Home Inte'l Urubanza rwa ba Rwigara uyu munsi rwongeye gusubikwa

Urubanza rwa ba Rwigara uyu munsi rwongeye gusubikwa

0

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwongeye gusubika urubanza rwa Diane Rwigara n’abo mu muryango we babiri; nyina na murumuna we umwe.Uyu munsi abaregwa bitabye urukiko bari kumwe n’ubunganira mu mategeko, Me Buhuru P. Celestin.

Gusa mbere y’uko ubushinjacyaha buvuga icyo bubarega, ubunganira yavuze ko batiteguye kwisobanura kuko batahawe inyandiko zikubihemo ibirego ndetse n’ibimenyetso byashingiweho baregwa.

Me Buhuru yavuze amajwi, ubutumwa bwa Whatsapp ndetse n’izindi nyandiko atarashyikirizwa kandi ubushinjacyaha buzifata nk’ibimenyetso.

https://inyangenewss.com/wp-content/uploads/2017/10/Rwigara.mp3?_=1

Kuri uyu wa gatanu niho 3 bo mu muryango wa Rwigara baja imbere y’urukiko

Yasabye urukiko gutegeka ko bahabwa ibi bimenyetso kugira ngo babihereho bategura uko biregura.

Ubushinjacyaba bwo bwavuze ko bimwe mu bimenyetso byashyizwe ku rubuga rw’ikoranabuhanga bukoreshwa mu nkiko kandi ko n’uruhande ruregwa rushobora kubibona.

Diane Rwigara n’abo mu muryango we mu rukiko

Rwanda: Diane Rwigara yagirijwe kugumuka

Rwanda: Diane Rwigara n’umuryango we batawe muri yombi

Cyakora yanatangaje ko hari bimwe mu bimenyetso bidashobora gushyirwa hanze ngo kuko bikiri ibanga.

Uwunganira abaregwa yanenze bikomeye iyi mvugo y’ubushinjacyaha busa n’ubutizera uruhande rwunganira abaregwa kandi nta mabanga rugomba guhishwa.

“Kubangamira umutekano w’igihugu”

Diane Rwigara, murumuna we Anne Rwigara n’umubyeyi wabo Adeline Rwigara, bakurikiranyweho ibyaha byo kubangamira umutekano w’igihugu ,Diane we ukongeraho icyo gukoresha inyandiko mpimbano.

Ku ikubitiro ubushinjacyaha bwavugaga ko bunabakurikiranyeho icyaha cyo kunyereza imisoro ariko amakuru amaze iminsi mu binyamaku byegereye Leta akavuga ko iki cyaha cyakuwe ku rutonde rw’ibyo baregwa.

Diane Rwigara yamenyekanye cyane mu mpera z’umwaka ushize ubwo yatangazaga ko afite umugambi wo kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu.

Diane Rwigara yongeye guterwa umukwabu no gutwarwa n’igipolisi

Gusa icyifuzo cye cyaje kuburizwamo na Komisiyo y’amatora ivuze ko atabonye ibyangombwa bisabwa kandi ko bimwe mu byo yatanze ari ibihimbano.

Ubushinjacyaha buvuga ko bufite ibimenyetso bigaragaza ko aba batatu bari babangamiye umkutekano w’igihugu uretse ko abantu batari bake bavuga ko ibi birego bishobora kuba bifitanye isano n’umugambi wa Diane Rwigara, wo kwiyamamariza kuyobora igihugu.

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar