Amakuru ageze ku inyangeNews,aturuka ahantu hizewe,aravuga yuko,leta y’uRwanda yongeye kuvomera mu kiva,aho leta ya Tanzania yamaze guta muri yombi umwe mu bategarugori w’umutsikazi warugiye gutanga ruswa akayabo kamamiliyoni yamadollar y’America mu miryango yabapadiri bishwe na FPR-Inkotanyi.
Biravugwa yuko uwo mudam kugez’ubu amazina ye atarashyirwa ahagaragara kubera impamvu z’iperereza,ko yananiwe kujya gushaka visa yo kujya muri Espanye bitewe nuko bari kumukeka kandi ibyo yaragiye gukora byari mu ibanga.
Kunyura mu gihugu cy’Uburundi nta bwo byarigushoboka kuko batagicana uwaka na Kigali,nibwo yagiriwe inama yo guca muri Tanzania nk’uko amakuru agera ku inyangeNews abivuga.
Amaze kugera muri Tanzania,yagiye gusaba visa muri ambasade y’Esipanye,maze bamukeka amababa nyuma yo kumenya ko abana yavugaga ko biga muri icyo gihugu batahiga ahubwo ko,biga muri leta zunz’ubumwe z’America.
Yahise atabwa muri yombi ajya gukorwaho iperereza n’inzego z’umutekano za Tanzania nk’uko amakuru abivuga.Amaze kubona ko,atawe muri yombi,yahise yemera ko,yaragiye mubutumwa yari yoherejwemo n’umwakagara kujya kuvugana n’imiryango yababuze ababo aho turavuga babapadiri bagera ku (9) biciwe muri gitarama nyuma yogufata umugi wa Kigali .
Ngo umwakagara yaramwohereje kujya kubaza icyo iyo miryango yaba yifuza kugirango bareke gukomeza gukurikirana abasirikare ba leta y’umwakagara bityo ibirengo babishyire mu mafaranga kugirango bakemure ikibazo.
Tuributse yuko ibi byahanuwe mubuhanuzi ko,abagore babanyarwanda-kazi bo mu bwoko bw’Abatsi-kazi ko bagiye kwinjira mu ishuri aho baziga kubaha Uwiteka Imana yabakiranutsi.
Ndetse na none ubuhanuzi bwa mwene data uba kumugabane w’Uburayi,”Twagirayezu Innocent”buvuga ko,muri gakondo ybakiranutsi hagiye kubaho inzara itarigeze ibaho mu isi yabazima.
Ibi byose birimo kuba bika bisaba amafaranga ayo umwakagara yasahuye muri Congo,nayo yambuye abanyarwanda,byose bizarangirira mu manza bagiye kuryozwa mu minsi ya vuba.
Biravugwa ko,uwo mudam ashobora kujyanwa mu gihugu cya Esipanye aho agiye gufungirwa akazatanga ubuhamya uburyo leta y’umwakagara yari imwohereje kujya gutanga ruswa nk’ikimenyetso cyo kwemera ibyaha baregwa.
Ikinyamakuru inyangeNews kirakomeza kubakurikiranira bya hafi ayo makuru kugirango tumenye amazina ye,ndetse tunamenye n’umujeneral ari we mugabo wamwemereye kumujugunya mu menyo arubamba.
Ngayo ng’uko ayo niyo makuru aturutse mu rwagasabo yo kuri iki cyumweru ndetse no muri uku kwezi,muri gakondo ibintu birakomeye ubuhanuzi buvuga ko,ibyo umwakagara azajya akora,Uwiteka azajya abizambya kugirango amurushye umutima bizageze aho yemera ko Uwiteka ari we Mana kandi amazi azaba yamaze kurenga inkombe.