Sept 15, 2017 njyanwa mu iyerekwa mbona umukino wa leta ya DRCongo na leta ya Kigali bagiye gukina ushingiye kubucamanza bwo muri repubulika iharanira intwaro rusange ya Congo.Mbona abantu bari mu binyabiziga byubucamanza baragenda bageze kuri round about point,mbona abari muri bya binyabiziga babivuyemo barirukanka bagenda bateze impanuka z’ibinyabiziga bibakuriye.
Maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore igihugu cya leta iharanira intwaro rusange ya kongo,kigiye gukina inkinamico hamwe na leta y’Umwakagara ya Kigali.
Ibyo bagiye kubikora kugirango babulizemo amatora ya kongo yarateganijwe muri uyu mwaka wa 2017,kandi iyo niyo izaba imbarutso yo gucamo kongo ibice [2] aho KIVU zombi zigiye kwigenga,ariko abanyagihugu nubundi nta cyo bizabamarira kuko ubwigenge bagiye kubona buzaba ar’ubwamafi manini naho abaturage bikaba ari nta cyo bizabamarira usibye kwitwa igihugu cyigenga.
Ariko bariyimbire kuko ubwo bwigenge butabumarana igihe kinini kuko bizaba bisa no kwigera umwenda warugiye kugura hanyuma ntugukwire ukawusuziba mu iduka uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nerekwa habaho umuyaga wa serwakira uturuka mu burasira zuba bw’akarere k’Africa yubuseruka,mbona uwo muyaga uraje ugera ku giti gitohagiye kandi cyiza,ariko imizi yacyo ikaba yaraboze.Mbona wa muyaga ukubise cya giti umutego witwa umurandura nzuzi,maze cya giti,gihirima cyirambitse urubavu.
Maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Uhuru Kenyatta yirukanywe kubutegetsi.Kuko ijambo ry’Uhoraho ari ko ryavuze yuko manda ya kabiri atazayitegeka kuko yasuzuguye umwuka w’Uwiteka Nyiringabo.Ubuhanuzi bwamushyizeho bukaba ari bwo bumwirukanye ku ngoma kuko ari nabwo bwamushyizeho ku wa 17 Nzeri,2012 uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Mwene data wundi nawe ajyanwa mu iyerekwa abona agati kitwa geriveriya haza umuyaga ugakubita hasi karandukana nimizi nimiganda.Maze umwuka w’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo umuzaho uramubwira ngo,mwana w’umuntu,ibyo ubonye waba uzi icyo bisobanura?Arasubiza ati oya!arabwirwa ngo,bisobanura yuko Umwakagara akuwe ku ngoma uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Undi mwene data nawe yerekwa Umwakagara ahiga imiryango nyarwanda ya basinga, abshambo,abenegitori,na basnhigwe ngo abarimbure abamareho burundu kuko imana zabo zitamugiriye umumaro kandi yarazitakajeho ubutunzi bwinshi cyane kugirango agere kubyo yifuza bijyanye no kuramba kubutegetsi.None akaba abona akuwe ku ngoma kandi baramwijeje yuko atazigera abukurwaho niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona abazungu baturuka ahantu hasa no mu gipangu cyinzu,bari benshi cyane baza bagana kumuhanda nyabagendwa basakuza cyane,ariko amajwi yabo yarameze nk’Ihene zihebeba.
Maze umwuka w’Uhoraho unzaho urambwirwa uti,mwana w’umuntu,dore umwuka w’ikinyoma cy’inkozi z’ibibi uciriweho iteka n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.Kuko abo ari bo sooko y’ikinyoma niyompamvu Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abaciriyeho iteka akabakura mu buvumo aho bajyaga bihisha bakohereza uwo mwuka wikinyoma uza kuyobya abari mwisi ya bazima uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona ingabo za Uganda UPDF hamwe ni ngabo za RDF/KDF z’Umwakagara zijyanwa mu mahugurwa ni myitozo zigiye kwigishwa uko zigiye koherezwa mu mahanga kujya guhiga no gushakisha amakuru ajyanye nubwami bw’uRwanda bukorera mu buhungiro buhamaze imyaka [58] buhigwa na za republika zitemewe na mategeko zashinzwe na bazungu b’Abiligi.
Bamaze gutegura uwo mugambi wo guhiga ubwami bw’uRwanda no gushaka amakuru ya nyayo,kutayaburira hejuru.Mbona UMUSITA akorewe coup d’état ni ngabo ze za UPDF,baramufata bamujyana ku karubanda bamushe amashati mu ijosi bamuziza kuba ingabo yarazicishije inzara.
Mbona umurwa mukuru wuzuye ingabo ari nta muntu ucaracara hanze,mbona ko ibintu bikomeye ndahunga sinamenya iherezo ry’UMUSITA ni ngabo ze.Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore igihe cy’umwana w’Umwakagara ba Nyirarume umwana w’UMUSITA kirageze ngo bakurwe ku ngoma nkuko ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ryabivuze uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.