Amakuru aturuka mu gihugu cy’Ububiligi aravuga yuko ngo uwitwa SEMUSHI,atakigera mubagabo kubera ubugambanyi bwe yakoreye umunyapolitike witwa Deo MUSHAYIDI bikwekwa ko inzongera yaba yarirenze nyuma yo gukatirwa burundu.Abanyarwanda bakomeje kwibaza nimba DEO Mushyadi akibaho cyangwa baba bararangije gahunda,ibi abanyarwanda bakomeje kubyibaza nyuma yuko abanyapolitike bagenzi be bo mu bwoko bw’Abahutu bagiriye amahirwe yo kuva mu gihome cy’umwakagara ukomeje kwica abanyarwanda bose muri rusange baba abanyapolitike cyangwa abaturage.
Bernald Ntaganda yagize amahirwe yo kuva mu munyururu akomeje umwuga we wa politike nyarwanda,INgabire nawe abanyarwanda bakomeje kugirira impungenge yuko bashobora kumuha utuzi twa Munyuza iyabugufi ariko kubwamahirwe ubanza bataragize ayo mahirwe yo kugera kuri uwo mugambi mubisha
Hasigaye iminsi itatu ngo Umuhoza abe yamaze kugera murukiko rw’arusha mu gihugu cya Tanzania aho bikekwa ko ashobora kuzabona ubutabera akajya gukomeza umurimo we wa politike mu Rwanda mu matora azaba muri 2017 aho umwakagara yigize Umwami w’Abega ku ngufu za gisirikare cyitirirwa ko ar’Ingabo z’igihugu
Gusa abakurikiranira hafi politike yo mukarere birakekwa ko kuba umwakagara yaratangije intambara mu gihugu cy’UBURUNDI,ar’ukugirango arangaze abanyarwanda maze azabone uko akomeza gutegeka manda eshatu yahawe ni nkoma mashyi zemereye umwakagara gutegeka kuzageza muri 2034
Umwakagara azi neza cyane yuko atazongera kuyobora uRwanda nk’uko indagu z’umubyeyi we zabimubwiye akaba ari nayo ntandaro nyirizina yatumye umubyeyi we ajyanwa muri comma!Aho twirinze gushyira ayo makuru ahagaragara kugirango uwari yaduhaye ayo makuru atagira umutekano mucye bikaba byamenyekana yuko ari we wayaduhaye kuko n’umwe mubikomerezwa by’umwakagara
Tugarutse kuri Deo Mushayidi wagambaniwe na bahutu bo mu gihugu cy’Ububiligi bafatikanije namwe mu batutsi bose bakaba bakorera intonorano z’umwakagara nibo bamushyize mukaga gakomeye katumye agwa mu mutego w’umwanzi burundu iri fungwa rya Deo Mushayidi uwitwa Kwitonda Thadeyo akwiye kuzaribazwa kuko niwe uzi neza uko Mushayidi yatawe muri yombi kuko aho mperukira mu mwaka wa 2011 yarafite audio y’uburyo bamugambaniye binyuze muri Ambasade y’umwakagara mu gihugu cy’Ububiligi
Reka twiringire yuko mu gihe Umwami w’uRwanda azaba amaze kwima ingoma ubugome bwose bwakozwe nabagome baba intore cyangwa za magigiri icyo gihe hazaboneka ubutabera kuko ubwmai bugendera ku itegekonshinga nibwo bwonyine bushobora gutanga ubutabera.





