Sept 02, 2017 njyanwa mu iyerekwa mbona ingenza ya magigiri bashyizeho,yoherejwe numwuka w’Inzika y’inzigo.Maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abega bameze nabi cyane ngo barashaka igihanga cyawe.Maze ndabwirwa ngo,bagutegeye ku ijambo ryawe kugirango babashe gushimisha Umwakagara kugirango bamwemeze yuko bakora akazi.
Njyanwa mu iyerekwa mbona abagabo [2] bashinzwe guhiga Umuhanuzi Majeshi Leon”AINESHA”,mbona umwe Umwakagara amuciye igihanga ngo azira kuba yaragiye abeshya yuko ngo yamenye aho Umuhanuzi aherereye akabemeza ko agiye kumfata byarangiye ariko asaba amadollar menshi cyane ariko biza kumunanira bituma Umwakagara afata icyemezo cyo kumuca igihanga ibye birangirira aho.
Ndongera mbona undi mugabo munini w’umumagigiri ubyibushye mbona nawe bamushyizeho amapingu,azira kuba yarahawe amadollar yo gukoresha ashaka Umuhanuzi ngo bamuce igihanga.
Njyanwa mu iyerekwa Inzovu ifite umutonzi muremure cyane mbona ikoresha uwo mutonzi ihuna huna yinukiriza ngo yumve agace Umuhanuzi aherereyemo.Maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,iriya NZOVU wabonye numudayimoni abega bakoresheje babaza nimba bazabasha ku kubona bakaguta muri yombi.
Ubwo mukanya gato ya NZOVU yahise ihindukamo IMBOGO(umudayimoni) w’Inkazi,nayo mbona itumye izuru ryayo hakurya no hakuno.Mbona ibuze icyerekezo cyaho mperereye maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abega bagerageje kubaza imandwa zabo kugirango babashe kumenya nimba bazakugwa gitumo ariko babuze icyerekezo cyawe kuko badafite aho bakugushakira uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,ibintu birakomeye cyane kuko abega bagufitiye umujinya mwinshi cyane kuko bakubuze!Kandi ijambo ry’ubuhanuzi rikaba rimaze kugaraguza agati ndetse bakaba banafite ubwoba bukomeye cyane kubera ingoma yabo yamaze gucirwaho iteka n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ube maso cyane kuko abega bifatanije na ba KANINI NI KEGA ngo kuko wabahanuriye gukurwa ku ngoma none akaba ariko byabaye kuko badateze kuzatsinda amatora y’umukuru w’igihugu bwa buhanuzi bwabo bakaba babwerekanye ko wabushyize ku kinyamakuru www.inyangeNewss.com na www.egretNews.com bakaba bafashe umwanzuro wo gukorera hamwe kugirango baguze igihanga uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Dore abayobozi bose ba Jubilee ishyaka riri kubutegetsi bacitse intege cyane ndetse bamwe bahise bikura muri politike kuko batazongera guharanira imyanya bashakaga bari bamaze kubona uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore icyegera cy’umukuru w’gihugu cy’ibabylon WILLIAM RUTO n’umukuru w’igihugu Uhuru Kenyatta bakozwe nisoni nkuko Uwiteka Imana Nyiringabo yabivuze none babuze icyo babwira abayoboke babo babuze aho bahera naho batangirira urubwa nurugambo rubabayeho rwinshi cyane ariko nihahandi habo nibongera gusubira mu kwiyamamaza nubundi bazongera bakorwe nisoni kunshuro ya kabiri kugirango bamenye yuko Uwiteka Nyiringabo ariwe Mana waremye Ijuru nisi niko Uhoraho Nyiringabo abivuze!
