21st Dec,2015 nerekwa umugabo muto muto ukora muri leta y’umwakagara,yarafite nkibiro (60kgs) by’uburemere ariko mu mufuka we hari nkibigo 1000kgs by’ubutunzi yakuye muburiganya bw’abaturage akaba yarafite amazu arenga (7) mu murwa wa Kigali nuko ndamubaza nti,wa mugabo we,ubu butunzi bwose wabukuye hehe?Nuko ansubiza ko buri mwaka agura inzu cyangwa akubaka inzu.

Dore ubutunzi bwabo n’imbaraga zabo,amaboko yabo,kwishyira hejuru kwabo,agasuzuguro kabo,ubwenge bwabo,uburiganya bwabo,ubugegera bwabo,ubutiriganya bwabo byose Uwiteka abishyizeho ishyerezo!Uko niko Uwiteka ategetse.
Ubwo narimvuye ku murwa w’IBABYLON witwa SHUSHAN kurimo w’Uwiteka,ubwo nirambikaho gatoya,maze njyanwa mu iyerekwa mbona umwanzi (Inkozi zibibi) ziraje zishinga ihema imbere y’ihema ryanjye,kugirango bajye bagenzura imigendere yanjye nimwicarire yabjye gusoka no kwinjira nuko ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwanzi yashinze ihema imbere yawe nuko rero ukwiye kuba maso kandi ukagira ubwenge ukamenya uko ugenza uko niko Uwiteka avuga.
Nuko mvaho nari nirambitse njya gutira isuka kumuturanyi kugirango ntangire mparure inzira inyura mugikari aho nzajya nyura aho kugirango nyure imbere y’ihema ry’umwanzi wanjye ngo arebe kandi yitegereze uko imikorere yanjye!Nuko ndahrura ndaharura kugeza nciye inzira ingeza kumuhanda munini werekeza kumurwa mukuru w’ISHUSHAN ndawurangiza ahagana mu masaha mbiri z’ijoro nuko numva ndanezerewe kuko mbonye aho nzajya nyura ntarinze kunyura imbere y’umwanzi wanjye
Nuko ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,ngaho hanura uvuge uti,mwa butunzi mwe mwahoze mubiganza byabakiranutsi,ndabategetse ngo nimuve mu gihugu cy’ubutayu musubire mububiko mwahozemo bwabakiranutsi kugirango abakiranutsi bakurwe mubutayu ntimuzongere kugaruka mubutayu ukundi.
Maze kuvugana na Malaika ndongera ntegeka bwa butunzi mbona Malaika arambuye ikiganza cye ategetse ko busubira munbubiko bwabakiranutsi kubera ko umuhanuzi atanze itegeko ry’uko ubutunzi busubira mu bubiko bwahozemo.Nuko mbona buvuye mumfuruka y’ubutayu aho bwari buhishe busubira mu bubiko bw’abakiranutsi babaye intwari babashije gusenga no kwizera ijambo ry’Uwiteka Imana ndetse ababaye intabuti ubutunzi bwabo bwongererwa bagenzi babo kuko Uwiteka adashaka ko ubwo butunzi bukomeza kuguma mummaboko yabanyabyaha na satani wabeshye isi yose yiyitirira ko ariwe Mana kandi ar’inkozi y’ikibi nikinyoma.
Bari bazi yuko bazagushukisha intonorano hanyuma bakagukuraho imivugo hanyuma yuko ubatahuye babuze imivugo bahitamo kuba bakuretse nta nubwo batewe ubwoba yuko wbatahuye kandi uzabashyira ahagaragara,ahubwo bo bumvaga ko bagomba ku kuriganya kugirango uzababere inzira yo kwica igihanga cyawe.Bamaze kubibura nibwo batangiye kujya bakwereka ko utarumuhanuzi ahubwo ko wowe urumunyapolitike ibyo byose babikoraga bashakisha uburyo bazakubonaho icyaha kugirango ubwo uzabashyira ahagaragara dore ko nigihe cyabo cyegereje maze bazabone uburyo baguharabika.
Ndibaza ko umaze kwegeranya ibimenyetso bihagije kugirango ubushyire ahagaragara bityo isi yose imenye ibikorwa byabo ndetse nabakiranutsi baherereye kuri uwo mugabane bashobore kumenya izo nkozi zibibi.Nuko rero tangira wegeranye ibimenyetso byose kugirango ubishyire ahagaragara maze ijambo ry’Uwiteka ribashoreho”murabikora nkabihorera mukagirango duhuje ububasha,ariko igihe kizagera ubwo nzashyira ahagaragara ibyanyu,ndetse nibyavugiye murwongororano nabyo nkazabishyira ahagaragara.”
Ntukangwe nurwitwazo rwabo kuko byose bishobokera uwizeye,izo nzitwazo ntizatuma babona ijuru ngo nuko babonye impamvu,nuko rero ntuzagire uwo ugirira ibanga numwe ahubwo byose uzabikore mubuhanga n’ubwenge,ariko kandi ukazabikora mu gihe cyabyo uko niko Uwiteka avuga.
Nkomeza kwibera mu iyerekwa,mbona Mwishwa wanjye witwa MUKESHIMANA JEANETTE hamwe nindi nkozi y’ikibi yitwa Muhoza Benon wahoze akora mu nzego z’iperereza rya DMI nerekwa izo nkozi zibibi zombi zicirwaho iteka dore zose zikomoka I KIBUNGO mu ntara ya y’uburasira zuba.
Nuko ndabwirwa ngo mwana w’umuntu,itegereze urebe ibikorwa by’inkozi zibibi uburyo zajujubije abantu b’Imana,nuko nditgereza mbona imyenda myinshi irimo amapantaro yo gucuruza(Ibikorwa) byo guhumanya abantu b’Imana.Mbona babuze abaguzi ndetse Babura nisoko bajya gucuruzaho ayo mapantaro yo mu bwoko bwa KAKI zo mu maduka.
Ndabiwrwa ngo,dore imikorere yabo yashyizweho ishyerezo bamaze igihe kinini bakora umwuga wo kuroga bahumanya abantu b’Imana ariko noneho bashyizweho ishyerezo ibikorwa byabo ntibizongera kugira uwo bihumanya kuko Uwiteka abaciriye urubanza bakaba baciriweho iteka kuko banze kwihana nyuma y’igihe kire kire baburiwe ariko bakanga kwihana.Kandi ikibabaje aba bombi bahoze mu nzu yitirirwa iy’abantu bo mu bwoko bw’Uwiteka.
Izo mbaraga mwakoresheje muguhumanya abantu b’Imana.mwari kuzikoresha mushaka mu maso h’Uwiteka,none mwanze kwihana ahubwo muzezwa nuko mwakomeza guhumanya abantu b’Uwiteka.
Dore umuhanuzi Majeshi Leon mwari mwaratwaye umugisha we,none yagaruriwe ubutunzi bwe mwari mwaratwaye ndetse ubu yabaye imbohore aho mwari mwaramuzinze ntibigishoka yuko mwakomeza gutunga ubutunzi butari ubwanyu.Nuko rero kuko mwaburiwe mukanga kwihana dore muciriweho iteka n’Uwiteka Imana yabakiranutsi uko niko Uwiteka avuga.
Uwiteka arashaka gutunganya akarere kibiyaga bigari,kuko igihe cy’ububyutse kiregereje,none dore abishyize hejuru bacishijwe bugufi,ndetse abari bakomeye mu byubutunzi bacishijwe bugufi cyane kugirango bamenye yuko mu ijuru har’Imana ijya irwanirira abakiranutsi.
Umukuru w’igihugu waramubwiye ariko yanga kumva,iyo aza kumva ibyo wamubwiye ntabwo aba ashyize igihugu mukangaratete none dore kubera kwanga kumvira Uwiteka Imana kandi yitwa ko yitirirwa ijambo ry’Uwiteka niyompamvu ibyahanuwe byagombaga gusohoza kugirango bamenye yuko umuhanuzi ibyo yavuze byavuye k’Uwiteka Imana yabakiranutsi.
Nuko nkomeza kwerekwa ibikomeye bigiye kuba KUBARUNDI mbona umuryango wabibumbye witwa HCR utangiye gushinja leta y’umwakagara ko ariyo iteje intambara mu gihugu cyabaturanyi cy’UBURUNDI maze bananirwa kubyumvikanaho na leta y’umwakagara kuko yaririmo ihamagaza HCR kuza gufasha impunzi z’Abarundi zihunze intambara.
Umuryango wabibumbye HCR ubanza kwangira maze bigezeho ufata umwanzuro wo kumanuka mu rwagasabo kugirango utangire urengere impunzi z’Abarundi ariko ninako impande zombi zateranaga amagambo maze hagaragaramo kutumvikana hagati ya y’Umwakagara na HCR (United Nations)
Nuko ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore habanje Uburundi hagiye gusoza mu Rwagasabo kugirango ibiyaga bigari bibe bitunganya,iki gikombe cyabanje kunyobwa nabaCongoman none hakrikyeho Abarundi kigiye gusorezwa mu Rwagasabo kuko ari ho ububyutse buzamanukira hakazaba intangiriro y’ibyo kwizera kuko ninaho ubuhanuzi bw’Uwiteka bwamanukiye kuko ariho Uwiteka yahisemo kuzashyira izina rye ryiza rimwitirirwa cyane cyane mu murwa mukuru wa Yerusalem(Kigali) nuko rero komera kandi ushikame ukomeza umurimo wahamagariwe kuko Uwiteka agiye gusohoza ibyo yakuvuzeho kugirango igihe cyabyo nikigera bizasohore mu mahoro uko niko Uwiteka avuga.