June 10, 2018 njyanwa mu iyerekwa muri gakondo ya bakiranutsi mbona umutwe witerabwoba uri kubutegetsi wa FPR ulimo gutegura itekinika rya matora yabashingamateka(Amatora)maze babona yuko bageze mu bihe bitaboroheye niko gufata amadegede barayateka bagenda bayaha abazatoresha amatora kugirango bazatekinike muri ayo matora yitekinika ateganijwe muri Nzeri 1, 2018.
Mbona ko abazatoresha abenshi ar’abega n’abegakazi bari kubutegetsi,maze mbona ko batangiye kiwitegura gutwara ibyavuye mu matora kandi ataraba baragenda bageze mu nzira ntibagerayo mbona ko bagurukiye mu nzira bataegeze aho bagombaga gutwara ibyavuye mu matora kandi atari yaba ariko yagombaga kuba muri icyo gitondo cyo kuri uwo munsi wayo matora uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ucire urubanza abo bose bemeye gukora umulimo w’uburiganya kandi bazi neza yuko amategeko yabo bishyiriyeho atabibemerera maze ubacireho iteka rya burundu ubahe numero yubutabbera yuko batsinzwe nurubanza kugirango Uhoraho Nyiringabo yikorere umulimo.Dore Nº0160/0006/0018 uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abitegetse kandi ni uko abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona ko kumugabane w’UBURAYI(Europian Union)hagiye kugwa imvura inyinshi cyane igiye gusiga amateka mu gihugu cya “FRANCE”mu murwa mukuru witwa PARIS.Maze abantu benshi batwarwa nimyuzure (Ibibazo) bikomeye cyane bigiye kuba muri icyo gihugu cyigaruriwe na badayimoni inkozi z’ibibi na Satani umwami wabo wo gukiranirwa.
Nerekwa Nzika na Nzigo bajyanwa mu ishuli kujya kwigishwa ngo bahabwe amaso yo kwigishwa uko bubaha Uwiteka Imana Nyiringabo.Mbona iryo shuli ko ritoroshye ari kaminuza yakataraboneka maze barijyanwamo ku mbaraga z’ijambo ry’ubuhanuzi kuko babyifuzaga na rimwe uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Njyanwa kandi mu iyerekwa risobanutse neza ritarimo urwijiji rwabazimu nabadayimoni,mbona imigabo nimigambi by’Umwakagara ukuntu yararimo ategura gufungura umunyapolitike “SHIMA DIANE RWIGARA”yamara kumufungura agahita yohereza umwe mu nshuti z’uwo muryango byahafi cyane kugirango ajye gusohoza umugambi mubisha kujya kuroga umwe mu bahungu ba Rwigara nyakwigendera maze mu gihe bazaba bari mu kiriyo akongera akabakora munda agahitana umunyapolitike Shima Rwigara ubwo akaba arangije uwo muryango ngo kuko imandwa zababwiye yuko ngo Shima nafungurwa azabasimbura kun goma kandi ngo akazaba umwe mu bakomeye mu isi ya bazima uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho kandi cyane maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira Uwamahoro Annie nabasaza be birinde cyane kandi biringiye Uwiteka Imana Nyiringabo kuko niwe wenyine wabatabara ibikomeye bije kandi balimo ariko kandi birusha ibindi gukomera uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,unaburire abo bahungu bitwararike cyane kuko bamaze kugambanirwa nabitwa ko ngo ari inshuti zabo nyamara abo nibo bagiye gukoreshwa na abega ngo babace ibihanga uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Dore bagambiriye ko bazabashakamo ibitambo bazaha abadayimoni babo,ariko nimuba maso kandi mukiringira Uwiteka Imana Nyiringabo nta kabuza yuko Uwiteka Imana yanyu atazabura kubatabara kugirango agaragaze ubutabera mwabuze muri icyo gihugu yuko ashobora kububaha uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Burira abo bahungu na mushiki wabo bafatikanye namwe mu masengesho ya masaha (12 hrs) kugirango Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abakorere ibitangaza bikomeye kandi bazabirebesha amaso yabo ariko nta bwo bizagaeraho uko niko Uhoraho Nyiringabo abitegetsi kandi ni uko abivuga.
Bene data bakundwa mwese duhurira kumurongo wigisasiro cya karago kamasengesho mwese murasabwa gusengera uyu muryango Uhoraho Uwiteka Nyiringabo arindisha ijambo rye,mukimara kumenya icyo Uwiteka yabavuzeho ntampamvu nimwe yababuza kubasengera kuko ariwo mugabane mwagabanye mu Ijuru wo gukiza abarengana niyompamvu mwasigaye kugirango muzakoreshwe imilimo myiza yigicirio isa gutya uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga kandi niko abitegetse.
Njyanwa mu iyerekwa mbona abadayimoni bo mu bwoko [3] kandi badafite icyo bapfana,ariko bagakora imilimo imwe.Imbogo (Buffallo);mbona Ingagi(Gorilla);mbona undi mudayimoni ukomeye wo mu bwoko bw’Ingagi ariko sinamenya uko yitwa mu mazina ye.
Mu gihe nkiri muri iryo yerekwa nongera kubona ya MBOGO(Buffallo)irwana na za nyamaswa ngenzi zayo,irazica zose irazirimbura(umudayimoni)winkazi maze mbona ko ariyo isigaye yonyine nayo ibonye ko ariyo yonyine isigaye ihita iriyica maze menya ko ibitero by’abega byari bimpagurukiye bicishijwe bugufiya uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.