03rd June,2015 Kumasaha yigicamunsi ubwo nari nirambitse,kuko numvaga naniwe narimaze gutanga ubutumwa bwiza bwo mu gice cy’ubuhanuzi cya (9);maze ako kanya ntwarwa muyerekwa mbona igiti gisa nicyo muri gakondo ariko cyo cyari kigufiya.
Nuko m bona haje umuyaga uragihuha ukiganisha aho nari nirambitse,ubwo najye nibwiraga ko ndi maso,nibwo nahise mpungisha umutwe kugirango kitamputaza,muri uko guhungisha umutwe,nisanze ko nari nirambitse kugisasiro.
Ni uko ndahaguruka nditunganya nerekeza kumurwa mukuru w’Ishushani,maze guhaha amafunguro imvura iba iraguye,ndihuta ngo mfate imodokari ingeza mu icumbi,maze umwuka w’Uwiteka arambwira ati,mwana w’umuntu ihute vuba ujye gutangariza abatuye Isamariya yuko Umwami waho akuwe ku ngoma nk’uko ibyahanuwe bibivuga
Umurongo wa bus nawumazeho amasaha (3) maze aho ngereye mu icumbi,nibwo mbere yo gutegura amafunguro nabanje gutunganya umurimo w’Uwiteka kugirango abakiranutsi bisamariya bamenye ibigiye kuba mu gihugu cy’Isamariya
