Home News Uwiteka agiye kubamara umururumba wo mu isi,agiye gukuba inshuro 100% kubamutegereje kugirango...

Uwiteka agiye kubamara umururumba wo mu isi,agiye gukuba inshuro 100% kubamutegereje kugirango mumenye yuko ar’Uwiteka Imana yabakiranutsi!

0

29th Dec,2015 njyanwa mu iyerekwa mbona ibitaboneshwa amaso y’abana bab’abantu.Mwana w’umuntu,dore igihe cyo kuba hanze ya gakondo y’abakiranutsi kirarangiye.Kuko ngiye gucyura ubwoko bwanjye nkabuzubiza mu rw’uri aho zizarisha ubwatsi bunetse kandi butohagiye hanyuma zamara guhaga nkazishyira muruhongore kuko nabonye abashumba benshi bazitererana niyompamvu mpisemo kwiragirira umukumbi wanjye kuzageza igihe nzabonera abashumba bameze nk’uko nshaka uko niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uwiteka rirakomeza rirambwira riti,nzakomeza kwiragirira umukumbi wanjye kuzageza igihe nzabonera abakwiriye kuragira uwo mukumbi.Dore barimo kwigishwa mu gihugu cy’ubutayu kandi bari hafi kurangiza amasomo nabajyanyemo kugirango baze bansimbure uko niko Uwiteka avuga.

Dore abakomoka kumuryango wa YAKOBO siko bizahora,ahubwo nzihesha icyubahiro kugirango amahanga yose amenye yuko nd’Uwiteka Imana ya Israel umucunguzi wa Yakobo uko niko Uwiteka avuga.Nzibuka isezerano nagiranye n’umugaragu wanjye Abraham kuko namusezeranije yuko nzakomeza urubyaro ruzamukomokaho ndetse iryo sezerano nongera kurisezerana n’umugaragu wanjye David ko murukiryi rwe hatazabura urumuri ruzabonesha iteka ryose uko niko Uwiteka avuga.

Njyanwa mu iyerekwa nerekwa ubwoko bw’Uwiteka buboheye ahantu humwijima(1) ababoshwe nidini ry’Abafarisayo(2) ababoshywe nimbaraga z’umwijima bakaba badashobora kubona umucyo ubamurikira (3) ababoshywe n’inkozi zibibi zo mu bwoko bw’Abarozi abo bose uko ari (3) Uwiteka avuze ko agiye kwiboherera ubwoko bwe kuko iki ar’igihe cy’ubutabera bw’Uwiteka mu isi yabazima uhereye mu itorero rya Kristo uko niko Uwiteka avuga.

Uwiteka aravuze ngo,mureke kwiringira abana bab’Abantu bahumeka umwuka mu mazuru ahubwo mwiringire ijambo rye,kuko nta wa mwiringiye wakozwe nisoni uko niko Uwiteka avuga.Dore ngiye gukora ibikomeye nambure ubwoko bwanjye abatwaza igitugu kuko babagize imbata zikorera uburetwa ariko maze kumva urusaku rw’ubwoko bwanjye naramanutse njya kwirebera nsanga urusaku rwabo ar’urw’ukuri nuko rero kuko batakiye Uwiteka nicyo kizatuma manuka nkajya kbarokora nkoresheje amaboko akomeye uko niko Uwiteka avuga.Icyo gihe bazamenya yuko ari jye wica kandi ngakiza niko Uwiteka avuga.

Mwwana w’umuntu burira ubwoko bwanjye ko ngiye gukora ibikomeye mu isi yabazima,kandi ko nzarinda umukumbi wanjye hamwe nabashumba bayo,kuko bidashoboka yuko abakiranirwa bahananwa nabakiranuka uko niko Uwiteka avuga.Dore ntakabuza nzihesha icyubahiro kugirango isi yose imenye yuko Uwiteka ari we muremyi wabakirnutsi uko niko Uwiteka avuga.

Bwira ubwoko bwanjye bwirinde abafarissayo kuko bafatanije n’inkozi zibibi kugambanira ubwoko bwanjye,babwire bakomeze kwibera mu butayu kuko igihe gisohoye kandi kiri bugufi ngo ngirire neza ubwoko bwanjye.Aho niho nagiye kkubahisha kugirango muhamare igihe cyategetswe mbarinde imigambi yaw a mubi maze igihe gikwiye nzabakoreyo mbashyire mu rwuri maze mukorere Uwiteka Imana yabakiranutsi Ibyahishuwe 12:1-17

Iyerekwa ry’abakobwa (4) nongera kwerekwa abakobwa (4) bambaye nkabanyeshuri bagiye kwiga,baragenda mu cya kare cyane ariko bageze mu mayira abiri bananirwa kumenya inzira ibajyana kwishuli.Nuko bahgararaho kugeza igihe haziye umuhanuzi mukuru arabafata arabajyana abanyuza mu nzira yegeranye kandi ifunganye maze mbona bageze mu nzira ngari umuhanuzi mukuru amaze kubageza aho bashakaga gukemez inzira yabo bagana kururembo rw’Isiyoni barakomeza.

Ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,abo bakobwa ubonye,n’itorero rya Kristo riri mu bice (4) by’Isi,iryo torero ryari mu ishuli none bagiye kurangiza amasomo yabo bigaga ngo baze muruhongore aho bazaragirwa murwuri runetse kandi bakazashoka ku Iriba ry’amazi y’urubogobogo amazi afutse meza kandi amara inyota uko niko Uwiteka avuga.

Babwire be kwita kumagambo menshi barimo kumva y’umwanzi arimo gukoresha abereka ko,ibyo Uwiteka abavugaho batazabisohozamo kugirango abamaremo ibyiringiro ahubwo buri muntu akomeze icyo afite kugirango mu gihe gikwiriye nzabagirire neza.Babwire ko hasigaye ahagahe gato cyane kangana nagace kurwara rw’agahera kandi bamaze igihe bihanganye igihe bamaze ar’ikinini cyane ndetse kidashobora kugereranywa ni gihe gisigaye uko niko Uwiteka avuga.

Dore ibyo inzige zariye nzabakubira inshuro 100% kugirango mumenye yuko gukurikira Uwiteka Atari igihombo kuko jyewe ndarema nta bwo nkora cyangwa ngo nsabirize nzabaha ubutunzi bwo mu isi muzarya mushier umururumba w’ibyisi kuzageza igihe muzasigara mwifuza ijuru uko niko Uwiteka avuga.

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar