunganirije ngo ayihe undi muntu wagirango iyo nzu[igihugu] yayitunganije wenyine
Abaswahili rero bajya baca umugani ngo:Siku ya kufa kwake Nyani,kila mti huteleza!Iyo igihe cyo gupfa kw’Ingagi cya geze,buri giti kiranyerera n’umwakagara ubanza aruko igihe cye cyaba kibarirwa kun toke
Mu ngengabitekerezo ya FPR cyangwa mu mitekerereze yayo bemerako ngo abanyarwanda udashobora kubayobora ngo uzabashobore mu gihe utabayoboza inkoni y’icyuma.Ariko ibi bitekerezo cyangwa ibyfuzo nta shingiro bifite kuko abanyarwanda batigeze bagira amahirwe y’amahitamo uwababera umuyobozi nyuma yuko babuze ubwami bwabo bugendera ku itegekonshinga
Bivuze ngo imyaka irenga [50] irashize abanyarwanda batarabona ubutegetsi cyangwa ubuyobozi bubabereye.Repubulika zose zabayeho zaba iz’abahutu cyangwa abatutsi nta zamariye abanyarwanda usibye kwivuga imyato no kurata inkovu zimiringa ariko mu byukuri nta cyo zabamariye
Wavuga ute,ko igihugu kigeze kwitera mbere kandi igihugu nta mazi kigira mur’iki kinyejana abanyarwanda bakaba bagisangira amazi na matungo?Umujyi wa Kigali SINGAPOLE y’Africa itagira amazi mu murwa namashanyaraz ubwo abashora mali baherahe bashora imali zabo batabasha kubona ibyangombwa by’ibanze!
Nguwo semuhanuka mujya mwumva ubeshya izuba riva ngo akubise umutwe ku ijuru yumva umutwe uramenetse.Nyamara yibagiwe ko kinyagisha!None arangije yisabira intambara kugirango azitwaze ko impamvu atageze ko byo yari yariyemeje ngo nuko habaye intambara
Amakuru agera ku inyangenews.com aravuga ko umwakagara yaba yamaz gusaba za magigiri ze zilimo kurikoroza mu gihugu cy’abaturanyi cy’Abarundi ko bitarenze amezi [2] gusa baba bamaze gukuraho umwanda”NKURUNZIZA PETER” bitaba ibyo akabashakira undi muti uko yabigenza