June 07th ,2015 mwana w’umuntu dore gusenga kwawe Uwiteka yakumvise,kandi yasubije gusenga kwawe kuko imigambi y’umwanzi yose dore Uwiteka ayiburijemo uko niko Uwiteka avuga.
Nuko ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore imbaraga zakoreshejwe muguhumanya Uwiteka azakuyeho kandi azihinduye impfabusa kuko umwanzi ibyo yari yagambiriye byose bihindutse nk’umuyaga uko niko Uwiteka avuze.Mwana w’umuntu ndabona utamenye ibyo wakorewe,dore uwo Land Lady niwe watwaye isogisi rimwe ry’umwambaro wawe maze ajya kuri rihumanya ariko aamsengesho urangije imbaraga ze zose.
Reba ukuntu amadini yishyize mukaga gakomeye uwo mudam n’umwe mubakozi bidini rya LUTHELAN ANGLICAN CHURCH akaba umudiyakoni ubara amaturo nyamara kandi agakora n’umurimo wo kuroga
Dore kuva igihe wagereye murugo rwe,yahuye nakaga gakomeye imbaraga ze zose urazirangiza,buriya ubona akuganiriza aba akuzaniye imbaraga z’umwijima kugirango aguhamanye niyompamvu Uwiteka Imana yaguze yuko nagerageza ku kuroga,Uwiteka Imana azahita amwica kugirango bibere nabandi isomo ryo kwigiraho uko niko Uwiteka avuze.
Yewe imbabazi z’Imana zihoraho iteka ryose,iyo ataza kuba Uwiteka nta bwo tuba tukiriho,kuko imigambi y’abanzi b’Uwiteka kwari ukutumaraho tugashira ku isi.
08th June, 2015 Ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu inkozi zibibi zagerageje gukora ibishoboka byose ngo zikwinjie mu ishuri ariko byananiranye kuko Uwiteka ari kuruhande rwawe uko niko Uwiteka avuze.
Mwana w’umuntu dore abantu basengera mu idini rya BULANAM HAMWE NABASENGERA MURI JEHOVA WITNESS abo bose barayobye!Ni uko nerekwa abazungu (2);umugore n’umugabo bashinze iryo dini rya BULANAM uburyo imyuka mibi basize iyoboye abo bantu bizere ijambo ryabo ry’ubuyobe.
Abo bazungu na bo mu bwoko bw’Abanyamerica idini ryabo Uwiteka yamanuye imbaraga zo kurisenya,rigenda rirangira gahoro gahoro ariko abantu barisengeramo ntibumva.Mwana w’umuntu babwire ndabizi ko batazakumvira ariko kubera Uwiteka arumucamanza utabera ntibazigere babaona icyo bireguza kumunsi wa mateka uko niko Uwiteka avuga.Dore idini rya Jehova Witness nabo barayobye kandi nabo bayobejwe n’abazungu babanyamerica ndetse banahimbye bibiliya yabo nyamara bahakanye ijambo ryanjye kuko babanje gukresha ijambo ryanjye bigeraho basanga rirabatsinda bahitamo guhimba iyabo!
Abantu basengeramo nta bugingo bategereje kuko banyuranije nijambo ryanjye uko niko Uwiteka avuga.Babwire ababishoboye bakuremo ubugingo bwabo hakiri kare bigishoboka ko bihana kuko iminsi iraje itari nkiyakera ubwo abana bab’abantu batazaba bagishobora kwihana cyangwa kubona agakiza uko niko Uwiteka avuga.
Mwana w’umuntu dore Uwiteka agiye ku kugirira neza aguhe umugisha,dore hari abantu mugiye gukorana kandi bazajya baguhemba neza kugirango umenye yuko nakumenye mu izina kandi ko wangiriyeho umugisha uko niko Uwiteka bitarenze Nzeri uratangira gusoroma imbute zo kwizera kuko wanambyeho ukanga ibikorwa by’Abanikorayiti ukemera kurenganywa ugahitamo ubugingo.