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,ibintu birakomeye cyane kuruta ubwenge bwa bantu.Kuko zamagigiri zimerewe nabi n’Umwakagara kuko batanze amadollar menshi cyane kugirango bagucishe igihanga none abayahawe bose bari bemereye Umwana w’Umwega yuko bazagushakisha hasi no hejuru none alimo kubishyuza amadollar yabahaye kuko ibyo bamwemereye nata bwo babashije kubigeraho ahubwo baguhinduye ubucuruzi bubungukira ariko bakaba ari nta musaruro bageraho wo kuguta muri yombi niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nuko rero kwandika ko baguhiga bibafasha kwereka Umwakagara yuko barimo bagushakisha,none ntuzongere kubandikaho kugirango ubwo bucuruzi bakoraga bubarangirane maze bacirweho iteka n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo niko abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore mucuti wawe MICAH inkozi z’ibibi ziramugose,none umusengere cyane kugirango Uwiteka Nyiringabo agirirwe Ubuntu n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo Imana yabakiranutsi.Ako kanya ndasenga nti,Uhoraho Imana y’Umuhanuzi AINESHA,ndakwinginze urinde umugaragu wawe MICAH umutabare mu gihe gisa nk’iki cya kaga gakomeye cyane aho amerewe nabi ni nkozi z’ibibi kugirango bamenye yuko wamuhagaye kandi ar’umugaragu wawe niko Umugaragu wawe Leon mbisabye kandi niko Uwiteka abitegetse!
Nerekwwa mushiki wanjye tuvukana twonse rimwe yaravuye mu buntu bw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.Nerekwa nkurwa mu butayu duhura nawe nawe amanukanye mu butayu bugufiya ari kumwe numugabo maze mwitegereje mbona yabaye uwisi yamaze kuva mu buntu bwa Kristu Umwami wabakiranutsi.
Ndababara cyane maze arambaza ngo,birakubabaje?Nti cyane!Ati noneho burya uracyankunda,mbonye ko atiteguye kumva inama namuha ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,wikomereze urugendo kuko abantu bikigihe ntabwo bagishobotse kuko barahindutse cyane bavuye k’Uhoraho Uwiteka Imana yawe.Mbona agarutse inyuma gato yitegereza ko namukebuka maze ndakebuka arambaza ngo mbese uracyankunda?Ndamusubiza nti,nta bwo nigeze nkwanga kuko nd’umuntu (umugaragu w’Uhoraho isumba byose)ariko sinashimishwa no gukiranirwa kwawe naho naba ntagunda uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nerekwa mbona ingabo z’Umwakagara RDF/KDF,zijya kurugamba basakirana nabo barwanaga,mbona bafata abaturage babikoreza amasasu na za mpungure zabo nabonaga bagenda bambuka akagezi,abamaraga ku kambuka bahitaga baca ruhinga nyuma bagahita bahunga izo ngabo z’Umwakagara zabafashe bugwate uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona abasore ni Nkumi basigaye basambanira ku karubanda,maze ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rirambwira riti,mwana w’umuntu,abasambanyi bo muri gakondo ya bakiranutsi baciriweho iteka n’ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo uko niko Uhoraho Uwiteka abivuga.
Nerekwa abagabo bajya bihagarika aho babonye cyane cyane mu ndabyo ziba zaragenewe gushyirwa kumbaraza nkimitako.Maze ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,uburire abagabo bapfa kwihagarika aho babonye yuko bitazabura kubagiraho ingaruka nimba bakomeje kuzajya bihagarika aho babonye hose ariko cyane cyane mu ndabyo(Flowers) uko niko Uwiteka Uhoraho iteka ryose ababuriye.
Njyanwa mu iyerekwa habaho umutekano mucye cyane ku isi ya bazima,mbona kubera (Insecurities) hafatwa icyemezo cyo gushyira za CCTV ahantu hose cyane ku mazu ya bantu batuyemo.Umuntu uje kwinjira akabanza gushyira ijisho rye kuri camaera ikamufotora maze akabona kwinjira muri iyo nzu.
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira abana b’abantu ubabwire uti,uko mwabigenza kose,nta mahoro muzabona yabanyabyaha igihe cyose muzaba mutubaha Uhoraho Uwiteka Nyiringabo nkumuremyi wanyu nta kabuza ko bitazabura kubagiraho ingaruka kuko imbaraga z’uhoraho zisumba ubwenge bwa muntu niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.