Home News Umwakagara yiteguriye intambara imugeze mu ijosi!

Umwakagara yiteguriye intambara imugeze mu ijosi!

0

May 12,2016 Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abanzi bawe,aribo banzi b’Uhoraho,bagiye gusohora inyandiko yo kugusebya kugirango barebe ko baca abantu intege bakareka kwizera no kwiringira ijambo ry’Uwiteka Imana yabakiranutsi.

 Nimara gusohoka uzabona abantu bakwandikiye bayikoherereze kugirango uyirebe kandi uzayivugeho kugirango batayobya ubwoko bwanjye bukareka kwiringira ijambo ryanjye uko niko Uhoraho avuze!

Bazasohora inyandiko imeze nkiyo uwahoze ari madame wawe yigeze gusohora igusebya yavugaga ko mufitanye abana kandi mwaratandukanye mutarabyarana yashakaga kugaragaza ko wabaye “Irresponsible man”bityo ukaba udakwiriye kuba Umuhanuzi w’Uwiteka Imana yabakiranutsi

Iyo nyandiko bazayitangaza kuri internet baguharabike kandi bizaterwa nurupfu rw’uwahoze ari madame wawe waretse kwiringira Uwiteka akiringira leta ya gatsiko na badayimoni none babonye ko ibyo wahanuye byabasohoyereho bakozwe nisoni none bagiye kugusebya

Ibyo ntibigutere ubwoba cyangwa ngo biguhagarike umutima ahubwo bikubere urugero rwiza kuko ibyo wahanuye iyo btaza gusohora ntabwo leta hamwe na banzi bumusaraba baba baguhigisha uruhindu uko niko Uwiteka Imana yabakiranutsi abivuga.

May 13, 2016 Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,injira mu iyerekwa ngire ibyo nkwiyerekera,nanjye ako kanya ninjira mu iyerekwa,maze mbona umwakagara  yitegurira kwambarira urugamba mbona  ko akomeje gukoresha imyitozo ya gisirikare urubyiruko nyarwanda yafashe kungufu za gisirikare akabinjiza mu gisirikare kugirango barwanirire umuryango w hamwe nagatsiko ke.

Maze mbona amakurutu menshi ya gisirikare yirwaza kugirango adakora imyitozo,nabonaga nababigisha babakorera ubugome bukabije kugirango barusheho kwanga igisirikare cya RDF.Mbona urugamba rutangiye atararangiza gutoza izo ngabo yibwira ko zizamurwanirira nyamara nazo ubwazo zirimo zishakisha aho zanyura ngo zihungire zirebe ko zarkora ubugingo bwazo.

Nkomeze kwerekwa ibiri kubera mu isi yabazima,mbona abategetsi bo mu gihugu cy’IBABYLON umukuru w’iguhugu UHURU Kenyatta Muigai hamwe ni cyegera cye William Ruto batangira kwiyamamaza ariko batangira batari kumwe buri wese yiyamamaza ukwe,mbona Kenyatta abonye 5% mu bwoko bwe bw’Abakikuyu naho Ruto abona amajwi menshi cyane mu gihugu hose.

