mBene data bakundwa benshi mwagiye munyandikira nagerageje kubayobora uburyo bwogusenga,kubatarasubzwa reka mbibire ibanga ryo gusenga rya nyuma iyo wakurikije inzira zose wahawe maze umwanzi nabadayimoni bakarushaho kwitambika;dore inzira ya nyuma wakoresha kugirango Uhoraho yumve gusenga kwawe byanze bikunze.
Uhoraho yitwa umucamanza utabera,kandi ajya ku kurema nta baruwa wamwandikiye ngo akureme,bivuze ngo afite inshingano zo ku kugirira neza kugeza kuri Amina.
Ariko noneho umenye neza ibi bikurikira,intama imenye shebuja ndetse igakora ibyo shebuja ashaka,na shebuja nawe akayitunganriza gahunda zayo kugirango byose birusheho gutunganiriza mu Mwami wacu wabakiranutsi
Nuko rero birakwiriye yuko usaba Uwiteka Imana ijambo rimwe ritagira irya kabiri,ngirango murabizi neza yuko uyu arumwaka ugira gatatu imanza z’Uhoraho zitangiriye mu itorero rya Kristo Umwami wo gukiranuka uhereye ku wa 01 Mutarama 2013-2016
Izi nama zirareba abakunze gukiranuka k’Umwami wacu Yesu Kristo,nashishikazwa no kwihana ibyabo kugirango Uhoraho abarusheho kubareba ijisho ryiza.Nuko rero nubwo ndi kure yanyu,ariko turi kumwe mu buryo bumwuka kandi Uhoraho ugira imbabazi ntakabuza ntazabura ku kugirira neza agasenya izo mbaraga zose zakujujubije zikomoka kuri satani zigakoreshwa nabafite inkovu mubiganza zo kumena amaraso
SABA UHORAHO UYU MWAKA AGUHE UBUTABERA[JUSTICE]HAKI kugirango nawe urusheho kumwiringira no kumwizera no kumukunda kuko abo akunda abagirira neza bakiri mugitanda biruhukiye ntibisaba ko ubanza kubyuka ngo ujye guteza waraza ahubwo umugisha wawe uzagusanga aho uri
Ijambo ubutabera nijambo rikomeye cyane ku Mana,naho Uwiteka yakwihorera kubera ibyaha byawe,uramutse usabye yuko aguha ubutabera kubera yuko mu isi wahabuze ubutabera ako kanya ko guhumbya Uhoraho aumva guenga kwawe kandi azakugirira neza
Nta kindi bakundwa cyanteye gukunda Uhoraho no kumukorera ni uko nasanze ari we wenyine ubasha kunyumva kandi akanyitaho akangirira imbabazi abantu badashobora kungirira nuko nawe hamagara mu ijuru usabe Uhoraho aguhe ubutabera kandi iri jambo ntabwo bari vugira mu muhanda cyangwa ngo bapfe kurivuga gusa ahubwo ujya ahiherereye maze ukihererana nawe kurya abacamanza bajya kwiherera biga kurubanza rw’umuntu maze nawe wabona ko wamaze kwiherera neza kandi murikumwe ntagushidikanya maze ukamubwira akakuri kumutima reka ndekere aho ubwo abafashijwe muragenza kwa kundi munyandikire nzarusheho kubaha inama zishoboka kugirango nawe unezererwe Uwiteka mbere yuko Umwami aza kudutwara muri gakondo yo mu ijuru.