Bakundwa nongeye kubashimira mwebwe mwese mwabashije gukora amasengesho ubwo Uhoraho yadusabaga gusengera ubwami bw’uRwanda.Icyo nababwira ni uko amasengesho yacu Imana ya yumvise igakora ibikmeye cyane ku buryo urugendo Umwami w’uRwanda avuyemo yakoreye mu gihugu cy’Ubwongereza rwatunganye kandi rwagenze neza hakaba nta kibazo cyabayemo kandi umutekano we warurinzwe bihambaye nk’uko Imana yabivuze.
Aya makuru ntabwo ar’ibanga kuko byashyizwe kuri satellite isi yose imenya yuko Umwami w’uRwanda yagendereye mugenzi we Umwami Kazi w’Ubwongereza Qeen Elizabeth ll Imana yavuze yuko Umwami w’uRwanda azacyurwa n’ibihugu bkomeye birimo Ubwongereza na America aho Nyir’uRwanda afite icyicaro gikuru.
Na nubu rero gahunda zo gukuraho Umwakagara zirakomeje ndetse zirarambanije mu gihe abarepubulike bakomeje kuryana bacikagurikamo ibice nk’uko Uwiteka Imana yabivuze yuko badashobora kuzakuraho umwakagara kuko bayoborwa n’umwuka w’ikinyoma kandi igihe aho kigeze Imana ikaba ariyo irimo gutegura gahunda zo gucyura Umwami w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa umaze imyaka irenga [55] mu buhungiro.
Nuko rero nongeye kubasaba nk’uko umwuka w’Uwiteka yabitegetse ko dukwiye gukora amasengesho yo guhsima Imana ku byo yakoze ayo masengesho azakingura gahunda zanyu kubwo kwitanga kwanyu musengera ubwoko bw’Uhoraho maze murebe yuko Uhoraho atazabasekera akabagirira neza nk’uko yabivuze.
Impamvu nyamukuru nugusengera bene data bari muri gakondo ya bakiranutsi bagiye guhura n’intambara ikomeye ishobora kuzasiga igihugu murwabayanga cyane cyane musengere banyampinga kuko ubuhanuzi buvuga yuko banyampinga bazashira ku buryo abasore bacu bazashaka abanyamahanga kazi.
Ngirango murabizi neza yuko abanyamahanga kazi bafite imana zabo zishobora kuzazana imana zabo zizarwanya Uwiteka Imana ya bakiranutsi.Dusenge rero kugirango Uwiteka agire icyo akorera banyampinga kuko umujinya w’Uwiteka ugiye kubamanukira kubera imyitwarire mibi yo kuba batazirikana yuko bakomoka mu bwoko bw’Uhoraho.
Aya masengesho azamara iminsi [2] ku wa gatandatu no kucyumweru nibwo tuzayarangiza,ariko kandi abumvira icyo umwuka w’Imana avuze birumvikana yuko ari mwe bakiranutsi b’Uwiteka Imana yabakiranutsi.Iri tangazo rirareba abakiranutsi mwese aho mwatataniye mu mpande [4] z’Isi kugirango musohoze umurimo wo gukiranuka kose kandi Uwiteka abakomeze kandi abagirire neza,urukundo rwe,n’ineza ye bizabahoraho iteka ryose amen.
Uwaba agifite umuvandimwe muri gakondo yagerageza kumukiza kuko ibigiye gukorwa bitagiye gukorerwa mu ibanga ahubwo bigiye gukorerwa ku karubanda isi yose ibibona niyompamvu mudakwiye gutinya gukiza amagara yanyu kuko Imana idashaka ko hazongera gupfa inzirakarengane ahubwo mureke bariya bigize ba ntibindeba babe aribo bahura nakaga dore babifitemo n’inyungu zabo kuko ababipfa nababisangiye wowe waba uzira iki?
Save