Nuko ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abakuru bigihugu cy’IBABYLON bagiye gutandukana buri umwe yiyamamaze ku giti cye kandi ubwoko bw’umukuru w’igihugu KIKUYU community buzajya inyuma y’icyegera cy’umukuru w’igihugu William Ruto niwe buzatora uko niko Uwiteka avuga.Wibuke yuko igice cya 1-3 cy’ubuhanuzi uhereye mu mwaka wa 2013 buvuga ko icyegera cy’umukuru w’igihugu Ruto ari we uzasimbura umukuru w’igihugu Uhuru naramuka yanze ko aba umukuru w’igihugu bazota umuriro.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore za magigiri aihagaritse kongera ku kugigira zikoresheje amafaranga kuko zagerageje cyane zikananirwa none zikuyemo akazo karenge ariko nubwo bimeze gutyo,ntabwo zikuretse Burundu ahubwo nuko zibuze uko zabigenza ubusanzwe hakoreshwaga amafaranga menshi yo ku kugigira kugirango bagute muri yombi maze bakugenze uko bagenje abandi.Ariko mbere yuko bakuvaho burundu dore bagiye kugerageza za telephone zawe zose wakoresheje kugirango barebe yuko haba har’ikiriho kuko batemera yuko waretse za telephone ukaba usigaye ukoresha ikoranabuhanga rya internet hanyuma nibamara ku kubura burundu nibwo bazahita bakuvaho Uko niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kumbera umugisha maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,nigute abiyita ko bakorera Uhoraho,bamukorera batarigeze bumva ijwi rye,cyangwa batarigeze nibura bahishukirwa Umwami wo gukiranuka Yesu Kristo?Kuko abamukoreye bose nta numwe wakoreye Uwiteka atarabanje guhishukirwa Umwami Yesu ngo amenye uwari we abone nuko azajya abwira abantu ko yabonye Umwami wa bami akaba yarabanje kumuhamagara mbere yuko amukorera?

Niyompamvu umwanzi yinjiye mu mulimo wa data akawangiza agateramo urumamfu mungano hamaze kuba ninjoro.Dore abo bose biyita abakoze b’Uhoraho bazatangazwa nuko bazisanga batari kuri lisiti ya bo Uhoraho yahamagaye kugirango bamukorere none andika ubu butumwa ubushyire ahagaragara maze uzibona ko adahuye nibyo wanditse hano ahitemo kureka uwo mulimo kuko Uhoraho namukenera atazabura kumuhamagara akamubera umugaragu kandi azagubwa neza.

Ariko abazanga bagakomeza kwishyira mu by’ubu bugingo,bazaba biciriyeho iteka kuko ntarubanza rundi ruzaba rubasigariye ngo bacirweho iteka uko niko Uhoraho avuga.Nuko mbona abantu benshi bari mu materaniro maze ndababaza nti mwaje gushaka iki hano?Nabo baransubiza bati twaje gusenga

Ninde se wabagaburiye ijambo ry’Uhoraho,bati kugeza magingo aya,abantu baratinya kugabura ijambo ry’Uhoraho kuko bamaze kubona yuko nyirubwite(Uhoraho)yihagurukiye kwikorera umulimo none muntu w’Imana turi hano turimo kwisengera.Mbabaza niba barabonye Umwami wa bami,bambwira yuko bataramubona ayo makuru ari mboneka rimwe.

Ntangira kubwira uburyo na bonye Umwami wa bami nuburyo twaganiriye akambwira uburyo nzamukorera mbabaza nimba har’undi muntu bari babumva waba yarabonye Umwami maze bambwira ko batarabyumva.Nuko mbaobanurira ko nta muntu ushobora gukorera Umwami atarigeze amubona ko bidashoboka kuko abakoreye Uwiteka bose utaramubonye yumvise ijwi abwirwa iby’umuhamagaro we ibyo bikaba byaratumye uwahamagawe wese muri ubwo buryo abashe gushikama kuko azi neza uwamuhamagaye ariko ibyo kuvuga ngo wimvamo umuhamagaro ubwo se wabitandukanya gute namarangamutima?

Ndabirwa ngo mbwire abiyita abakozi b’Imana uzi neza ko atigeze yumva ijwi ry’Uhoraho rimuhamagara cyangwa akaba atarigeze ahabwa iyerekwa rijyanye numuhamagaro we,uwo nguwo ahite akuramo ake karenge kuko adakorera Uwiteka ahubwo akorera inda ye kandi azarimbuka.

Hari abandi bahamagawe ariko baza kuyobo kubera gukunda iby’ibyisi abo nabo bakwiye kubanza kwihana kumugaragaro bakavuga ko bari barayobye kubera intonorano none bakaba bagiriwe Ubuntu bwo kwihana bakaba bihannye kugirango batazarimbuka bityo nibakora gutyo bazabwirwa icyo bakwiye gukora nyuma yo kwihana uko niko Uhoraho ataze imbabazi kubataracirwaho iteka

Nerekwa Uhoraho ashyiraho iherezo ry’urugomo nubugome bw’abanzi bumusarabe bari bakomeje gukorera urugomo abakomoka murubyaro rw’Abalewi basigaye muri gakondo mbona bahawe uburyo bwo kuvoma amazi meza ku isoko ngari kandi nini cyane maze mbona za nkozi zibibi zitangiye kubahagaragara imbere kugirango badahita maze mbona Umuhanuzi Mukuru w’ibyasezeranijwe araje abarwaniye intambara ikomeye maze babona inzira yo kunyuramo baragenda bagera mu icumbi amahoro.

Ijambo rikomeza kumburira no kumbwira uburyo Uhoraho agiye guhana inkozi zikibi,mbonamo uwitwa MUNYANEZA EMMANUEL(Gitarama)mbona ahawe igihano n’Uwiteka Imana abakiranutsi ngo kuko yataye umulimo w’Uhoraho akajya gukorana n’inkozi zikibi kandi yari mu bwoko bw’Abakiranutsi

Nuko mbona akoresheje ubukwe kandi amafunguro yose yateguwe mubukwe aba ari we uyafungura abandi dusigara tumurebera uburyo atinyutse gufungura amafunguro yose kandi ariwe watumiye abantu ngo baze kumushyigikira muri ubwo bukwe.Nuko ndabwirwa ngo Munyeneza yanegurije izuru Uhoraho none nawe amunegurije izuru uko niko Uhoraho akora ngo “Uyisengera kwishyiga ikagusiga Ivu”.

Nerekwa Umuhoza Benon anyoherezaho imbaraga z’umwijima kugirango zibashe kumperana mbona ko yacukuye ikinogo kire kire gifite za eskariye zimanuka zerekeza yo(Ikuzimu)nuko mbona anyikoreje umutwaro kubitugu ngeze imbere yicyo kinogo wa mutwaro ndaeutura nkushyira hasi sinaba nkiwikireye ndetse nanga kumanuka muri cya kinogo kuko nabonaga ko gishobora guherana ubugingo bwanjye.

Nuko ijambo ry’Uwiteka rirmabwira riti,iyo nkozi yikibi kuko wayishyize ahagaragara nayo yahisemo kuzajya ikoherezaho imyuka mibi kugirango iguhitane wibagirane burundu ariko ntibishoboka kuko urwego uruho atari urwo guheranwa ni nkozi zikibi zikoresheje imyuka mibi yabadayimoni

Kandi impamvu akoze ibyo ningaruka zabadayimoni zimugeraho kuko umugisha wawe yari yarigaruriye wose wamushizeho none dore nundi uraje kandi burigihe iyo wakiriye umugisha ahita ahura nakaga gakomeye cyane bigatuma ahora akoresha imbaraga z’umwijima kugirango arebe yuko yabasha kugumana uwo mugsha ariko ntibigishoboka kuko iki ar’igi cy’Uwiteka arimo guca imanza zabakiranutsi mu itorero rya Kristo.Akaba ariyompamvu abadayimoni bagiye kwitambika imbere y’umugisha wawe kandi bidashoboka ko bawuherana kuko Uhoraho yamaze kuguha ubutabera.

Mbona babazimu b’Abadayimoni bashotse ubutayu bajya kurisha byatsi aho badashobora kubona amazi yo kunywa nagato,ndabwirwa ngo,muntu w’Imana dore ubutabera bw’Uhoraho burimo gukora umulimo ubu nabadayimoni nyirizina bari mukaga gakomeye cyane kuko igihe cy’Uhoraho cyasohoye niyompamvu abihanganye bagakomeza kwiringira Uhoraho batazabura kugororerwa kuko bakunze gukiranuka bakanga ubugome baagakunda imanza aitabera nuko Uhoraho nawe arabibutse basabwe kwihangana mu gihe bataragerwaho ariko bamenye yuko imbaraga z’umwijima zitakibafiteho urutabi rwo kubaheza muburetwa bwa satani nabadayimoni uko niko Ijambo rya data ribivuze.

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar