HomeNewsUko baagiye barwanya ubwami bw'Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo, niko ubwami bwarushejeho gukomera!!!

Uko baagiye barwanya ubwami bw’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo, niko ubwami bwarushejeho gukomera!!!

July 3, 2026 njyanwa mu iyerekwa ku nkengero z’ubutayu bugufiya mbona haratewe ingemwe z’ibiti bitoya bitangiye kumera bizamuka neza, ariko hariho izuba rikomeye cyane ryo mu gihe cy’i ki. Ariko n’ubwo iryo izuba rya kaga cyane ibyo biti bikiri bitoya wabonaga bitumva kwaka cyane kw’i ryo izuba uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Aho ngaho ku nkengero z’ubutayu hariho impunzi bahunze ubutegetsi bw’ingoma y’abega bari babayeho nabi cyane, ariko bafite ibyiringiro bikomeye yuko ibyo biti byatewe ku nkengero z’ubutayu nibimara gukura bizababera ubwugamo niho bazasubira muri gakondo ya bakiranutsi uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Igice cya (313) cy’Ubuhanuzi

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, abega barwanije ubwami bw’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo cyane bibwira yuko batazabasha gukomera, ariko bakurwanyaga niko bwa gendanga burushaho gukomera cyane uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, Umwami Kigeli Ndoli ubwire impunzi zose uti, uku niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo avuze, igihe kiraje kandi kirasohoye kigeze mu marembo ya gakondo ya bakiranutsi ngo ubwami bw’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo bwime ingoma mu Rwanda uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

nccleon@gmail.com

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments