Home Great Lakes Umukuru wa Camp Commando mu gihugu cy’UBURUNDI,yaraye yishwe umurambo nturaboneka!

Umukuru wa Camp Commando mu gihugu cy’UBURUNDI,yaraye yishwe umurambo nturaboneka!

0

Amakuru aturutse mu gihugu cy’Isamariya”BURUNDI”,aravuga ko,Gen.Adolphe umurambo we,waburiwe irengero kugeza magingo aya,utaraboneka.Nyuma y’urupfu rw’uwo mu General,amakuru avuga ko,umukuru w’igihugu Peter Nkurunziza,yahise atanga icyumweru kimwe ngo iperereza kurupfu rw’uwo musangirangendo ngo ribe rimaze kujya ahagaragara.

Amakuru ageze ku inyangeNews,aravuga ko,umukuru w’igihugu cy’UBURUNDI PETER Nkurunziza,ngo yaba yahawe igihe cy’ibyumweru (2) ngo abe yavuye kubutegetsi,cyangwa,abe yishwe.Nk’uko amakuru abivuga,ngo ayo niyo mabwiriza yatanzwe n’umwakagara ushinjwa kuba ar’inyuma yibyo bitero niyicwa ry’uwo mugeneral Adolphe.

Nk’uko ikinyamakuru inyangeNews cyatohoje amakuru,biravugwa ko,umukuru wa CAMP COMMANDO yaraye yishwe mu ijoro rya Cyeye.Ndetse bikaba bivugwa ko,mu nkengero za BUJUMBURA intambara yaba ikomeje kumera nabi cyane kuburyo bishoboka ko,nta minsi Peter Nkurunziza yaba ashigaje kubutegetsi.

Uwo Commando wariye yishwe,niwe waburijemo coup d’etat,afatanije na Minisitiri w’ingabo,n’umukuru w’ingabo za gisirikare,Biravugwa ko,nawe kugeza magingo aya,umurambo we,utaraboneka ngo waburiwe irengero gusa amakuru afite,arahamya yuko yaraye yishwe.

Nyuma yuko Peter Nkurunziza yimwe ubuhungiro n’igihugu cya Kenya,Uganda,byaje gutuma agaruka mu gihugu maze umukuru w’ingabo hamwe na minisitiri w’ingabo bahinduka umwakagara amafaranga bari bariye bahitamo guhemuka.

Amakuru inyangeNews imaze igihe ikorera iperereza,ngo na Nkurunziza yabemereye agatubutsekugirango bamugarure kubutegetsi,bahita baburizamo iyo coup d’etat,ariyompamvu umukuru w’ingabo yahise ahunga Peter Nkurunziza akimara gusubira kubutegetsi.Kuko atari yizeye umutekano we.

Bimaze kugaragara ko,politike yo muri Africa,yamaze kuba ubucuruzi nta bwo bikiri ubutegetsi cynagwa ubuyobozi nk’uko twari dusanzwe tubizi neza.Niyompamvu ababujyaho,usanga badashaka kubuvaho kubera yuko badafite “Moral Authority”ibyo bikaba ari byo,bituma abaturage bahora mu ntambara z’urudaca.

Aha rero harasabwa ko,abaturage duhaguruka,dugafataniriza hamwe,tukishyiriraho ubwoko bw’ubutegetsi butubereye cyangwa twihitiyemo.Kugirango tuzabashe kubaho turambye mu mahoro .

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar