Home News Umwuka w’Ishyari winjira mu bantu banenga Umuhanuzi!!!

Umwuka w’Ishyari winjira mu bantu banenga Umuhanuzi!!!

0

Aug 12,2016 Ijamb ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abantu benshi basomye ubutumwa bw’ejo,maze barushaho kugira ubwoba bwinshi cyane kandi barushaho gutinya Imana cyane kuko Uhoraho akomeje gushyira hangara ibikorerwa mu isi ya bazima.

Ubwoko bwanjye busigaye buzindukira ku inyangeNews.com kujya kureba icyo Uwiteka yavuganye n’Umuhanuzi kugirango barusheho kumenya imigambi y’Ijuru,nicyo Uhoraho avuga ku bantu be,bakomeje kugaragazwa agate mu isi ya bazima.

Ariko nubwo bimeze gutyo,dore hariho benshi bakomeje ku kugirira ishyari (Jealous Spirit) muri abo harimo uwitwa NDAYIZEYE RAURENT mwahoranye muri gakondo ya bakiranutsi yakoze umurimo w’ubushumba”PASTOR “akaba yarananiwe kugendana n’Uwiteka nyamara Uhoraho yari yaramuhamagaye mu bantu yararimo gutegura kuzakoresha ibikomeye mu isi ya bazima.

None reba asigaye yirirwa akuvuga kuko muri we huzuyemo umwuka wishyari ukurwanya abo Uhoraho azamuye kandi yambitse imbaraga ze.Nyamara se har’igihe utamubwiye kwigengesera kugirango mubashe kugera mu gihe gisa nk’iki?None dore yakuwe kurutonde rw’abagombaga gukoreshwa n’Uwiteka Imana ya bakiranutsi uko niko Uwiteka avuga.

Nuko rero mu burire yihane kugirango adahura na kaga gakomeye kuko umujinya w’Uhoraho umuhagurukiye kuko muri we huzuye umwuka w’ishyari urwanya abagaragu b’Uhoraho kuko we yananiwe kwihana no gutegereza bituma akurwa kurutonde rw’Uwiteka Imana ya bakiranutsi uko niko Uhhoraho Uwiteka Imana yawe Nyiringabo avuga.

Mwana w’umuntu,uzakurwanya,nanjye nzamurwanya kuko azaba arwanije ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyringabo uko niko Uwiteka avuga.Nuko rero burira abantu bose mwaba muziranye nabo mutaziranye bahagarike ku kugirira ishyari,kuko MILIYAMU na AARON bagiriye ishyari umugaragu wanjye ukiranuka murugo rwanjye MOSES barabizira.Nuko rero abo bose barimo ku kuvuga bagiye guhura na kaga gakomeye kubera kunenga umwuka w’Imana uba muri wowe bisobanura yuko Atari wowe batuka cyangwa banenga ahubwo batuka umwuka w’Imana uri muri wowe uko niko Uwiteka avuga.

Abo bantu bose babwire bakore amasengesho y’iminsi [3];batarya batanywa kugirango bagirerwe imbabazi n’Uwiteka Imana.Byaba atar’ibyo,bagacirwaho iteka kubwo kunenga umwuka w’Imana uri muri wowe uko niko Uwiteka avuga.Dore bibaye saa 4:00hrs am byuka wandike ibikiza ubugingo bw’abantu kugirango badacirwaho iteka batabanje kubirirwa niko Uwiteka Imana ya bakiranutsi avuga.

Aug 13,2016 ijambo r’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore mucuti wawe Pastor Raphael Nyambu,yarayobye inama zose wamugiriye yanze kuzikurikiza.Kandi dore ari kuvuga ubutumwa arakariye Uwiteka Imana yawe kubera ubukene bumumereye nabi.None zamuka ujye kumurwa mukuru w’IBABYLON ugende mugabane icyo [1000]cya mashillingi ufite kuko agiye kwicwa ni nzara kandi akaba ankoza isoni umubwire ko ari jye ugutumye uko niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunganiriza maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore mucuti wawe «NSENGIYUMVA RENOVAT» mwasenganaga yanze kumvira Uwiteka,akunda iby’iki gihe,none ubutunzi yakurikiye yarabubonye umwanzi nibwo yamushukishije none umubwire yuko ngiye kubumwambura kugirango amenye yuko byose bituruka mu buntu bw’Imana uko niko Uwiteka avuga.Ubutunzi nbumara kumushiraho,nibwo azamenya yuko nd’Uhoraho Uwiteka Imana yawe niko Uwiteka avuze!

Ibimenyetso by’abadiplomate bazahunga igihugu bimaze kuzura,ubuanuzi buvuga yuko hazahunga abakozi ba ministeri y’ububanyi namahanga bayoborwa na Ministiri LOUISE Mushikiwabo.

Hari mwene data wandikiye Umuhanuzi amwibutsa yuko Amb:Gasana EUGENE abaye umuDiplomate wa kabiri uhunze igihugu aturutse muri ministeri y’ububanyi n’amahanga.Habanje uwari ministiri w’urubyiruko Protaise Mitali wasimbuye Habineza Joseph akaba yarahagarariye uRwanda muri Ethiopia.

Akaba yarahunze umwaka ushize,ahungira mu gihugu cy’UBUBILIGI,Gasana akaba abaye uwa kabiri wujuje ijambo ry’Ubuhanuzi ibyo bimeyetso [2]byombi nibyo ubuhanuzi bwavugaga ko nibisohora hazaba hasigae urupfu rw’Umwakagara.Kandi nurupfu rwe narwo rwamaze gushyirwa ahagaragara uburyo azicwa akazahambwa n’umuhungu we wa kabiri LT.IVAN CYOMORO.

Ubu rero abakurikirana ijamb ry’ubuhanuzi ngirango biragaraagara yuko ntagisigae usibye kwiyeza kubatazashobora gukira iyo urupfu rw’Umwakagara cyangwa baba badafite isezerano ry’Uhoraho.

Ikindi ni uko ubuhanuzi buvuga yuko Umwakagara mbere yo kuvaho,azabanza guteshwa agaciro agasuzugurwa nabanyarwanda bamutinyaga cyangwa bamwubahanga bakamuca amazi hanyuma akabona kuzavaho.Ibyo byasohoye ubwo amakuru ya Nyiramongi ko yabyaranye na Gasana yagiye ahagaragara.

Urabona ko rero igisuzuguriro kimaze guhinduka umwambaro Umwakagara yambara akaba amaze kuwumenyera kugirango ibyahanuwe bisohore maze abafite amatwi na maso yo kureba babashe gukiza ubugingo bwabo.Kandi twabibutsa yuko ubhanuzi buvuga yuko,umwakagara azakurwaho,bigaragara yuko yamaze kunesha abatavuga rumwe nawe kandi ko namahanga azamwihorera kugirango hatazaboneka urwitwazo rwo gukurwa ku ngoma kwe.

Urufatiro rw’ijsmbo ry’Ubuhanuzi

Aug 14, 2016 Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rinjyana mu iyerekwa,mbona umuhanda wa kaburimbo ukorwa neza cyane kandi hashyirwaho level ya kaburimo idateze gusaza cyangwa gusenyuka.Mbona ko,bashyizeho naza bamps kugirango imodoka zizajye zigabanya umuvuduko (Umulimo) kugirango zidakora impanuka.

Nuko ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwwana w’umuntu,dore urufatiro rw’ijambo ry’Uhoraho(Ubuhanuzi) rumaze gushing imizi,kandi rumaze gushyirwaho kandi rurakomeye kuko rwashyizweho n’Uwiteka Imana ya bakiranutsi.Kandi icyo nicyo ubwoko bw’Uhoraho bwifuzaga kuva cyera none ibyo bofuzaga byose birasohoye!Uko niko Uwiteka avuga.Ndabwirwa ngo genda witegereze neza uburyo urwo rufatiro rwashyizweho kuko ari wowe wahamagariwe gushyiraho urwo rufatiro.Nuko ndagenda nditegereza mbona abashinwa bakoze neza umuhanda nk’uko byateganije muri gahunda cyangwa (business Plan)

Nkomeza kwerekwa njyanwa haruguru y’ubutayu bugufiya,mbwirwa gushaka UMUHETO n’UMWAMBI ndetse n’ICUMU.Ndagenda mpasanga ABAMASAI kuko ari bo basigaranye uwo muco kandi bakaba bakunda kwibera mu butayu.Mbasaba ku nkorera umuheto n’umwmabi n’icumu banca ibihumbi [1000] bihwanye ni dollar $100 nuko ntanga commande ndagenda ngeze imbere gatoya nerekwa ikidendenzi cya mazi meza kandi menshi abakiristu burusengero rwa Eglise VIVANTE barimo koga kandi ari benshi ariko banyampinga nibo bari benshi kuruta abagabo.Mbonamo umusore w’umutunzi nawe ariko koga mur’icyo kidendezi maze ndabwirwa ngo,ibyahanuwe biraje kandi birasohoye dore abanyamasengesho ba Eglise VIVANTE iyobowe n’umukozi wa SATANI PASTOR GATAHA STRATON bagiye guhura na kaga gakomeye kandi nta mbabazi bazagirirwa kuko banze kumvira ijambo ry’Uhoraho kandi bakaba badasenga Imana nzima yo mu Ijuru ahubwo bakaba basenga umuntu uko niko Uwiteka avuga.

Nerekwa ndwana n’umudayimoni wo mu bwoko bw’imbata ndamurwanya ndamwica maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,uwo mudayimoni yarashinzwe kujya aguteza ubukene ndetse agutoteza(PEEK) gushondagura,none uramwinshe bivuze ngo urutoto rwabadayimoni rurangiye niko Uwiteka avuze!

Nerekwa ubutumire bwo kujya kubwiriza nditegura neza nambara kositimu yanjye,ndagenda ngeze mu nzira nsanga baba (CHINA) bakomeje gutunganya umuhanda nyabagendwa inzira yabakiranutsi cyangwa yo gukiranuka yahanuwe mu gice cya (11) cy’ubuhanuzi kugeza igice cya (23) cy’ubuhanuzi bivuga kubijyanye n’ububyutse bugiye kuza.

Aho gukomeza urugendo nicara kuruhande ntangira kugenzura uburyo abashinwa barimo gukora uwo muhanda.Maze nibagirwa gukomeza urugendo ariko ntabwo narinzi aho uwantumiye kujya kubwiriza aherereye maze mbona ku buryo butunguranye mbona ansanze aho ngaho ndimo kugenzura umulimo w’Uwiteka (supervisor) uwo wari yantumiye mbona numushumba umugabo mwiza cyane usa neza aza ari kumwe numufasha we.Nawe wabonaga ari umudamu mwiza cyane ucyeye kandi wubaha umugabo we.

Nuko ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore inshingano zo gushyiraho urufatiro urazirangije,rero Uwiteka agiye gukoresha iterore rye,bagutumire kujya gukora umulimo ujye kwigisha ijambo ryanjye kuko ubwoko bwanjye bugoswe nubujiji kandi bufite umutima wo gukiranuka.

Nuko rero tangira witegure kuko mu minsi micye ngiye gukoresha ubwoko bwanjye bakagutumira tunganya ijambo ry’ubuhanuzi ukuremo cyangwa ukosoremo aharimo udukosa twimyandikire (Spelling errors) ahasigaye utegereze gahunda yanjye maze ujye guhabwa iyindi milimo kugirango ukure abantu mu mwijima ubashyire mu mucyo uko niko Uwiteka avuga.

Nongera nerekwa mbona ndi murwobo rusa nururimo amaze,mbona urwo rwobo rudafite amakoni umuntu yakoresha ashinga ikirenge ngo aruvemo,maze ngira kwizera mfata utwatsi ndakurura mbona cya cyobo nkivuyemo.Maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti mwana w’umuntu,dore Uhoraho agukuye mukaga gakomeye kandi aciye inzira ahatar’inzira ndetse azanye amazi mu butayu kugirango bimenyekane yuko ar’Uwiteka Imana yabakiranutsi uko niko Uwiteka avuga.

 

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar