24th FEB,2016 Ijambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho maze rirambwrira riti,mwana w’umuntu,dore umwanzi yongeye kuguhagurukira bikomeye ariko aribeshya ibyo yibwira birasa no gushing umuhunda ku kirenge kuko imigambi ye idashobora gusohozwa uko niko Uwiteka avuga.
Dore imigambi yabo nongeye kuyiburizamo kugirango umenye yuko nd’Uwiteka Imana yawe,Imana ya Abraham, Issack,na Yakobo na Majeshi Leon.Dore umwanzi ubuhanuzi buramukomereye barimo kugerageza kwangiza izina ryawe nyamara izina Uwiteka yashyize hejuru ntamuntu ushobora kurisubiza hasi uko niko Uhoraho avuga.
Nuko mbona hamanuka umwuka usa nibicu,uwo mwuka ukimara kugera hasi ku isi,wahise uvangira ibiremwa byose biri ku isi.Mbona ibiremwa byose bibuze umwuka wo guhumeka kubera imvange yuwo mwuka waruturutse hejuru ku ijuru ukaza ukagera ku isi yahoo abana b’Abantu batuye
Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu nagushyiriyeho kugirango ubere ibiremwa bituye isi umugisha kuko nshaka yuko ubwoko bwanjye bubona imbaraga zanjye mbinyujije muri wowe,dore isi ifite cyangwa iri mukaga gakomeye kubera nta bahanuzi bayibamo iyo ngerageje kugira uwo mpagurutsa bahita bamwivugana kubera kutagira ubwenge kwibwira yuko abana b’Abantu bashobora kugira icyo babamarira ariko nta cyiza cyava mu mwana w’umuntu
25th FEB,2016 ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu dore unyuze muri byinshi ariko uyu urahura nabadayimoni imbone nkubone ariko nta cyo bari bugutware ahubwo urabanyura hagati nyamara nta cyo bari bugutware kuko Uwiteka ariwe Mana yawe
Mwana w’umuntu,dore abaguhiga bararushye kandi bamerewe nabi cyane kuko ijambo ry’Uwiteka ryabahanuriweho ribageze ahaga niyompamvu baguhagrukiye cyane nyamara bisamye basandaye kuko igihe cyabarenganye dore uwiteka asohoje ibyo yavuze kugirango bimenyekane yuko ariwe Mana
Noneho bagiye kugushaka kugirango kugirango baguhe intonorano maze bagusabe ko wabagirira neza ugakuraho ibyo bita ibitutsi kuri bo ngo maze babone kugubwa neza nyamara ijambo ry’Uhoraho ntibashaka yuko rikomeza kujya ahagaragara ariko barashinga umuhunda kukirenge mbese birashoboka yuko bamenya yakwakira intorano maze akarosera Uwiteka Imana yabakiranutsi?Uko niko Uwiteka abaza!
Nongera kongera kugirirwa ikizere njyanwa mu isi y’umwuka mbona abadayimoni bahagaze haruguru y’umuharuro wa gakondo yabakiranutsi,mbona bahagaze bategereje cyangwa bateze abakiranutsi ngo babashimute.Ariko ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu ziriya mbogo ubonye zivanze ni nka zizungu nabadayimoni binkazi baterereje ubwoko bw’Uhoraho ngo babugirire nabi
None zamuka ugenda uburire ubwoko bw’Uhoraho butagwa muri uriya kutego kuko ahatari umuhanuzi abantu bigira ibyigenge bikbatera kurimbuka.Nuko ndamanuka ndagenda ngeze hepfo gato mpura nabakiranutsi ndababurira ngo ntubanyure muri uwo muhanda kuko umwanzi yahabategeye!

Nuko nongera kujyanwa mu iyerekwa mbona umugisha uturutse ahantu hadatunganye mbaza kwanga kwakira uwo mugisha maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti mwana w’umuntu,dore harumugisha bashaka kuguha inkozi zibibi nibawuguha uwakire ariko ntuzabakorere ibyo bifuza kuko bakurwanije kandi bakaba batarigeze bakugirira imbabazi uko niko Uhoraho abitegetse

Rwanda National Congress
RPF igiye gukora amafaranga y’Ibicupuri
Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,dore abanyamuryango ba RNC bamaze kwiyongera mu gihugu umwakagara akomeje kugira ibibazo bikomeye none ahimbye amayeri yo gukora ibicupuri byamafaranga kugirango azabigire ikirego murukiko ubwo azaba amaze kubageza murukiko uko niko Uwiteka avuze
Nkomeza kujyanwa mu iryo yerekwa ryamaze igihe kirekire ubusanzwe rimara iminota hagati 6-10 ariko iri ryo ryamaze amasaha agera kuri (4) nuko mbona abakagara nabakagara kazi bahawe imbaraga z’umwijima kugirango bongere bakaze umurego wo guhumanya abatavuga rumwe nashebuja (Umwakagara) maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,tegeka umanure I baraga usenye ziriya mbaraga z’umwijima bagiye kumanura maze bakorwe nisoni uko niko Uhoraho avuga
Nerekwa ubuyutse vwongera kumanuka maz abari baraburanye bongera guhuzwa ni mbaraga z’umwuka wera,maze mbona abera bahana KISS gusomana kwera bafite ibyishimo bikomeye kandi banezerewe cyane kuko umwanzi wabo aciriweho iteka.nuko ndetse mbona n’umugisha ututrutse k’Uwiteka ko ugiye kumanuka maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwanaw’umuntu,dore ngiye kongera nguhe umugisha maze umenye yuko nd’Uwiteka Imana yabakiranutsi uko niko Uwiteka avuga