Amakuru akomeje gutangazwa nibinyamakuru byo mu gihugu cy’IBURUNDI mu murwwa mukuru wa BUJUMBURA,aravuga yuko,abayobozi bakuru bingabo barimo Brig Gen Athanase Kararuza yatezwe n’abantu bitwaje ibirwanisho atwaye umwana kw’ishure ryisumbuye rya St Esprit muri Komine ya Gishosha mu buraruko bw’gisagara cya Bujumbura.
baramuihitana.Akaba abaye umujyanama wa [2] w’umukuru w’igihugu Peter Nkurunziza wishwe muburyo bwitera bwoba.abanjyanama ba Nkurunziza bakomeje gupfa ubudasubirwaho buri munsi uko bwije bucyeye izo mpfu zikaba zikomeje kuba agaterera nzamba kubera ibibazo bya politike.
Ubundi bwicanyi
Mw’ijoro ryakeye ryo kucyumweru abantu bitwaje ibirwanisho bateye kandi ku muhana wa Col Ndabigeze Donatien, yakora mu biro vy’iperereza, muri quartier Carama iri muri komine Ntahangwa, bica umupfasoni wiwe n’umushitsi yari yaje kubaramutsa
Leta ya Nkurunziza ntiyahwemye kwereka amahanga ko igihugu cyabaturanyi cy’uRwanda ari cyo gikomeje guteza umutekano mucye uvugwa muri icyo gihugu cy’abaturanyi.Abazi neza imikorere y’umwwakagara bavuga ko,iriya mikorere yo kwibasira abayobozi bakuru bigihugu ngo ari bwo buryo yaba yarakoresheje ubwo yari mu mishyikirano na Habyarimana wahoze ayobora uRwanda akaba yararuyoboye imyaka itari hasi ya [20]
Peter Nkurunziza yanze kumvira Imana ubwo yamusabaga kutongera kwiyamamaza kandi avuga ko,ar’umuntu w’Imana.Ariko yanze kuumvira ubanza ahari yarasuzuguye abamugejejeho ubutumwa ahari akaba yarakekaga ko badashobora gukoreshwa n’Uwiteka Imana yabakiranutsi.
Umfashe ngo ni Rev.Pastor ariko se waba uri Rev.Ukoreshwa n’Uhoraho Uwiteka Imana yaremye ijuru n’Isi,maze ntiwumvire Imana ikorera?Akaga kose uyu munsi wa none Abarundi balimo katurutse ku kutumvira Imana bavuga ko yabahamagaye kandi bakaba banayikorera.
Ikigaragara nyuma y’umujenerali wishwe muri iki gitondo akaba abaye general wa ll ukurikiye Gen.Adolph wabaye intangiriro y’ubwicanyi bw’abayobozi mu gihugu cy’Uburundi.Abajyanama cyangwa abahanuzi ba Peter Nkurunziza birashoboka ko bamaze gufatirwa ibyemezo cyane abajyanama babasirikare kuko iterabwoba ritaboroheye nagato.
Ikigaragara Peter Nkurunziza ashobora kuba atazareza mukwezi kwa Kamena 2016,ukurikije ibintu uko birimo kugenda.Amahanga arwanya iterabwoba yarakwiye kubanza kugenzura neza usibye ko rapolo za ONU n’igihugu cy’America zemeje ko uRwanda ari rwo rurinyuma y’ubwicanyi bubera mu gihugu cy’Uburundi
Ubanza ariyo mpamvu ahali amahanga yakoze inama mu cyumweru cyashize ubwo ibihugu bikomeye by’ibihangage kw’Isi byafataga icyemezo cy’uko umwakagara akwiye gukurwa kungoma muri uyu mwaka mbere yuko urangira!?Ntibiramenyekana nimba icyo cyemezo ari ntasubirwaho cyangwa ntakuka ariko amakuru twhawe ninzego z’ubutasi zikomeye ku isi zabwiye ikinyamakuru inyangeNews yuko gahunda zo gukura umwakagara kubutegetsi zisa naho zaba ar’izanyuma ukurikije ibyemezo byafatiwe muri iyo nama.
Peter Nkurunziza yarakwiye gutabara Abarundi akava kubutegetsi nk’uko KOFFI ANAN yabimusabye mu cyumweru gishize avuga ko ubwicanyi bumaze kuba muri icyo gihugu buhagije akaba yarasabaga Nkurunziza kwegura kubutegetsi kugirango igihugu kibone umutekano kive mungaratete kintambara zikomeje koreka imbaga y’Abarundi batagira ingano.