July 05th ,2015 umwuka w’Uwiteka anjyana mu iyerekwa kumusozi wo kwerekerwamo,uwo waruherereye mu burasira zuba bw’Afrika.Hari hubatse ishuli ryo kwigisha urubyiruko nyarwanda aho bajyanywe kwigishwa kubaha Uwiteka Imana yabakiranutsi.
Nerekwa umuhanuzi mukuru yoherezwa gutanga isomo muri urwo rubyiriko nyarwanda aho batwawe kuri uwo musoni kwigishwa,amaze gutanga isomo ryo kubaha Imana,ahita amanuka uwo musozi.
Kuva igihe boherejwe kuri uwo musozi ntabwo bigeze bagira umwete wo gushaka kwiga kumenya uko bubaha Uwiteka Imana yo mu ijuru,ahubwo baranzwe no kwikinira bakajya babifata nk’imikino ibyo bigishwaga,bamaze kubona umuhanuzi mukuru arangije gutanga amasomo ye,bahita bibuka ibyahanuwe!Baramuhamagara ngo nagaruke noneho biteguye kumwumva ariko igihe cyari cyabashiranye yanga kugaruka uko niko Uwiteka avuga.
Nerekwa ko umuhanuzi mukuru asubije ukuboka inyuma arabapepera arababwira ngo,bye,Uwiteka abana namwe.Mbona bagize ubwoba bamenya yuko ubwo umuhanuzi mukuru yanze kugaruka, ibyahanuwe bisohoye maze baratinya cyane batangira kwicuza impamvu banze kumva iyo ivuga yo mu ijuru none bakaba bagiye kurimbuka uko niko Uwiteka avuga.
(b) Njyanwa mu iyerekwa mu gikombe cyo kwerekerwamo kiri munsi ya gakondo yabakiranutsi.Maze mbona munsi yicyo kibaya hari inkozi zibibi zigize indakoreka !Zigarurira umuhana wabakiranutsi.
Maze kugerayo numva amajwi yabantu bavuga basengeraga mu kadini gatoya kari kumuhanda.Maze imbere y’umuryango binjiriramo hari hatabye ubutunzi bw’ibyasezeranijwe,nerekwa ko batigeze bashaka kumenya iby’ubwo butunzi butabye aho ngaho.Nerekwa umuhanuzi mukuru araje acukura hasi akuramo ubwo butunzi bwari buvanze nubuhanuzi maze arabitwara.
Nerekwa ko babonye umuhanuzi mukuru ababonye nabo baramubona maze ako kanya izo ngarisi,zihita ziza kumureba ngo zimuce igihanga!Ako kanya abona akandi kayira kari hirya yabo akanyuramo aramanuka baramukurikira ahita abihisha munsi y’urutare maze ingarisi imwe iramubwira ngo:Ndashaka ko undongora,mbona umuhanuzi mukuru arambura ukuboko kwari gufashe inkoni arayimutunga maze bose bahita bagira ubwoba basubirayo ntibagira icyo bamutwara ariko bajya guhamagara bagenzi babo.
Ahita ava aho ngaho azamuka umusozi w’igikundiro agera ahantu hubatse amazu meza kandi ahenze cyane ngo yubatswe mu matafari yitwa “UBUSAMBANYI NUBURIGANYA”abanza kugira ubwoba kubera iyo midugudu bayirindishaga imbwa z’inkazi.Nuko atindaho gatoya maze mbona yigiriye inama yo gukikira igikuta cyayo mazu yubakishije ubusambanyi n’uburiganya.

Icya ntangaje yarwanaga wenyine abamailaka bicaye bamureberera kuko iyo ntambara bari bayise ntoya,koko yari ntoya maze arwana n’inkozi zibibi zashakaga kumwambura amata yarazanywe n’umukiranutsi ayahetse kw’igare ry’abanyozi.Arwana nizo nkozi zibibi kugeza azinesheje maze mbona abamalaika barasetse cyane kandi barishima cyane ko anesheje iyo ntambara maze Uwiteka ahabwa icyubahiro.