Niyompamvu Uwiteka ari we Uwiteka Imana yawe nk’uko ujy’ubyandika,dore manuye umwuka w’umugisha wok u kugirira neza,kuko igihe cy’intambara kirangiye wemeye ibyo abana bab’abantu batajya bemera kuko bamaze kwimika ubwenge bwabo maze babusimbuza ubwenge bwange n’imbaraga zanjye bariyimika bigira abami n’ibikoma ngoma bumva ko bibahagije nyamara dore iherezo rya byose riri bugufi kugirango ndimbure ibyo byose byarwanije izina ryanjye kugirango bamenye yuko mu ijuru har’Uwiteka Imana kandi na Kristo Yesu akaba Umwami wabakiranutsi uko niko Uwiteka avuze.
Dore igihe kiraje ubwo abanze kumvira ijambo ry’ubuhanuzi Uwiteka Imana yacishije mu kanwa kawe bakanga kumva ngo bamenye yuko nd’Uwiteka Imana yawe uko niko Uwiteka avuga.Ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu dore umudam wawe arababaye cyane kubera ko washyize ahagaragara ibyo yagukoreye ariko ikibazo sicyo ahubwo yanze kumvira Uwiteka Imana yawe yahuye nabahanuzi bibinyoma yumvira ijambo ryabo nyamara wowe mwabanye igihe kire kire yanze ku kumvira iyo ikaba ibaye imwe mu mpamvu zitumye abadayimoni bamwihererana.
Ariko kuko yabaye umufasha wawe dore nzamugirira neza,nzamuha ubugingo nubwo wamukunze ugashaka gukiza ubugingo bwe inshuro nyinshi,ariko abadayimoni ba karande bakanga bakamuganza niyompamvu nagutandukanije nawe kumpamvu z’umurimo wanjye kuko yarwanije ubuhanuzi kandi umutima we ugahora ku byisi cyane kubera gukunda icyubahiro no gushaka ko mugira izina rikomeye mu isi yabazima .
Nyamara nijye utaga izina nijye utanga icyubahiro n’ubutunzi,dore wahuye nabahanuzi mbere yuko mushakana barakuvangira bakumvisha yuko uwkiye gushakana nawe,nyamara icyo gihe amatwi yawe ntiyabashaga kumva neza ibyo mvuga kuko wari muruvange rw’isi nawe ushaka gukomera no kugira ubuzima bwiza wibwira ko gushinga idini bizakugirira umumaro nyamara narebye umutima wawe nsanga ntaburiganya ugira mpitamo kugukura muri byo byose kuko twagiranye isezerano hagati yanjye nawe muri 1998 ko uzankorera igihe wambwiraga ko ningukura mu gisirikare ko uzambera umugaragu
Iryo sezerano niryo nakurikije,nkwitegereje nsanga koko urashaka ku nkorera ariko mbona abisi bakuganza ni bwo nahitagamo ku kiujyana mu butayu kugirango nkwigishe ibyo uzankorera nuko rero uwo mwarushinganye ni wowe wihuse ngo kubera imyaka igushiranye nayamara ni jyewe ugena imyaka yo kubaho uko niko Uwiteka avuga.
Nuko rero bwira umudam wawe ko ngiye kumucyura mu ijuru kuko yananiwe kwizera ijambo ry’ubuhanuzi nyamara nimwo harimo ubugingo akomeza inyigisho z’Abafarisayo yibwira ko arimo harimo ubugingo ahubwo izo nyigisho z’abafarisayo zigenda zirushaho kubangiza no kubagira nabo mu byo kwizera abo bose nanditse mugitabo cy’ubugingo aho gihe kigheze ntabwo bashobora guhangana n’ibihe kuko ubwami bw’ijuru intawarane zibugishamo imbaraga.Uko niko Uwiteka avuga.
