10th Jan,2016 njyanwa mu iyerekwa,mbona ibitabonwa na maso ya bana bab’abantu,mbona umukuru w’igihugu cy’IBABYLON Uhuru Kenyatta avuga ngo bahe abantu title ndeed impapuro z’ubutaka kugirango batangire gushaka amajwi ya matora azaba muri 2017.Nyamara ajya kubutegetsi ubwo yiyamazaga muri 2012-2013 yavugaga yuko azaha abaturage ibyo byangombwa mu minsi 100 akimara gutorwa akaba umukuru w’igihugu.
Umwami w’IBABYLON
Nuko numva ategetse ko abantu bahabwa izo mpapuro mu minsi 30/38 nuko ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umukuru w’IBABYLON arifuza kongera gutegeka nyamara ntibizakunda kuko ijambo ry’Uwiteka ryamaze kumukura mu urongo wabazongera gutegeka icyo gihugu kuko yanyuranije n’ijambo ry’Uhoraho uko niko Uwiteka avuga.
Dore ibyo bya ngombwa bigiye gutangwa nka ruswa nyamara nuburenganzira bwabp guhabwa ibyo byangombwa kuko arabene gihugu.Ntabwo bakwiye kubihabwa ngo kugirango bazatore umuyobozi uri kubutegetsi kuko yabahaye izo mpapuro kuko atari ibihembo cyangwa ingurane ya majwi uko niko Uwiteka avuga.

Nongera kubona imodoka yo mu bwoko bwa BUS mbona igeze mu mahuriro y’inzira “Junction”cyangwa round about,maze mbona ihagaze mu nzira ibuza izindi kunyuraho.Maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Kenyatta agiye gukoresha uburiganya bwo kubuza abanyapolitike bagenzi be kwiyamamaza mu nzira ziborohoye kuko afite ubwoba bwinshi cyane yuko ashobora kutazatsinda amatore ya 2017 uko Niko Uwiteka avuga.

Abagore b’Irwanda.
Iyo babwiwe ko hazaba intambara kandi ko ubutegetsi bw’umwakagara buzavaho,bagira umujinya mwinshi cyane kubera ubwoba bwo gusubira mu buzima bahozemo nyamara nta nzira bafite nimwe yo gukumira ibyahanuwe ku buryo ibyo bahanuriwe bitazabur agusohoza uko niko UWiteka ategetse.
Nta kabuza bazakorwa nisoni isi izabota,bazasugurwa n’umuhisi n’umugenzi kuko bazmauye amajosi yabo barayashinga bibwira yuko uRwanda aribo rwaremewe nyamara igihe kiraje kandi kirasohoye aho ibyahanuwe bibasohoreyeho icyo gihe bazamenya yuko ariwe mucanza utabera uko niko Uwiteka avuga.
Nuko nerekwa Nyir’uRwanda yima ingoma mu buryo butunguranye kandi burimo amayobera menshi cyane kuko nagiye kubona mbona Nyir’uRwamda yinjiye mu gihugu mu buryo bw’ubufindo kandi nta muntu numwe wa mubonye yinjira mu gihugu.Aho byakekwaga ko ariho ari hari harinzwe ningabo zitagaragra kuko nabonaga ingabo z’Umwakagara nazo zitamenye uko bigenze zumva ngo Umwami yimye ingoma kandi ar’umugihugu cy’uRwagasabo gakondo yabakiranutsi.
Nuko baraza barambaza mbasubiza yuko nanjye numvise ko yimye ingoma ariko byagenze nanjye ntabizi kuko ibyabaye byabaye nk’ubufindo nanjye ndi hano ntegereje icyo tugiye kubwirwa nababishinzwe ariko icyo namenye nuko yimye ingoma ariko ntimumbaze uko byagenze ngo yime ingoma kuko byabaye mu ibanga rikomeye cyane ku buryo budasanzwe .
Nuko mbona aho twari turi muri hotel harabantu benshi bakora umunsi mukuru ariko muri bose nta numwe wamenye aho nyir’uRwanda yaraherereye ariko yarari mu gihugu.Mbona abantu batuje cyane kuko amahoro yaramaze kugaruka ariko ntaganzwa nuko ababntu bahise bibagirwa umwakagara ako kanya kandi Umwami w’uRWada yaratararahirira kongera kuyobora uRwagasabo nk’igihugu kigendera kw’itegekonshinga.
Nuko mbona igihugu kivuye ibuzimu kigiye ibuntu,mbona abantu bafite amahoro ameze nkamaze ari mukibindi giteretse ahantu gishigashyizwe ningata zabigenewe ngo kidahirima.Numva nejejwe nuko ibyo abahanuzi bahanuye byongeye gusohora imbere y’ubwoko bw’Uhoraho.Niringira yuko abanyagakondorero bagiye gukorera Uhoraho batizigama.
Nuko ijambo ry’Uhraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore uko Uwiteka yavuze ninako agiye gukora,agiye gusohoza ibyo yahanuye kumugaragu we Kigeli V Ndahindurwa kugirango amenye yuko nd’Uhoraho kandi amenye yuko isengesho ry’Umwami Mutara lll Rudahigwa naryumvise kandi nzaryubahiriza uko niko Uhoraho avuze.
Mbona abagiye ishyanga bose mbona bararwanira amamodoka nindege namato bagaruka bameze nk’inuma zigaruka mu twuzu twazo nyuma y’umwuzure.Nuko ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti mwana w’umuntu,dore isi yose igiye gukubitwa n’inkuba ubwo abagiye ishyanga bagiye gutaha umusubirizo basubira murwababyaye kuko iby’Uhoraho yavugiye nukanwa k’umuhanuzi bisohoye uko niko Uwiteka avuga.Bwira ubwoko bwanjye bwitgure kuko ngiye guza imanza zitabera kandi numvise kurira kwanyu nanajye nzababera Uhoraho namwe muzambera ubwoko kandi nimukora ibyo gukiranuka amahanga azaza kubasaho umugisha kandi ibyo nagambiriye mu mutima wanjye nzabisohoza muzamenya yuko nd’Uwiteka Imana yabasogokururza banyu nubwo hashize igihe kire kire mutazi inkomoka yanyu ariko none ho ngiye kubimeyekanisha uko niko Uwiteka avuga.Nimumara kumenya ko nabagize ubwoko bwanjye bwite,muzantambira ibitambo by’ibyishimo no gukimbagira imbere y’Uhoraho nanjye icyo gihe nzakomeza isezerano nabasezeranije nzibinyuza aho nsanzwe mbinyuza mu muhanuzi w’uhoraho uko niko Uwiteka avuga.
Nuko rero mube maso kandi mugire ubwenge kuko igihe gisigaye ari gito cyane ubwo ngiye gukoresha abagaragu banjye bo mu majyaruguru kugirango bahoze umugambi wanjye maze mu menye yuko Uhoraho ibyo avuze abisohoza bityo murusheho kubaha Uwiteka mutagendera mu gukiranirwa uko niko Uwiteka avuga.